Mu mwaka wi 1990 ubwo   inkotanyi zateraga igihugu ziyobowe na General Fred Rwigema nibwo Kagame yakoranye nabo yitaga abanyabwenge bari barangije muri iniverisite ya Makerere abashyira iruhande rwa Rwigema kugirango bazabone uko bamwikiza kugirango bigarurire FPR, abarikwisonga mu gushyira mu bikorwa yari Kaginga Nyamwasa wari ufite igarade rya liyetona (LT) na Kabare waje kwiyita (Kabarebe) ntibyatinze bahise babishyira mu bikorwa ubwo buhamya n’ inyoni zo mu giti zirabizi ariko nta joro ridacya igihe nikigera bazabibazwa mbere yuko babazwa Abahutu bishe mu majyaruguru yu Rwanda no mu gihugu cya Congo(Zaire).

Abatanga buhamya barahari ntibyatinze Kagome ayobora FPR, ishami rya Politique arivanga n’ irya gisirikare kugirango yikize uwo ashaka cyane cyane abari abakunzi ba Rwigema uwari ushinzwe icyo gikorwa ni Kaginga Nyamwasa(DMI) na musaza wa Rosette Kayumba witwa DR Rutatina ufite inkomoko yo mu bagande uwo akaba yari afite inshingano yo kubatera inshinge zuburozi bakabeshya ko bishwe na Sida ubwo Kayitare n’abagenzi be barahagwa uwanyuma bamurangiriza I Kigari ariwe Nduguteye Karishorisho. Ariko burya amaraso arahama ntibyatinze basubiranamo bapfuye ubucuruzi n’ubusambanyi bwa Rosette Kayumba waryamanaga na Kagome ubwo Kayumba yarahugiye mu bwicanyi bwo kumara abahutu muri Congo.
Mu mwaka wi 2010 nibwo Kaginga Nyamwasa yaciye iyibyatsi yakirwa na Col Patrick Karegyeye na Capt Emile Rutagengwa ababeshya ko yitandukanyije na Kagome ngo agiye kubaka igisirikare cyo kumukuraho, byahehe byo kajya twarategereje amaso ahera mu kirere ahubwo afata imisanzu yose yahawe n’abahutu ayishora mu bucuruzi bwaza Rukururana(Mozambique) anagura naza Hotel muri afrika y’epfo urugero ni Hotel Ikaze iri mu mujyi wa Johannesburg ibindi bikorwa yikorera ni amashuri afatanyije n’abahinde hano muri Afrika y’epfo kandi akabikorana itera bwoba rivanze n’ubugome bw’umwimerere ugize icyo avuga akamukangisha kuvuga ngo akorana na Kagome, ingero ni nyishi reka nongere nibarize Kaginga Mukiga Nyamwasa.


1. Ubwo washwanaga na Rudasingwa mupfuye imisanzu y’abahutu wavuze ko akorera Kagome?

2. Sankara watubwiye ko akorera Kagome amaze kwanga amafuti yawe

3 .Rwalinda na Nkubana watubwiye ko bakorera  Kagome bamaze kuburira irengero

4. Col Kanyemera na Karemera watubwiye ko bakorera Kagome bamaze kwanga ubujura bwawe

5. Major Micombero amaze kukuvumbura ko uri isiha rusahuzi uti akorera Kigali

.6 urangije uti Rutabana Benjamin na Emile Rutagengwa ntabwo ari  abacu ese wowe uri uwande?

7. Major Habibu afashwe ngo nti umuzi?

8. Condo Gervais uti yanga abatutsi mwitonde

9. Masozera ngo ntashaka gukorana n’abahutu

10. Ntagara ngo bamwirukane akorana na Rutabana


Muramu wawe Frank Ntwari uti uyu niwe nizera mu muyoboke cyane cyane urubyiruko ubwo uba urangije impunzi zose uzishyize mu muyaga wa Serwakira kandi abo wabyaye bibereye muri Amerika bicaranye n’abana bamugenzi wawe Kagome warangiza ukopfoye ku  ubusahuzi n’amatiku uti Kigali yamutumye. Ubwo ntiyaba ariwowe batumye, tukazisanga mu maboko yawe na Kagome? Icyo nakubwira n’uko ibyo ukora byose abanyarwanda baciye ubwenge kandi Imana dusenga izadutsindira wowe na mugenzi wawe Kagome kuko nta nvura idahita.

Kadogo Robert

Source: https://inkubana.blogspot.com/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/IMG_20190702_223229.jpg?fit=771%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/07/IMG_20190702_223229.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMu mwaka wi 1990 ubwo   inkotanyi zateraga igihugu ziyobowe na General Fred Rwigema nibwo Kagame yakoranye nabo yitaga abanyabwenge bari barangije muri iniverisite ya Makerere abashyira iruhande rwa Rwigema kugirango bazabone uko bamwikiza kugirango bigarurire FPR, abarikwisonga mu gushyira mu bikorwa yari Kaginga Nyamwasa wari ufite igarade rya liyetona (LT)...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE