Bamwe mubakekwa kuba abarwanyi b’ abanyarwanda bishwe abandi barafatwa mugikorwa cya gisirikari cyahuriyemo FARDC , RDF n ‘imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’ amajyepfo ibarizwa mukarere k’ uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo .

Kuri uyu wakane , bikomeje kuvugwa ko uwitwa Habibu Mudasru uvugwa nk’ umwe mu ba commanders b’ ingabo za Rwanda National Congress ( RNC) zabarizwaga muri Kivu y’ amagepfo yafashwe . Yoherejwe mu Rwanda guhatwa ibibazo .

Iyi photo yeretswe Chimpreports igaragaza Habibu usa nk’ uwakomeretse yicaye hasi .

Habibu bivugwa ko yafatiwe South Kivu akajyanwa mu Rwanda guhatwa ibibazo.

Indi foto Chimpreports yashoboye kubona ifoto y’ umurambo w’ uwo bamwe mubanyamakuru b’ u Rwanda bahamya nka “captain Sibo” waba wari uwungirije Generali Kayumba Nyamwasa utuye mubuhungiro akaba kandi yemeza kugeza uyu munsi ko ari nta ngabo afite kandi ko yifuza ko ibibazo by urwanda byashakirwa ibisubizo murwego rw’ ubwumvikane muri politike.

bamwe mubayobozi b’ ibanze muri Kongo baravuga ko aba atari abarwanyi ba RNC , ko baba ari abarwanyi b’ umutwe wa FDLR ukomeje ubarizwa muri Kongo uyobowe n’abaregwa Genocide yabaye mu Rwanda muri 1994.

Hagaragaye kandi andi mafoto y’ abandi barwanyi bambitswe amapingu mugihe Abanyamulenge batuye muri Kivu y amajyepfo bavuga ko Special forces z’ igisirikari cy’ u Rwanda zifatanyije na Mai Mai na Red Tabara – umutwe urwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza w’ U Burundi.

Mu ijoro ryo kuwagatatu imirwano yari ikomeye cyane muri Minembwe , aho u Rwanda rukeka ko abarwanyi ba Generali Kayumba Nyamwasa bihishe .

Abaturage ba Minembwe batubwiye ko abo barwanyi ba Generali Kayumba Nyamwasa bahungiye ahitwa Kalehe-Mwega , mubirometero amagana kure yabo.

Twirwaneho

Kuwakane mugitondo abayobozi b’ ibanze b’abanyamulenge bavuze ko bari gukaza uburinzi bw’ umutwe bashyizeho wo kwicungira umutekano witwa “twirwaneho “.

Umwe mubayobozi bakuru b’ I Mulenge utashatse ko dutangaza amazina ye kumpamvu z umutekano we yatubwiye ati :” Twashinze iryo tsinda nk’ umuryango w ‘ abanyamulende kugirango dushobore kwicungira umutekano . Turashakira Twirwaneho ubufasha kugirango dushobore kugungira umutekano abacivile bagizwe cyane cyane n’ ababyeyi n’ abana “. Twirwaneho n’ ubundi bisobanura , “kwirwanaho “.

Chimp reports yabonye abagize twirwaneho bitwaje intwaro zo mubwoko bwa ” assault riffles ” , bambaye uniforms z’ ubururu . Abo barwanyi ba Twirwaneho bavuga ko bagomba kwirinda abakomeje kubatera .

Ntawe wamenya nimba abo barwanyi bazashobora guhashya uwo muriro ariko bavuga ko bafashe bamwe mubarwanyi ba Mai Mai , na bamwe mubasirikari b’ u Rwanda; bakemeza kandi ko bamaze kwongera kwigarurira ibice byinshi bya Minembwe aho abaturage bamwe bakoze umwigaragambyo wamagana uburyo leta yananiwe kubacungira umutekano .

Mu imyigaragambyo yabaye muri iki cyumweru , Madamu Antoinette Mukantagara yavuze ati ” Leta ya Kongo irarebera itsemba ryacu ntigire icyo ibikoraho .”

Yongeraho ati : “Ubuyobozi bwa FARDC bwoherejwe Minembwe burafasha abatwibasira . Amazi yaratwitswe , imirima irangizwa ! Tubajije ubwo buyobozi budusubiza ko buri gushyira mubikorwa amabwiriza ya Perezida Felix Tshisekedi .”

Urwanda ntiruremera cyangwa ngo ruhakane uruhare rwarwo mubiri kubera muri iyi mirwano ya Minembwe ariko amavideo n’ amafoto yagaragaje abasirikari benshi bagiye bambuka bajya muri Kivu y’ amajyepfo.

Igihe aheruka I Buruseli mu Ububiligi , Perezida Paulo Kagame yumvikanye avuga ko Kigali iri kunoza amasezerano y’ ubufatanye na Kinshasa kugirango ” tugire uko tugenza abadutera ibibazo kumipaka yacu “.

Umugaba mukuru w’ ingabo z’u Rwanda ,Generali Patrick Nyamvumba aheruka i Kinshasa vuba aha , aho yahuye na Perezida Tshisekedi n’ abagenerali ba Kongo murwego r’ ubufatanye munzego za gisirikari.

Iyi ni inkuru y’ ikinyamakuru Chimpreports yasohotse mururimi rw’ icyongereza .

Wayisoma aha : https://chimpreports.com/minembwe-war-suspected-rnc-militants-captured-banyamulenge-form-resistance-force/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/IMG_20190627_233423.jpg?fit=960%2C641&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/IMG_20190627_233423.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSBamwe mubakekwa kuba abarwanyi b' abanyarwanda bishwe abandi barafatwa mugikorwa cya gisirikari cyahuriyemo FARDC , RDF n 'imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y' amajyepfo ibarizwa mukarere k' uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo . Kuri uyu wakane , bikomeje kuvugwa ko uwitwa Habibu Mudasru uvugwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE