Gukunda ikirori muri ikigihe cya Covid19 ni ubugome !
Ntabe ari njye useka imbohe ! Ariko kubona tugifire abantu b’ abanyabwenge, byitwa ko bize bakaminuza , abantu bakabereye abandi intangarugero, bahitamo ikirori no kwishimisha bwacya bakiyoberanya bati “ntabe ari njye wanduza abandi COVID19 “, ndetse bakanamwaza ababa bafungiwe muri stade kubera kurenga kumabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, biteye agahinda! Kuba tubura abantu nka Mwalimu Thomas Kigabo, Dj Miller, n’ abandi benshi bagiye tukibakeneye ni ukubera abantu nk’ aba bumva ko hari icyo barusha abandi kuburyo amategeko n’amabwiriza bo atabareba kimwe kuko ari “abakire “! Ibi ni ubugome. Ninde se udakumbuye gusabana n’ abandi?
Nabonye induru zavuze ngo Gatete yambitswe amapingu nkaho yari wenyine muri bariya baguye gitumo . Wenda niwe uvugwa kuko ngo yita Kagame “uncle”, ariko uko biri kose rwose biteye isoni. Iki cyorezo ntigikina kandi ntawe gitinya. Tugabanye kwirata no kwiyemera, nimba twiyanze dutekereze abandi bagikenewe n’ imiryango yabo, tugabanye ubugome tubarinde urupfu.
Ishimwe Vanessa
Foto: Kigali Today
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/gukunda-ikirori-muri-ikigihe-cya-covid19-ni-ubugome/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICALATEST NEWSOPINIONNtabe ari njye useka imbohe ! Ariko kubona tugifire abantu b' abanyabwenge, byitwa ko bize bakaminuza , abantu bakabereye abandi intangarugero, bahitamo ikirori no kwishimisha bwacya bakiyoberanya bati 'ntabe ari njye wanduza abandi COVID19 ', ndetse bakanamwaza ababa bafungiwe muri stade kubera kurenga kumabwiriza yo kwirinda...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS