Yarasiwe mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, Police na DASSO bacungaga umutekano babona abantu ikenda bikoreye ibishyimbo bashaka kubyambukana muri Uganda, amakuru avuga ko babasabye kubitura hasi bakanabasaka, nyuma yo gutura ngo barwanye na Police na Dasso, baza kwiruka umwe araswa akaboko yirukira muri Uganda.

Umwe mu barwanyije Police ngo yarashwe ku kaboko

Umwe mu barwanyije Police ngo yarashwe ku kaboko

Ibi byabereye mu murenge wa Rubaya aho utugari twa Gishari na Muguramo duhurira. Uwarashwe ukuboko we ngo yahise ahungira muri Uganda.

Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Rubaya Elia Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko bane muri bariya bafashwe, ubu bakaba bafungiye kuri Station ya Police ku murenge wa Cyumba.

Uwizeyimana avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo, ngo hari bamwe babirengaho bagaca mu dutsibanzira bakajyayo.

Ati: “Hari abaturage bacu bake barenga ku muburo bahawe na Leta bakajya muri Uganda baciye inzira y’ubusamo. Turabasaba kubireka bakumvira inama bahawe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu.”

Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ko muri rusange abaturage baretse kujya muri Uganda, ariko ngo hari abatabyumva bakajyayo bakaba bakumirwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Police mu Majyaruguru CIP Alex Rugigana yabwiye Umuseke ko Abapolisi barashe uriya muturage batagamije kumwica, ngo bwari uburyo bwo kumuca intege kugira ngo babone uko bamufata.

Ati: “Twashakaga kubaca intege kuko baturwanyaga kandi twabafashe bacuruza magendu…”

Avuga ko muri bariya ikenda hari batanu bagiye muri Uganda harimo n’uwo wakomerekejwe n’isasu.

CIP Rugigana yasabye Uganda gusubiza u Rwanda bariya bantu bakaburanishwa kuko ngo gucuruza magendu ntibyemewe.

Hari amakuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, yavugaga ko uriya muntu yarashwe n’ingabo z’u Rwanda ari ku butaka bwa Uganda, ariko RDF yabihakanye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yabwiye Umuseke ko ayo makuru ntacyo yayavugaho kuko na we yabibonye atyo ko twabaza ababyanditse.

Uwarashwe ngo yahise ajyanwa n’ingabo za Uganda zijya kumuvurira mu bitaro bya Kabale.

Mu masaha yo ku gicamunsi kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zakoranye inama ziga kuri iki kibazo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSYarasiwe mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, Police na DASSO bacungaga umutekano babona abantu ikenda bikoreye ibishyimbo bashaka kubyambukana muri Uganda, amakuru avuga ko babasabye kubitura hasi bakanabasaka, nyuma yo gutura ngo barwanye na Police na Dasso, baza kwiruka umwe araswa akaboko yirukira muri Uganda. Umwe mu barwanyije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE