“Umusomyi w’ inyenyeri” yadusesenguriye itangazo ryirukana Odda Paccy mw’ Itorero ry’ Igihugu atya:

Nifuje gusesengurira abanyarwanda ririya tangazo ryirukana Odda Paccy mubutore bwa Bamporiki, mumfashije mwatambutsa uru rwandiko kurubuga rwanyu kuko hashobora kuba hari abatarisobanukiwe : 

“Njyewe Bamporiki Eduwari , uhakirizwa kubuyobozi ( mubona hari uko ntagize??? ) bw’ uruganda rucura ubuterahamwe bugezweho ubu , bujyanye na viziyo y’ intore izirusha intambwe, muzehe udasaza wanyihereye imbehe nkaba nambara ama suti ubutazasubira gucukura imisarane, nagiranye “bifu” n’ uriya muhanzi bita Odda Paccy, nazanyeho ubujajwa kandi  ari umusitari tutahura ngo anansuhuze . Odda Paccy yanze kujya mumurongo w’icyiciro bamushyizemo ngo akunde igihugu nawe wenda azageze kurwego ntagerwaho rwanjye rwabavuga ba nyina ( dore ko ntamunyarwanda wundi urageza kuri iyo niveau ndiho).

Odda Paccy twarahanganye  birananirana , twateyubwoba , turasebya  aranga arikomereza mubuhanzi nubusitari bwe.

 Ubu rero njye nategetswe kumukura kurutonde rw’abahondwa bakanoga, bagakurikira buhumyi ejo atazahanga ibyo atatumwe bikankoraho!

Guhera uyu munsi  tariki 24 ukwakira 2018, Odda Paccy mumenye ko ari indatabuhanzi yifitiye ya code yatunaniye.

Ngayo nguko.

Bamoriki Eduwari , indashyikirwa mubahakwa basebya ababyeyi babo.”

Nyuma yuko iri tangazo risohotse , Odda Paccy nawe ati : ” ndi intore kumutima”.

 

 

 

 

 

 

 

 

Christine Muhirwa

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINION'Umusomyi w' inyenyeri' yadusesenguriye itangazo ryirukana Odda Paccy mw' Itorero ry' Igihugu atya: Nifuje gusesengurira abanyarwanda ririya tangazo ryirukana Odda Paccy mubutore bwa Bamporiki, mumfashije mwatambutsa uru rwandiko kurubuga rwanyu kuko hashobora kuba hari abatarisobanukiwe :  'Njyewe Bamporiki Eduwari , uhakirizwa kubuyobozi ( mubona hari uko ntagize??? ) bw’ uruganda rucura...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE