Amatora agomba gusubirwamo! Mandat  Kagame yiyongeje ni impimbano, ntituyemera!

Kagame yarengagije  abanyarwanda  araminuza  ariko bibiliya  n’ amasengesho y’ umubyeyi yagize umupfakazi  bimukozeho!

Kubona umuntu arenganywa abuzwa epfo na ruguru  bwacya   bati ni umwere  ni igitangaza  mu Rwanda .

Kagame  amenye  nta munyarwanda azongera kubeshya ko ingufu za politike  ze zagabanutse . Aha ngirango nawe  abonye ko na opozisiyo ye  ifite lobbying itoroshye.

Muri uko kumwara , bwana  “visionary ” ati  ubu tugiye gusuzuma ingaruka z’ icyemezo cyabagize abere !

Ubu agiye kutwigira umushinga w’ ukuntu azatubeshya ko amatora yayatsinze nubwo uwo twashakaga gutora yamwangiye kwiyamamaza  amurenganya! Dore n’ inkiko ze zirabyemeje! Yamutumyeho ibirura bye ngo ni byambure   umuryango we byose nibirangiza bimufunge ntazongere kumvikana none umutego mutindi uramugarutse!

Ingaruka ni uko iyi manda ye  inkiko ze zemeje ko  ari fake!

Itekinika ry’ amajwi  yihaye  abeshya ngo abanyarwanda bamwanga urunuka bamutoye 99%  naryo ryanze gufata!

AMATORA AGOMBA GUSUBIRWAMO ! MANDAT KAGAME YIHAYE NTITUYEMERA!

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-21-1.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-21-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONPOLITICSAmatora agomba gusubirwamo! Mandat  Kagame yiyongeje ni impimbano, ntituyemera! Kagame yarengagije  abanyarwanda  araminuza  ariko bibiliya  n' amasengesho y' umubyeyi yagize umupfakazi  bimukozeho! Kubona umuntu arenganywa abuzwa epfo na ruguru  bwacya   bati ni umwere  ni igitangaza  mu Rwanda . Kagame  amenye  nta munyarwanda azongera kubeshya ko ingufu za politike  ze zagabanutse . Aha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE