Amahoro!Nabasabaga ko mwantumikira kuri Madamu Karegeya  na bagenzi be bashyize umukono kuri iyi nyandiko yo gusaba ivugurura mu Ihuriro Nyarwanda .

Rwose ndabashimiye mbikuye kumutima kuko nk’ abayoboke  twari twarumiwe tukibaza amaherezo y’ lhuriro bikatuyobera. Bamwe muri twe twari tunamaze gufata umwanzuro wo kwisangira FPR dore ko ibibi birutanwa wamugani !

Twizeye ko iyi nyandiko yanyu izatanga inzira y’ ubwivugurure no muri opozisiyo nyarwanda muri rusange kuko rwose ibintu bikwiye guhinduka abantu bakava muburangare, ubunebwe mubitekerezo, ubuswa n’ ubuhemu n’ ubugwari byari bimaze kuba agahomamunwa mu Ihuriro dukunda.

R******** J***

Mukomere cyane!

Iyi Nyandiko ya Madamu Karegeya n’ abamuri inyuma yujuje ubuziranenge. 

Kayumba n’ abamaze kugira Ihuriro ikimoteri kidukoza isoni aho duciye hose ni bihangane bareke abashoboye akazi bagakore. Ayo bariye si macye nibajyane ayo!

M******* 

Mukomere.

Ndagirango mbanze ngaye abanditse iyi nyandiko ariko nanabashime .

Ubu koko amahano yageze aha hose murebera  mwicecekeye? Mukemera mugaheka impyisi no mugihugu duhetse indi? Mwaraduhemukiye imyaka myinshi . Ariko mukwiye no gushimwa kuko mwishatsemwo ubutwari mukava muri uwo mwijima ! Mukomere, Mushikame tubahanze amaso kandi Imana ibafashe.

M********** G.

Nitwa T***** I. ,iyi nyandiko  najye nifuje kuyivugaho. Karegeya yari umugabo nasanze RNC ariwe nkurikiye ariko nari narabivuyemo. Sinizeye ko iyi nyandiko hari icyo izahindura muri RNC kuko ikibazo cy’ ubusambo bwayimunze ari agahomamunwa . Gusa ndashima Madamu Karegeya na JPaul ushyize akarambika impyisi hasi. Emile muti komera .Bravo!

M.(Capt)

Mwiriweho! 

Aba banyarwanda mubashimire kandi mubakomeze . Iyi ni intambwe ikomeye cyane muri opposition.

K.A

Ibi bitekerezo nibyubakirwaho RNC izazuka kandi ibe ishyaka noneho. Mugani wa JP yari imaze guhinduka igikoni cyamwenewanyu . N’abandi ni batobore bavuge, binigure. 

Ubundi gushaka guhangana na Kigali bakoresheje itekinika ntibyari gushoboka kuko turibarusha kandi dufite na means zo kuryimika. Ni bimike demokarasi bayiturushe natwe wenda tuzayifuze naho ubundi ni ibyo barimo ni ukurindagira no kurindagiza injiji birira ayo maturo .

Uti courage nimugerageze turakurikira .

K.

Komera.

Iyi mpinduka nishoboka muri RNC the sky is the limit. 

I.D

Mwiriwe!

Ntegereje igihuha gishinja Leah Karegeya gukorana na Kigali ubwo apinze Afande Kayumba kumugaragaro noneho! Gusa aha muhaye respect Kabisa . 

I.

Hello

Ndanyuzwe! Rukokoma nihere muri RNC. 

S.

Byose birashoboka. 

Uru ni urugero rwiza batanze n’ abandi bazakomereza aho. Nibishakemwo ubutwari bajye mu umucyo. Ubundi uriya babonaga hari amakiriro bamutezeho ? This is 2020.

Ukuri kuzatsinda inda.

B************

Turashimira abohereje ibitekerezo mwese .

Kamanzi S.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONAmahoro!Nabasabaga ko mwantumikira kuri Madamu Karegeya  na bagenzi be bashyize umukono kuri iyi nyandiko yo gusaba ivugurura mu Ihuriro Nyarwanda . Rwose ndabashimiye mbikuye kumutima kuko nk’ abayoboke  twari twarumiwe tukibaza amaherezo y’ lhuriro bikatuyobera. Bamwe muri twe twari tunamaze gufata umwanzuro wo kwisangira FPR dore ko ibibi birutanwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE