Vincent Habumugisha  , wari uhagarariye Green Party mu ntara y’ uburengerazuba yari yatawe  muri yombi kuri 27 ukwakira 2018  nyuma yuko bitahuwe ko yinubiye muruhame akanatangariza iwacu TV yakoreraga kuri youtube, ko FPR yibye amajwi Green Party “mumatora” y ‘abadepite  mbere y’uko abanyamakuru bayo nabo bambikwa amapingu ngo barashaka guteza imvururu, bakajyanwa murukiko kwisobanura…

Frank Habineza wayobotse systeme ,agahabwa umwanya munteko ishinga amategeko yakoze iyo bwabaga , asaba abo banyamakuru kudatambutsa ibyo bintu babwiwe, azimya umuriro none abonye Bwana Vincent Habumugisha bamurekura.

Yari arigushije nkuko byagenze igihe  bishe Rwisereka.

Nyuma y’ uko bwana Habumugisha arekuwe , abantu bakomeje kuvuga kuri iki kimenyetso cy’ uko Green Party yayobotse; Boniface Twagirimana wa FDU we kumubona ntizoroha kuko aho Habineza ajya asaba ko hatagira unavuga ko umuyoboke we yaba yaragiriwe nabi n’ inzego z’ umutekano zari zamujyanye  ari hagati yo kuzimira burundu no kubaho , abarwanashyaka ba FDU bo bakomeje gutabaza bakaba baranakoze umwigaragambyo  kucyicaro cy’ umuryangow’ ubumwe bw’ uburayi  ( umwe mubaterankunga bakomeye b’ iyo leta imariye abantu ku icumu.)

Imana ishimwe ko Habumugisha abonetse akirimo umwuka.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-27.jpg?fit=420%2C420&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-27.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSVincent Habumugisha  , wari uhagarariye Green Party mu ntara y' uburengerazuba yari yatawe  muri yombi kuri 27 ukwakira 2018  nyuma yuko bitahuwe ko yinubiye muruhame akanatangariza iwacu TV yakoreraga kuri youtube, ko FPR yibye amajwi Green Party 'mumatora' y 'abadepite  mbere y'uko abanyamakuru bayo nabo bambikwa amapingu ngo barashaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE