Inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya zifite ubwoba nyuma y’amagambo umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab witwa Fuad Shongole aherutse gutangariza kuri radiyo y’izi nyeshyamba avuga ko ibitero byabo bigiye kwibasira ibi bihugu ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika muyi Uganda ikaba yarushijeho gukaza umutekano kubera aya makuru aho isaba abantu kwirinda ahantu hahurira abantu benshi.

Al-Shabab muri ki cyumweru ikaba yaragabye igitero ku ngabo za Kenya mu majyaruguru y’igihugu aho yishe abantu 9 harimo abapolisi 4.Ikaba yaranatangaje ko yigaruriye zimwe mu modoka za leta naho izindi ikaziha inkongi.

Muri Nzeri 2013 uyu mutwe wa al Shabaab ukaba waragabye igitero mu gace k’ubucuruzi ka Westgate mu mujyi wa Nairobi aho cyahitanya anatu 67.Ukaba waragabye ikindi gitero mu mujyi wa Kampala aho cyahitanye abantu 80.

Source:Redpepper

Placide KayitarePOLITICSWORLDInzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya zifite ubwoba nyuma y’amagambo umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab witwa Fuad Shongole aherutse gutangariza kuri radiyo y’izi nyeshyamba avuga ko ibitero byabo bigiye kwibasira ibi bihugu ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika muyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE