Burasa na Rushyashya ye bandagaje Afande Uzirusha Intambwe baramurangiza !
Ariko disi Kagame nawe yaragowe . Ishyanuka ry’ abamotsi be n’ inkoma mashyi ze naryo rigeze aho kumusebya ? Cyangwa rya perereza rikoresha Rushyashya ryabikoze ribishaka kugirango rimujombe igikwasi rikoresha “twibeshye “; erega nabo bashobora kuba barambiwe guhora barushanwa iririmba n’ibyina ry’ iyo nteruro imwe ya turashize !
Burasa rero yararikoze yita minisitiri wabandi ” inshoreke ” !
Akayabo leta y’ u Rwanda yamennye muri diplomasi yo kugarura umubano hagati yayo na leta ya Afurika y’ Epfo karanze gapfuye ubusa!
Burasa yaba yaranditse atuka Minisitiri w’ igihugu cy’abandi afite amakuru y’ ako kayabo katanzwe ? Yaba se yari azi ukuntu leta y’ u Rwanda yari yariruhukije ibonye Perezida Jacob Zuma asimbuwe n’ukuntu yahise ifata ingamba zikomeye zo guhagurukira Perezida Cyril Ramaphosa kugirango ibone uko wenda yacyemura ikibazo cy’ urubanza rw’ urupfu rwa Karegeya ?
Mbega Burasa ngo ararikora !
Cyakora ngo nubwo iyi nkuru imaze igihe , uku gushyanuka kwa Burasa kukaba kwararakaje His Excellency ngo bimwe by’ intanga rugero , Inyenyeri yashoboye kubona amakuru avuga ko abafite ibibazo ari abamukoresha mukwandika izo nkuru z’ ubunyamwuga bucye kuko we ngo ari “umucivile wibereye aho”.
Uwaduhaye aya makuru yagize ati “ …urumva ko ikibazo atari Burasa, we ni staff usanzwe, ikibazo ni uwagombaga kumenya ko uriya mugore avuga rikijyana muri ANC. Ntagiye kuvuga menshi rero nawe urumva aho ikibazo kiri, urumva uwishe akazi uwo ariwe .“
Arongera ati “ …incompetence ! …ibi byo gukora mujisho ishyaka ANC ni uburangare bukomeye.. u Rwanda rukeneye incuti nti rukeneye abanzi nka bariya muri aya mahina.”
Arangiza avuga kuri Nduhungirehe ati “ …wabonye se atarakoze uko ashoboye ngo akosore ubuswa bw’ iyo ngirwa munyamakuru n’ indangare ziyivugiramo? Nti byoroshye…”
Kuri ubu , yi nkuru :
ivuga ukuntu ibiganiro hagati y’ u Rwanda na South Africa byabaye bihagaritswe ntabwo umuntu abashobora kuyisoma mu Rwanda ( usibye ko barushywa nubusa babloka amasite kuko ukeneye amakuru nawe aba afite amayeri 1000 yo kuyabona !) ; Rushyashya yo irakomeje n’ akazi kayo k’ isebanya. Ubu hagezweho kumvisha abanyarwanda ko ngo Perezida Museveni ariwe nyirabayazana w’ ibibazo by’ u Burundi n’ ukuntu ngo u Burundi bushaka gutera U Rwanda !
Ntibizoroha …
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/burasa-na-rushyashya-ye-bandagaje-afande-uzirusha-intambwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/Rwanda-normalisation-suspended-768x409.jpg?fit=768%2C409&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/Rwanda-normalisation-suspended-768x409.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICALATEST NEWSPOLITICSAriko disi Kagame nawe yaragowe . Ishyanuka ry’ abamotsi be n’ inkoma mashyi ze naryo rigeze aho kumusebya ? Cyangwa rya perereza rikoresha Rushyashya ryabikoze ribishaka kugirango rimujombe igikwasi rikoresha “twibeshye “; erega nabo bashobora kuba barambiwe guhora barushanwa iririmba n’ibyina ry’ iyo nteruro imwe ya turashize ! Burasa rero...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS