Yewega!  Dr Himbara  iyi byenda gusetsa yamugezeho  maze munyandiko ye  yanyujije kurubuga rwe  wasoma aha https://medium.com/@david.himbara_27884/  ati  Generali (Kagame ) araha ”  uyu mugabo Himbara” ububasha buhambaye adafite! Ati umwarimu muri kaminuza muri Canada ahuriye he n’ibyemezo  bya leta ya Afurika y’ Epfo kubyerekeye imibanire y’ icyo gihugu n’ u Rwanda?

Ati yegoko!!

Cyokora Kagame arebye mundorerwamo  yahuza  amaso na nyirabayazana w’ ibibazo bye  bitamugoye.

 

Ubu se Kagame ko avuga urubanza ku urupfu rwa Col Patrick Karegeya rutaratangira (  taliki ni 19 Mutarama 2019, murarakiwe!) ?

Abajyanama bose afite murugaga rw’ inkomamashyi ze habuze numwe watera agatoki akamubwiza ukuri koko?

Umuntu w’ umugabo atera urusenda akumva azasarura amatunda bitaba ati “ni wamugabo Himbara” , ati ni abaturanyi banjye babi!

Nyamara kandi ngo uwanze kumva nti yanga kubona !

Habe no kucisha ijisho mubinyamakuru byo hirya no hino mukarere ngo amenye aho ahagaze  ! Dr Himbara ati  guhera Afurika y’ epfo kugeza Zimbabwe barandika bimwe : ” Kagame ngo abanzi b’ u Rwanda ‘azabereka’ “, byagera muri East Africa yamugoreweho ho bati ” urumeza mukarere : Igisirikari cya Kagame kiratanga umuburo kirasa “!

Kagame wa mugani ni n’ indashimwa. Iyi niyo nyiturano aha  Dr Himbara umutungira agatoki kubitagenda  adasibye kabiri : gutuma abagaragu be guhackinga  aho yabyanditse  byamunanira  kwisobanura  ati …wahora niki banyamakuru mwe namwe banyarwanda mwese ni wa mugabo Himbara utera ibi byose !

Dictator wese ajya kuvaho isi ibanje kumuha urwamenyo . Ndabona Muzehe Udasaza ari munzira nziza … Ni akomeze aduhe twisekere.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSYewega!  Dr Himbara  iyi byenda gusetsa yamugezeho  maze munyandiko ye  yanyujije kurubuga rwe  wasoma aha https://medium.com/@david.himbara_27884/  ati  Generali (Kagame ) araha '  uyu mugabo Himbara' ububasha buhambaye adafite! Ati umwarimu muri kaminuza muri Canada ahuriye he n'ibyemezo  bya leta ya Afurika y' Epfo kubyerekeye imibanire y' icyo gihugu n' u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE