Akumiro: Minisitiri Busingye ati “Kuba Diane Rwigara afunze nicyo cyerekana ko mu Rwanda hari ubutabera” !
#FreeDianeRwigara
Minisitiri w’ ubutabera ashobora kuba yaratewe ihungabana rikomeye n’ ibiherutse gukorerwa umuvandimwe we Denis Karera! Ntakundi umuntu yakwisobanurira urwandiko yacishije mu ikinyamakuru the eastafrican.co.ke . Aho yanditse ko ngo ikigaragaza ukuntu u Rwanda rufite ubutabera ari uko Diane Rwigara ari muri gereza!
Aba bagabo bazareka kwikoza isoni ryari ? Tuvuge se ko buriya baba batabona ko bakoza isoni n’uba yabatumye ?
Kagame yahahamuye abantu babagabo , bize , bubatse kuburyo bagenda bambaye mafuti ntibibatere isoni !
Ibi ni agahoma munwa ariko noneho!
Urwo Rwigara yapfuye , abana be bakagirwa imfubyi , umupfakazi we n’ umukobwa we Diane Rwigara bakaba barabafunze babaziza ko Diane Rwigara yabonye imikono ihagije yo kwiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu, umuryango ugasenyerwa byavaho ukanyagwa imitungo yawo nibyo gihamya y’ ubutabera mu Rwanda?
Ibi ni agahoma munwa!
#FreeDianeRwigara
Christine Muhirwa
Urwandiko rwa Ministiri Busingye mukinyamakuru the eastafrican:
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/akumiro-minisitiri-busigye-ati-kuba-diane-rwigara-afunze-nicyo-cyerekana-ko-murwanda-hari-ubutabera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?fit=245%2C206&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINION#FreeDianeRwigara Minisitiri w' ubutabera ashobora kuba yaratewe ihungabana rikomeye n' ibiherutse gukorerwa umuvandimwe we Denis Karera! Ntakundi umuntu yakwisobanurira urwandiko yacishije mu ikinyamakuru the eastafrican.co.ke . Aho yanditse ko ngo ikigaragaza ukuntu u Rwanda rufite ubutabera ari uko Diane Rwigara ari muri gereza! Aba bagabo bazareka kwikoza isoni ryari ? Tuvuge...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS