Benshi iyo bumvise ko mu Rwanda hari agace kitwa ‘Camp Zaïre’, bibabera nk’amayobera bakibaza ukuntu igihugu kimwe kigira agace kakitiriwe mu kindi, bikabatera inyota yo kumenya imvano y’iryo zina.

Zaïre ryari izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1971 kugeza mu 1997, ku butegetsi bwa Perezida Joseph-Désiré Mobutu, ari nawe wariyise.

Inkomoko ya Camp Zaïre, ifite umuzi mu myaka irenga 50 ishize ubwo abanye-Congo baje mu Rwanda gushaka imibereho, barahirwa batangira kugura amasambu ahitwa i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bubaka ingo zirakomera ndetse bashinga imiryango irahama.

Bidatinze bagenzi babo bazaga mu Rwanda bahabasanga baza kwisanga baremye agace gatuwe n’abavuga i Lingala n’izindi ndimi zo muri Congo-Kinshasa. Camp Zaïre iherereye mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Mburabuturo ivuka ityo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bahatuye, bemeza ko Camp Zaïre mu 1981 yafatwaga nka Ambasade y’icyahoze ari Zaïre cyane ko ariho abanye-Congo bazaga i Kigali bakundaga gutura kugira ngo babonane na bagenzi babo basangiye umuco n’ururimi bitabaruhije.

Ibi binashimangirwa n’uko ubwo Mobutu yazaga mu Rwanda, Perezida Habyarimana wari inshuti ye magara bagiye Camp Zaïre, bavuye ku kibuga cy’indege i Kanombe bahagera bagahagarara akaganira n’abanye-Congo.

Aka gace kera ngo kari kihariye kugira indaya nyinshi, abasinzi, umwanda n’akajagari ndetse ngo kahoragamo umutekano muke bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu bakirirwagamo. Ni agace katurwaga cyane n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, abacuruza utubari n’indaya.

Nyiramakuba Christine w’imyaka 88 yagize ati “Hano mpamaze imyaka 40, bahise Camp Zaïre kuko abazayirwa (abanye-Congo) hafi ya bose bazaga i Kigali ariho bakundaga kuza gutura ku buryo batangiye kuhimukira bavuye mu Kanogo mu 1980, nyuma y’uko batangiye kuhasenya.”

Yongeyeho ubwo aka gace kabatizwaga izina rya Camp Zaïre, icyo gihe icupa rya Primus ryaguraga amafaranga 30.

Umunye-Congo Nsanganyi Wabiwa Julienne w’imyaka 40 atandukanye Camp Zaïre y’ubu n’iya kera, kuko harangwaga n’urusaku n’utubari twinshi.

Ati “Aha bitewe n’uko mbere hari abanye-Congo benshi wasangaga hahora urusaku rw’imiziki itandukanye kubera utubari twinshi twazanaga n’umutekano muke, bitandukanye n’ubu kuko nawe urabona ko hasa neza.”

Abatuye muri aka gace ubu kari kuvugururwa kubakwamo inzu zigendanye n’igihe, bemeza ko kahinduriwe izina gasigaye kitwa Camp-Congo nyuma yaho Zaïre ihindutse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

 

Nubwo harimo kuvugururwa haracyagaragara inyubako zikuze

 

 

 

Inzu nyinshi zo muri Camp Zaïre zirimo gusenywa ari ko hubakwa bigezweho

 

 

Thamimu Hakizimana

Source: igihe.com


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/arton111951-81067.jpg?fit=600%2C415&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/arton111951-81067.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSBenshi iyo bumvise ko mu Rwanda hari agace kitwa ‘Camp Zaïre’, bibabera nk’amayobera bakibaza ukuntu igihugu kimwe kigira agace kakitiriwe mu kindi, bikabatera inyota yo kumenya imvano y’iryo zina. Zaïre ryari izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1971 kugeza mu 1997, ku butegetsi bwa Perezida Joseph-Désiré Mobutu,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE