Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi gakondo, Ikinyarwanda cyagaragajwe nk’ururimi ruhishe ubukungu bw’Abanyarwanda, kandi rukwiye gusigasirwa na buri wese, hanengwa abarwica barimo n’abayobozi b’igihugu bavuga ibisa n’Icyongereza mu Kinyarwanda.

Dr Nyirahabimana Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro anenga abayobozi bica Ikinyarwanda nkana

Mayor w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne ni umwe mu bari mu kiganiro kivuga ku mikoresherezwe y’indimi zemewe n’Itegeko Nshinga uko ari enye, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Yatanze urugero ku nyandiko yakwirakwijwe hirya no hino mu mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo Ikinyarwanda cyugarijwe n’indimi z’amahanga, kuko na nyiri kuyihanga utaramenyekana yayise “Urabeho rurimi rwacu twagukundaga”.

Nk’uko Dr Jeanne yasomeye mu ruhame iyo nyandiko, igira iti “Ntamuyobozi ukimenya ikibazo, bagezwaho ishuzi, bakazasesinga, bagasanga ari porobuleme zikomeye bagomba kudilinga na zo binyuze muri mobulayizeshoni, bagahita binfominga izindi nzego banyuze kuri Maya na Gavana, invesitigeshoni zigakorwa ubundi ripoti ikaba sheyadi ku wo bireba bagahita binshuwaringa otoritizi ko iyo kesi yabaye sovudi ahanini babikesha kupereshoni buri wese yamanifesitinze. Urabeho Kinyarwanda natwe sitwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro avuga ko abayobozi bamwe bavanga indimi yenda bitewe no kumva ijambo ry’ururimi rw’amahanga rimujemo, ariko ngo hari n’abavanga indimi bagamije kugaragaza ko n’indimi z’amahanga bazizi birengagije ko bavuze ibyo bashaka kuvuga mu Kinyarwanda byarushaho kumvikana neza.

Gusa ngo hari n’abandi batavuga neza Ikinyarwanda kuko batakize, bitewe n’amateka bakaba barakimenye ari bakuru, ariko ngo abo nabo bakwiga urwo rurimi gakondo bashyizeho akabo, kandi ngo hari bamwe mu Bayobozi basigaye bavuga Ikinyarwanda neza kuko bagize umuhate wo kukiga.

Ati “Tujya tubibona mu nama no mu biganiro mbwirwaruhame, no kuri televiziyo. Hari uvuga ngo se hari icyo bitwaye icyangombwa si uko ururimi rwumvikana, hari ababitwara gutyo, ariko buriya bashobora kuba bibeshya, yibwira ko ibyo yavuze byumvikanye, kandi bitumvikanye abantu babyumvise igice, byaba byiza umuntu avuze Ikinyarwanda, yenda rya jambo (ry’amahanga) akarikoresha aho bibaye ngombwa.”

Dr Nyirahabimana avuga ko kuvanga indimi ari indwara iri henshi, ariko ngo kugira ngo gahunda za Leta n’amabwiriza bigere ku Banyarwanda neza bikwiye kuvugwa mu Kinyarwanda kiza.

Ngo hari uburyo indimi z’amahanga zijya mu mitwe y’abantu, ugasanga hari uwanditse ngo ‘hamwe n’iyi baruwa ndagira ngo…”, iyo ngo si imvugo y’Ikinyarwanda, ni ugutekereza mu Cyongereza cyangwa Igifaransa ukandika mu Kinyarwanda.

Ati “Kuvuga neza Ikinyarwanda bikwiye kugutera ishema, ni ingobyi y’umuco wacu, ni ururimi duhuje, icyo Kinyarwanda tuvuga ni cya kindi cyemewe, kigishwa…Hari ururimi rw’Ikinyarwanda, ururimi rw’Igihugu tugomba kumenya nk’abayobozi rukadutera ishema uko turuvuga n’uko turubungabunga.”

Abari bitabiriye uyu munsi babajijwe kugira icyo bavuga ngo amagambo y’indimi z’amahanga akoreshwa mu mwanya w’ay’Ikinyarwanda agabanuke binyuze mu gucura amuga ayasobanura.

Uwitwa Manishimwe Cyusa Muzungu Augustin akaba yiga muri IPRC, avuga ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kwigisha abana Ikinyarwanda, kuko ngo iyo umwana akoze ikosa mu Cyongereza bahita bamukosora, ariko yarikora avuga Ikinyarwanda bakamwihorera.

Avuga ko mu bigo by’amashuri yigenga, usanga Ikinyarwanda kivugwa nabi kandi ngo ni hamwe Abayobozi bakuru n’abandi bafite amikoro barerera abana babo, kuri we ngo ni bo bakagombye kubiganiriza abayobozi b’ibyo bigo ikibazo kigakosorwa.

Mwarimu w’Ikinyarwanda Nteziyaremye, avuga ko hari byinshi byakemutse mu kwigisha Ikinyarwanda biturutse mu biganiro, ariko ngo hari ibindi bitarakemuka mu myigishirize bityo akumva hakwiye kujya habaho amahugurwa ku barimu bigisha Ikinyarwanda bakaganira ku nzitizi zigihari mu kwigisha urwo rurimi.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Niyomugabo Syprien avuga ko mu gihe cyo guhanga amagambo mashya bazagendera ku asanzwe mu kigega k’Ikinyarwanda, cyangwa bakareba ayo mu ndimi shami z’Ikinyarwanda cyangwa izindi zegeranye na cyo bakayaha inyito ijya gusa n’iy’iryo jambo ry’amahanga rihabwa mu Kinyarwanda, ariko ngo gutira amagambo byo nta gihe bitazabaho.

Avuga ko hakiri imbogamizi mu gusakaza amagambo yamaze gucurwa.

Ati “Ikinyarwanda nta bukene gifite pe. Ubushakashatsi twamaze kubukora, Ikinyarwanda kiri mu ndimi eshatu za Africa zikomeye, zidanangiye.”

Imibare ntigaragaza neza umubare w’abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Africa no ku Isi, ariko uretse miliyoni hafi 12 z’Abanyarwanda bakivuga nk’ururimi kavukire, hari indimi zegeranye na cyo zivugwa muri Uganda (Urufumbira), mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu Burengerazuba bwa Tanzania, n’Ikirundi gikoresha mu Burundi gisa n’Ikinyarwanda mu mivugire no kumvikana mu magambo menshi.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Niyomugabo Syprien ngo Ikinyarwanda kiri mu ndimi eshatu muri Africa zidadiye

Amafoto@RALC/Twitter

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi gakondo, Ikinyarwanda cyagaragajwe nk’ururimi ruhishe ubukungu bw’Abanyarwanda, kandi rukwiye gusigasirwa na buri wese, hanengwa abarwica barimo n’abayobozi b’igihugu bavuga ibisa n’Icyongereza mu Kinyarwanda. Dr Nyirahabimana Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro anenga abayobozi bica Ikinyarwanda nkana Mayor w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne ni umwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE