GEN KABAREBE YASHUMBYE IWABO WA GEN ELLY TUMWINE W’UBUGANDE
Umunyamakuru w’Inyenyeri yasuye Rubakuba wahoze aragirana na Gen Kabarebe James igihe yari akiri umusore mu gihugu cy’Ubugande. Rubakuba ugaragara nk’ugikomeye nubwo bwose yavuze ko ngo anganya imyaka na Gen James Kabarebe, yavuze ko ngo we yitanze mu bundi buryo ariko ko atigeze ajya ku rugamba nka Gen Kabarebe. Ati “ndacyakomeye kumurusha kuko nagumye aho mvuka naho Gen Kabarebe we arashaje kubera imibereho mibi. Aho muherukira namukubise amaso mbona asa n’aho ambyaye. Igihe yavaga ahangaha yerekeza I Rwanda yari umusore ubona ko ntacyo abaye ariko ubungubu ukuntu ameze biteye ubwoba!!”. Rubakuba yarakomeje atubwira ko iwabo Gen Kabarebe babaye abashumba igihe cyose bari mugihugu cy’ubugande. Ati ” twararagiranye rwose kandi yari inshuti ya njye ariko aho akomereye ntakinyikoza, ndetse uroye neza arananyanga kubera kuba ndi umwe mu bantu bamuzi neza n’umuryango we wose hakiri abadirigi, nako abahanya! Ariko ibyo ntacyo bimbwiye azagume iwabo i Rwanda nange nzaguma hano iwacu ibugande.”
Yarakomeje ati ” iwabo wa Gen Kabarebe bashumbye kwa Byamatongo wari utuye Burunga na Buremba, bizwi na Murari wari ufite ise wari umuganga Burunga. Iwabo wa Gen Kabarebe bigize abahima babita n’amazina y’abahima mu rwego rwo kudashaka kwitwa abanyarwanda,
akaba ari nayo mpamvu na n’ubu ikinyarwanda atari yakimenya.
Iby’ubwo buzima bwabo, uretse na njye , Murari na se Nyagahura, Gakwerere na mwene se Rwabuneza, na Byamatongo ari we washumbishije iwabo wa Kabarebe , bose bambera umugabo!!!” Uwo Byamatungo twaje kumenya ko yari mwene wabo wa hafi na Gen Elly Tumwine w’Ubugande.
Twarakomeje turacukumbura, tuza kumenya koKabarebe arangije umwaka wa gatandatu wisumbuye yagiye kwigisha Kazo secondary, kandi amafaranga yamugejeje muri uwo mwaka wa gatandatu akaba yarayahawe na se wa Kayumba Nyamwasa. Yaje Kujya muri University, amaze gukora ibizami inshuro enye, atsinda ku ya gatanu! Kubera ko ho batishyuraga, yarakomeje aragerageza kubera ubuswa, kugeza igihe bamupfuye agasoni baramureka ajyamo!
Umuhima yasoje agira ati ” si Gen Kabarebe gusa, n’abavandimwe be batazi gusoma no kwandika nka Karakire, John Mwebaze , bariraritse , nabo ntibakireba abo babanye, nako baragiranye”!!!!
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/gen-kabarebe-yashumbye-iwabo-wa-gen-tumwine-wubugande/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/kabarebe2.jpg?fit=400%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/kabarebe2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSUmunyamakuru w'Inyenyeri yasuye Rubakuba wahoze aragirana na Gen Kabarebe James igihe yari akiri umusore mu gihugu cy’Ubugande. Rubakuba ugaragara nk'ugikomeye nubwo bwose yavuze ko ngo anganya imyaka na Gen James Kabarebe, yavuze ko ngo we yitanze mu bundi buryo ariko ko atigeze ajya ku rugamba nka Gen Kabarebe. Ati...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ndabasuhuza mwese basomyi bi nyenyerinews,impamvu nanditse niyi.ndagirango nsabe abandi binkuru ko bazajya baduha amakuru mazima atwubaka bareke kutubwira amakiru atagize icyaze.kuba Gen Kabarebe yarabaye umushumba?nkatwe abasomyi bitwungura iki koko?mujye muduha amakuru afatika arimwo ubwenge nubunyamwuga bikwiye.
murkoze
Ibi rero ntacyo biba biyigishije abantu..cyeretse ari Kabarebe witangiye ubuhamya bw’ aho Iman ayaba yaramukuye, aramutse akijijwe!! Wenda akandi ka n’ igitabo kitwa: KUVA MU BUSHUMBA MW’ INKA UKABA GENERALI-MINISITIRI…Naho ibi ni nko gusebanya..Bibi rero:::
Ariko ntoneho ndabona mwabuze ibyo mwandika. That is so childish to write something like that. ntukuvuga ko abantu bose bavuka arabakire se? ntiba yarumushumba ubu akaba ari Minister of defence byerekana kwarumunyabwengye kubona aho agyeze.
Mureke vraiment mujye muba abanyabwenge kandi aba professionnel mubyo muvuga. Emotions muzishyire hasi mwe kuyobya abantu. Dore aho wasanga ubuzima bwa Kabarebe, mbere yo kugira ikindi utangaza:
So proud of James!! From bushumba to minister of defence, that shows how smart and hardworking he is.
Heaters? Go to hell.
Meant to say haters go to hell
Ariko se muri abanyamakuru cyangwa ni mwe bashumba? Inkuru nk’iyi imariye iki abayisoma?
Ariko muvugishije ukuri nkubu muba mwigishije iki abasoma ibyo mwanditse? ubu agaciro nkiyi nkuru na kahe? ese wowe ubyanditse wakuze iwanyu mudakora? Nibyiza ahubwo kuba yarabaye umushumba uyu munsi akaba ayoboye ingabo z\’igihugu, yarashoboye gushumba akirihira amashuli agakora igisirikare ndetse akabohora igihugu, none wowe urahoho uravuga ubusa gusa ngo yabaye umushumba!! stupid.
Ariko se ubundi ninde wababwiye ko Inyenyerinews ishinzwe kwigisha ‘gusa’. Mujye musoma nibindi binyamakuri, ndetse nibikomeye kwisi uzasanga aho bandika ubuzima bwumuntu ukomeye harimo ba Barack Obama. Na Papa ejobundi banditse ko yari bouncer muri boite. So, I don’t see why you are blaming the writer. A newspaper should provide its readers with all kinds of information, including jokes. Abandi bandika ibyitwa ‘Caught in the Act’, ‘Have you Heard’, ‘Rumours in the City’ etc. Jye ahubwo yanyigishije byinshi kuri Gen. James menya nimpanvi arumunyamwete numunyamuhate. Namenye impanvu atajyaga aruha vuba mu ntambara. Ni wamuntu washoboraga kumara iminsi niminsi agenda igihe abandi babaga barushye. Sinigeze mbona yarwaye nkabandi. On top of that, it must be these humble beginnings that make him a gentleman (Inyangamugayo) and a honest man. Abantu bakuriye munka bavugisha ukuri kandi bakavugira hanze. So, Thank you Inyenyerinews.
Aya ni amatiku n’ishyari ry’abaturage..Utararagiye mu bwana bwe se ni nde? Naho iby’amashuri byo ni benshi bagiye bagerageza ndetse bamwe bikanga .. Ibi ntibivuze ko abatize ahambaye bose they can not succeed .. Mujye mwandika ibintu bifite akamaro.
ibyo mwanditse ntaco bivuze. inzira y’umuntu itegurwa n’Imana
igikuru nicyo aricyo kuri none. wosanga mwe mwararagiy ingurube n’ihene!
Ariko ni byiza kumenya aho abatuyobora baturuka n’ibyo banyuzemo kuko bituma tubasha gusobanukirwa n’imwe mumyitwarire yabo ndetse no kumenya impamvu bafata ibyemezo runaka.None se ko nta utanga icyo adafite!Umuntu warushye cg wababaye cg w’indushyi cyane mubuto bwe ukeka ashobora kuba umuyobozi mwiza?
ariko ko mwashatse ko tumenya ukuntu yabayeho (nako kutubwira amatiku).mukaba mutatubwiye umwanzuro
Imilimo y’amaboko se hali icyo igayitse ho, haba mu bworozi cyangwa mu buhinzi. Nta shema ahubwo nko gukoresha amaboko yawe ukagira icyo ugera ho. Muli Amerika se ntitwakoze mu bigo by’abasaza, mu nganda, gusarura imbuto mu milima. Muli Canada se ntihali n’abateye ishyamba, basaruye inyanya ubu bameze neza. Imilimo imwe n’imwe ahubwo yatera n’umuntu indwara naho kuragira inka ntacyo bitwara ubuzima. Niba mwashatse no kumwandagaza ahubwo mwagaragaje ko ali umugabo ukora icyo agomba gukora akibeshaho.
1. Nguwo Kagame wanyu twagiye tumenya amateka ye uko bwije bucyeye kandi ubu, twaranayijuse and i think, it maybe the same life history that might have contributed to his FAILURE to the Rwandan People and Critically after they lost the Man they Believed, Conceived and even Trusted for Change and Freedom( Late Gisa Fred Rwigema)
2. nguwo Mushikiwabo, Kagame\’s Foreign Minister, Ngo nawe, ukomoka KUMUBOYI and this is the woman who has deliberately continued to lie Rwandan population and the world about Kigali and it\’s culture. .
3. Ngaya aya Kabarebe wacu nayo aramenyekanye . muraya mateka tureba ntawashidiknya ko, maybe, ariho yaba YARAKOMOYE ariya magambo YAMUVUYE mukanywa(mouth), Col. Karegeya amaze kubikirwa numuntu(Apollo) nawe ufite amateka adasobanuste, Nguwo MURUMOGI, NGUWO MUGUCURUZA ABAGORE ( igendere Rwanda waravumwe pe?)
4. and i call kabarebe and his colleagues, the kagame\’s Trapped and Hostage Generals, who have been betraying the Rwandan Innocent poor citizens.
5. Rwanda kuki wahuye nizingorane zabayobozi bafite inkomoko twagiye tubona tumenya koko?
Ariko se ubundi ninde wababwiye ko Inyenyerinews ishinzwe kwigisha ‘gusa’. Mujye musoma nibindi binyamakuri, ndetse nibikomeye kwisi uzasanga aho bandika ubuzima bwumuntu ukomeye harimo ba Barack Obama. Na Papa ejobundi banditse ko yari bouncer muri boite. So, I don’t see why you are blaming the writer. A newspaper should provide its readers with all kinds of information, including jokes. Abandi bandika ibyitwa ‘Caught in the Act’, ‘Have you Heard’, ‘Rumours in the City’ etc. Jye ahubwo yanyigishije byinshi kuri Gen. James menya nimpanvi arumunyamwete numunyamuhate. Namenye impanvu atajyaga aruha vuba mu ntambara. Ni wamuntu washoboraga kumara iminsi niminsi agenda igihe abandi babaga barushye. Sinigeze mbona yarwaye nkabandi. On top of that, it must be these humble beginnings that make him a gentleman (Inyangamugayo) and a honest man. Abantu bakuriye munka bavugisha ukuri kandi bakavugira hanze. So, Thank you Inyenyerinews.
iyi nkuru irimo ubuswa bwinshi bugamije guharabikana gusa!!! ueretse ko atari nabyo ariko ubdi nugira IMANA agira umuhaka