Buri mwaka , Kabarebe yihererana urubyiruko akarwigisha ko Kagame ariwe mana y’ i Rwanda
Ibi ntawe ubibabwira yeruye , ahubwo urubyiruko rubwirwa ko ntamuyobozi nkawe , ko ari indashyikirwa , ko yazuye u Rwanda , ko ntawundi wayobora igihugu , ko umurwanya wese ari umwanzi wo kurwanya rwivuye inyuma , kuko urwanya iyo ndashyikirwa wese aba aje gusenya u Rwanda no kugarura ubutegetsi bubi.
Buri mwaka abaca mw’ itorero bose bakorerwa manipulation ( kubeshya umuntu kugirango ubashe kumukoresha ibyo ushaka ), bagahindurwa intwaro ( ibikoresho ) bya Gen Kabarebe muri gahunda yo gusigasira ubutegetsi yiyumvamo .
Iyo Kagame ahagarara hariya akabwira bariya ba commando ba Afande Kabarebe ko ngo bagomba guhitamo urupfu rwiza ngo bagahitamo ikiza no kuba umuntu muzima nibaza nimba azi ufite ubutegetsi muntoki ze uwo ari we mu Rwanda .
Aba commando Kabarebe yiyigishirije kwibagirwa impuhwe , no kuryarya umuntu kuburyo yatamikwa uburozi ntamenye ubumuhaye , akabashyira kumurongo n’ ibinyoma bisize umunyu , Kagame aribeshya cyane kuba yibwira ko iriya “yes Sir !!” bamwikirije uwayibatoje atariwe ufite ubutegetsi bwose muntoki.
Kagame yikijije Musoni na ba Nziza n’abari barigize intakoreka bose; ariko ntiyakwibeshya kuri Kabarebe.
Abanyagitugu barema imitwe yitwara gisirikari batazi ko ariyo izabakoraho. Intore za Afande Kabarebe ziri no mugisirikari nyirizina . Kandi n’ igisirikari ni we ugitegeka kuko ariwe washoboye kwihanganira ubuhubutsi, ubwoba n’ihohotera ry’ uwo bigiye umushinga bakamubeshya ko ari intore izirusha intambwe kugirango abahe agahenge bikorere akazi batajya kwitaba inama za hato na hato mugicuku kuko umuntu yikanze abamugambanira .
Uwihanganye yahinze igiteme cy’ inkuba.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/buri-mwaka-kabarebe-yihererana-urubyiruko-akarwigisha-ko-kagame-ariwe-mana-y-i-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/IMG_20180806_121523.jpg?fit=870%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/IMG_20180806_121523.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONPOLITICSIbi ntawe ubibabwira yeruye , ahubwo urubyiruko rubwirwa ko ntamuyobozi nkawe , ko ari indashyikirwa , ko yazuye u Rwanda , ko ntawundi wayobora igihugu , ko umurwanya wese ari umwanzi wo kurwanya rwivuye inyuma , kuko urwanya iyo ndashyikirwa wese aba aje gusenya u Rwanda no kugarura ubutegetsi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS