Dr Radjabu Mbukani wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yaburiwe irengero kuva ku itariki ya 29 Ukuboza 2012 ubwo yavaga iwe ku Muhima agiye gusura abana be yabyaranye na Muhire Louise utuye i Nyakabanda ya kabiri mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro na Faida Justine, umubyeyi wa Dr Radjabu, yatubwiye umuhungu we yabuze ubwo yari yagiye gusura abana be.

Ati “Yagezeyo mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba asanga uwahoze ari umugore we ari kumwe n’abagabo babiri arabasura arangije arataha ariko ntiyagaruka iwe mu rugo aburirwa irengero kuva ubwo.”

Yatubwiye ko hari hashize iminsi mike haje umuntu mu rugo rwa Dr Radjabu, ariko ngo akaza gusanga adahari. Uyu muntu Faida yita umwicanyi ngo yaje gutabwa muri yombi na Polisi arafungwa.

Faida ngo yandikiye komiseri mukuru wa Polisi aha kopi n’izindi nzego z’umutekano, Minisitiri w’umutekano, Umushinjacyaha mukuru n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ashinganisha ubuzima bw’umuhungu we.

Twagerageje kuvugana na Muhire Louise ushinjwa na Faida ko yaba ari inyuma y’ibura ry’umuhungu we kuko anemeza ko ari we wari wohereje  ‘umwicanyi’, ariko ntibyakunda kuko nomero ye ya telefoni itakoraga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Spt Badege Theos, yadutangarije ko igipolisi cy’u Rwanda kizi icyo kibazo kandi kikimara kumenyekana hahise hatangira iperereza. Yatubwiye ko kugeza ubu umuntu umwe ukekwaho kugira uruhare muri iryo bura yatawe muri yombi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Arihehe.jpg?fit=425%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Arihehe.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDDr Radjabu Mbukani wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yaburiwe irengero kuva ku itariki ya 29 Ukuboza 2012 ubwo yavaga iwe ku Muhima agiye gusura abana be yabyaranye na Muhire Louise utuye i Nyakabanda ya kabiri mu Karere ka Nyarugenge. Mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE