IVUGURUYE: Kuri Gereza ya Huye abagororwa BATANU barashwe batoroka

Mu ijoro ryakeye hagati ya saa mbiri na saa tatu humvikanye amasasu menshi kuri Gereza ya Huye ku Karubanda nk’uko abahaturiye babibwiye Umuseke. Amakuru atugeraho aremeza ko hari abagororwa batatu barashwe bagapfa bagerageza gucika muri iri joro. Mu gitondo harashwe kandi abandi babiri bari batorotse bageze mu gishanga bihisha.

Kuri gereza ya Huye yahoze izwi cyane nka Gereza ya Karubanda

Kuri gereza ya Huye yahoze izwi cyane nka Gereza ya Karubanda

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko nawe yumvise aya makuru ariko nta arambuye arayamenyaho kugeza ubu.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko muri iri joro koko harashwe abagororwa batanu bagerageza gutoroka iyi Gereza.

Batatu muri bo barashwe nijoro, abandi babiri baraswa mu rukerera ahagana saa kumi bari hanze ya gereza mu Gishanga cya Rwabuye bihisha nyuma y’uko bari baraye babashije gutoroka.

Amakuru atugeraho aremeza ko aba bagororwa bashatse gutoroka basimbutse urukuta bakoresheje imigozi iboshye muri ‘supernet’.

Abarashwe bagapfa ni; Nteziryayo Patrick washinjwaga ubujura bwitwaje intwaro yari yarakatiwe imyaka 12, Uwiringiyimana Jeremie wari warakatiwe umwaka umwe kubera ubujura, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka itanu kubera ubujura, Byiringiro Gedeon wari warakatiwe imyaka ibiri kubera ubujura na Karangwa Gilbert wari warakatiwe imyaka itatu kubera ubujura.

Musafiri Celestin Umwe mu batuye mu Kagari ka Butare Umudgudu wa Karubanda hafi  y’iyi Gereza avuga ko bumvise amasasu menshi muri ariya masaha nyuma bakamenya ko hari abagororwa barashwe bari gutoroka.

Kuri iyi Gereza mu 2013 hatorotse abagororwa batanu bajyana n’umurinzi wa gereza.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIVUGURUYE: Kuri Gereza ya Huye abagororwa BATANU barashwe batoroka Mu ijoro ryakeye hagati ya saa mbiri na saa tatu humvikanye amasasu menshi kuri Gereza ya Huye ku Karubanda nk’uko abahaturiye babibwiye Umuseke. Amakuru atugeraho aremeza ko hari abagororwa batatu barashwe bagapfa bagerageza gucika muri iri joro. Mu gitondo harashwe kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE