IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA RITANGIRA UMWAKA 2014
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Ndabaramutsa kandi mbifuriza umwaka mushya muhire dutangiye w’i 2014.
Dukwiye kandi no gushima Imana yadufashije kurangiza uyu umwaka dushoje wa 2013.
Uyu Mwaka dutangiye wa 2014 uzababere umwaka w’amahoro arambye ,ubumwe n’urukundo ku banyarwanda bose n’incuti zabo.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Ndabasaba aho muri hose, mu nzego zose , kurushaho kunga ubumwe, kubabarirana, gukundana no kubahana. Mwirinde ikintu cyose kizana cyangwa gitera amacakubiri, irondakoko, irondakarere n’udutsiko tugamije inyungu bwite no gutanya abanyarwanda.
Abanyarwanda twarababaye bihagije, nta munyarwanda n’umwe utarapfushije inshuti, umuvandimwe cyangwa umubyeyi. Ibyabaye mu bihe byashize birahagije kugirango twumve ko u Rwanda rwacu ali igihugu dukunda twese . Ntawe urusha undi kugikunda nk’uko ntawe ukirushaho undi uruhare.
Igihe kirageze ngo turubumbatire hamwe, twirinde icyarusenya, twiyumvishe ko tugomba kurubanamo twese ntawe uhejwe cyangwa aheje undi kandi twirinde icyasubiza u Rwanda mu ntambara no mu myiryane.
Ubukungu nyakuri bw’u Rwanda ni abanyarwanda, baba abato cyangwa abakuru. Niyo mpamvu tugomba kurwanya ikintu cyose cyababangamira, nk’ubukene buri muri rubanda rugufi, abapfakazi n’imfubyi, ibimuga n’impunzi ziri hirya no hino, maze duhagurukire hamwe dushake umuti w’ibibazo binyuranye byugarije igihugu cyacu.
Nshimishijwe by’umwihariko n’ intambwe y’amahoro imaze guterwa mu karere k’ibiyaga bigari mu rwego rwo guhagarika intambara zihamaze iminsi. Nilingiye ko guharanira inyungu z’abaturage, kubarengera no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ali byo bigiye guhabwa intebe.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
U Rwanda rwacu, kimwe n’ibindi bihugu bya Africa, abayobozi bari bakwiye gukurikiza urugero rwiza Nyakwigendera Nelson Mandela yadusigiye rwo gufasha abenegihugu kwiyunga no kubana, guharanira amahoro n’uburenganzira bwa buri wese. Urwo rugero rwadufasha guharanira ukuli n’ubutabera,ubwiyunge n’amahoro arambye abanyarwanda dukeneye, bigatuma tubana kivandimwe mu rwatubyaye.
Nk’umubyeyi wanyu niyemeje kandi niteguye kubibafashamo.
Mugire amahoro kandi Imana ibahe umugisha
Kigeli V Ndahindurwa
iri jambo ni ryiza kandi uyu mugabo nawe agire umwaka mushya muhire wa 2014 , gusa ari gukerererwa kuza mu rwanda ngo tumufashe kubaka igihugu dore ko bimwe byahinditse adahari. Niba rero ashaka kuzaza nk’umwami sinzi niba rubanda bazabimwemerera kuko igihe gishize tutamufite ni kinini kandi abayobozi dufite barashoboye. ubwo rero nashake ubundi buryo azazamo baho ubundi bwo ingoma ya cyani twarayisezereye kandi ngira ngo mwese mubona ko itakijyanye n’igihe tugezemo
Uyu muntu umuteye utwatsi se? Nibaza niba ingoma ya cyami yaba yarasezerewe n’abanyarwanda cyangwa n’ abakoloni? Ese uyumuntu wanditse yavuze kugiti cye cyangwa mw’izina ry’ abanyarwanda rusanjye? Shuti that’s not an opinion, you acted like almighty.
Umwaka mushya muhire.Ariko twese dukomeze gusaba Imana uyu mwaka wa 2014 uzabe umwaka wamahoro arambye mu Rwanda nabahunze bose batahe