Gicumbi: Bababazwa n’uko amashanyarazi abaca hejuru ntibayakoreshe mu ruganda rwabo
Abakozi bo mu ruganda rutunganya amata ruri mu murenge wa Bukure muri Gicumbi bavuga kobibabaje kubona intsinga z’amashanyarazi zica hejuru y’uruganda rwabo,bagahendwa no kugura essence yo gukoresha mu mashini zitunganya amata.
Abanyamuryango biriya Koperative COOPEMOBU bavuga kokugura essence yo gukoresha bibatwara amafaranga atari munsi ya Frw 1. 377.600ku kwezi. Ngo buri munyamuryango hari amafaranga akatwa kugira ngo haboneke ayo kugura essence.
Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative witwa Mukamfizi Valerie avuga ko amata bagemura ku ikusanyirizo bakatwa amafaranga yo kugura amashanyarazi.
Ngo babishyura Frw 160 kuri Litiro kandi ahandi igurishwa 350. Bifuza ko amashanyarazi yashyirwa mu ruganda bityo ikiguzi cy’ingufu zikoresha imashini zarwo kikagabanuka.
Bavuga ko amata bakama nimugoroba uruganda rutayakira kuko moteri ziba zazimye.
Umuyobozi wa Koperative COOPEMOBU witwa Jean Marie Vianney Rudasingwa avuga ko baganiye n’abanyamuryango, bemeranya ko bazajya bakatwa amafaranga 10 kuri litiro imwe.
Ngo bari bafite ikizere ko amashanyarazi azabageraho vuba ariko hashize imyaka itanu atarabageraho.
Ngo bigeze kubaza ikiguzi byabasaba kugira ngo bishakire amashanyarazi ubwabo bababwira ko kitajya munsi ya Frw 19. 5000.000.
Rudasingwaati: “Dukeneye amashanyarazi kuko dukorera mu gihombo, turamutse tuyabonye twakwagura ibikorwa byacu, tukareba uburyo twajya tugura ibiryo by’inka bizana umukamo mwinshi ndetse naho kuzivuriza mu gihe zarwaye. Ubu dukonjesha amata gusa, kandi ibyuma biyakonjesha bikeneye amashanyarazi menshi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure Bayingana Theogene avuga ko ikibazo cy’abaturage akizi, ndetse ko bateganyagakuyabagezaho vuba kuko amapoto yamaze gushingwa.
Umuyobozi w’Ishami rya EUCL muri Gicumbi witwa Fulgence Nkundabakuze yabwiye Umuseke ko amashanyarazi ari bugere ku bakorera muri ruriya ruganda bitarenze icyumweru gitaha.
Avugako amashanyarazi azagera ku batuye uriya murenge muri rusange abakabasha gukora imirimo ibateza imbere.
Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/gicumbi-bababazwa-nuko-amashanyarazi-abaca-hejuru-ntibayakoreshe-mu-ruganda-rwabo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSAbakozi bo mu ruganda rutunganya amata ruri mu murenge wa Bukure muri Gicumbi bavuga kobibabaje kubona intsinga z’amashanyarazi zica hejuru y’uruganda rwabo,bagahendwa no kugura essence yo gukoresha mu mashini zitunganya amata. Ngo amashanyarazi aca hejuru y’uruganda kandi bayakeneye Abanyamuryango biriya Koperative COOPEMOBU bavuga kokugura essence yo gukoresha bibatwara amafaranga atari munsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS