Bamwe mu bagore bemera ko bagenzi babo benshi bakomeje kwigira muri Uganda (Ifoto/Ngendahimana S.)

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko abagore bakomeje kubata bakajya gushaka abandi bagabo muri Uganda, bagamije gushaka imibereho iteye imbere.

Abagabo bo mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka yo muri aka Karere, bahaye iki kinyamakuru ubuhamya bw’ukuntu abagore bakomeje kujya Uganda, bagatana abagabo abana.
Uwitwa Harerimana Emmanuel wo muri Ngeruka,  avuga ko uko iminsi igenda yicuma ari ko ikibazo kirushaho gukomera.
Ati “urabona, umugore muravugana akavuga ko azigira i Bugande, rimwe wajya mu kazi waza ugasanga yigiriye iwabo, wajya kumucyura akanga ejo ukazumva ngo yagiye gushaka imibereho mu Bugande .”
Uyu mugabo yasobanuriye Izuba Rirashe ko hari abagore bavuka mu Bugesera baba bibera Uganda, baza nk’uko bagahita bafata abandi bagore bakabajyana, bababwira ko ho abagabo baho bakize.
Nyirabanyiginya Devota ni umubyeyi w’abana batatu. Avuga ko nawe abonye umujyana yakwigendera ngo kubera ubuzima arimo. Ati “yewe nanjye ndabazi bagiye ariko njye abo babatwara sindababona ariko nanjye mbonye unjyana nagenda. None se ubundi ino ko ari uguhora muri izo rwaserera, nanjye nagenda rwose.”
Undi mubyeyi witwa Uwizeyimana Immaculée nawe avuga ko ashobora kugenda  kuko usanga n’abo bagenda bajya guhuza ibibazo. Avuga ko akenshi abagore bagenda ngo aba bafashwe nabi mu ngo zabo, aho usanga abagabo batabahahira kandi bakiri bato, ngo nabo rero bakanga gukomeza kubaho gutyo.
Ati “reba nkanjye umugabo yarantaye yigira hirya iyo mu Mutara, imyaka 4 irashize ataragaruka, kandi numva bavuga ngo yashatse undi mugore. Ubwo se urumva mbonye unyijyanira naba nkosheje? Rwose ahubwo Leta nifate ingamba z’abagabo bata ingo zabo bambuye na za koperative, ubundi bakajya gushaka abandi bagore. Naho se urumva niba umugabo yarataye urugo umugore we se kuki atajya kwishakira abandi bagabo?”
Si aba bonyine bavuganye n’iki kinyamakuru kuko ikibazo gisa nk’aho gikomeye muri iriya mirenge. Mureramanzi John muri Kamabuye yabwiye Izuba Rirashe ati, ahubwo “ni icyorezo! kandi ikibazo ni uko usanga bata abana babo bakabasigira abagabo. None se iri si ryacuruzwa ry’abantu bavuga tujya twumva kuri radio.”
Undi mugore witwa Jeanne nawe yatangaje ko we azi neza abagore batatu baturanye bagiye Uganda. Ati “Bugesera twaratewe njye nzi batatu, ariko nk’uwo mugabo nawe umugore we baramujyanye. Mbese mu mudugudu ushobora gusanga nk’abagore barenga batanu bagiye. Ariko rero nanone n’abagabo bajye bareka kujya mu Mutara.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko aya makuru ari mashya kuri bwo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye iki kinyamakuru ko ayo makuru atari ayazi. Yagize ati, “ayo makuru yo ni mashya kuri twe ari ko ubwo murakoze kuyatugezaho ubwo tugiye kubikurikirana.”
Rukundo Julius yasobanuriwe n’umunyamakuru ibivugwa n’abaturage, ashimangira ko ntacyo yari abiziho, ariko ko Akarere kagiye kubikurikirana vuba na bwangu.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/abagore-bakomeje-guta-abagabo-bakajya-uganda_530cb8af955b1_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/abagore-bakomeje-guta-abagabo-bakajya-uganda_530cb8af955b1_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSBamwe mu bagore bemera ko bagenzi babo benshi bakomeje kwigira muri Uganda (Ifoto/Ngendahimana S.) Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko abagore bakomeje kubata bakajya gushaka abandi bagabo muri Uganda, bagamije gushaka imibereho iteye imbere. Abagabo bo mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka yo muri aka Karere, bahaye iki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE