Inyenyeri News Group nayo ihaye umudali Kagame
Nyuma yo kujya inama n’ imiryango itandukanye ya “ civil society “ mu umuryango wa East African community, Inyenyeri News Group yasanze nayo igomba guha umudali w’ ishimwe Perezida Paulo Kagame ukuruye uwo muryango kandi ushinzwe ubumwe n’ ubuhahirane bw’ akarere kagizwe n’ ibihugu byibumbiye muri uwo muryango ( Ari byo Burundi , Kenya , Uganda , Tanzaniya ,Rwanda na South Soudan).
Munyandiko iherekeza uwo Mudali Inyenyeri News Group yageneye Perezida Kagame , Noble Marara yagize ati :
“ Biragaragara ko Perezida Kagame yahisemo gutandukanya aho gushyira hamwe no guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi n’ iterambere ry’ uyu muryango ashinzwe kuyobora. Twibajije impamvu zatumye afata uwo mwanzuro turayoberwa “
Arongera ati “ Twafashe umwanzuro wo kumugenera uyu mudali kuko imidali tubona ari cyo kintu gikunze kumugwa neza kugirango wenda tubone ko yahindukira agasubiza ubwenge kugihe agasubira kumurongo w’ ubufatanye mubikorwa byagirira akamaro akarere akava mubikorwa bigahombya.”
Noble Marara yaboneyeho kwibutsa ko abanyarwanda bifatanyije na bagenzi babo bo mumuryango wa East African Community, ko twe dushyigikiye amahoro n’ ubuhahirane anashimira leta ya Uganda ikomeje kwakira impunziz ‘abanyarwanda ikaba yarafashe ingamba zo kubarinda abagizi ba nabi baba bagamije gushimuta no kwica boherezwa na leta ya Generali Kagame.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/inyenyeri-news-group-nayo-ihaye-umudali-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONNyuma yo kujya inama n’ imiryango itandukanye ya “ civil society “ mu umuryango wa East African community, Inyenyeri News Group yasanze nayo igomba guha umudali w’ ishimwe Perezida Paulo Kagame ukuruye uwo muryango kandi ushinzwe ubumwe n’ ubuhahirane bw’ akarere kagizwe n’ ibihugu byibumbiye muri uwo muryango (...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS