Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane muri Afurika atazakemurirwa i Burayi
Kubera umujinya mwinshi afitiye abafansa ndetse nubwoba abafitiye Kagame atangiye kwamgana abahura nabo ndetse nabakorana nabo. Perezida Joseph Kabila afitanye uruzinduko rukomeye mu’gihugu cy’ubufaranasa muri ki cyumweru ariko rutesheje Nyakubahwa Kagame umutwe
Inyandiko ikulikira yanyuze no mukinyamakuru igihe.com ndetse nicyo tuyikesha.
Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku gukemura amakimbirane no kubaka amahoro muri Afurika, maze agaragaza ko abayobozi b’Afurika bakwiye kwicarana bagashaka inzira zo kuyakemura no kubaka amahoro, aho gutumirwa kuyasobanura i Burayi.
Iki kiganiro Perezida Kagame yitabiriye ni kimwe mu biganiro bikomeye biri mu byateguwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) iri kubera i Kigali, kikaba cyari kiyobowe na ba Perezida bacyuye igihe Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria naTabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, na Perezida wa BAD, Dr. Donald Kaberuka.
Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane yo muri Afurika n’inkomoko zayo harimo amaze igihe kirekire ndetse n’amashya, aterwa n’ubuyobozi buriho ndetse akaba ari nabwo buba bufite urufunguzo rwo kuyakemura.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kumenya aho ibibazo by’amakimbirane biri, bagaharanira kubikemura ndetse n’igihe bananiwe kuyikemurira bakemera intege nke zabo.
Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi b’Afurika bakwiye kugirana ubufatanye mu gukemura amakimbirane akomeje kuranga uyu mugabane, aho gutegereza gutumirwa mu bihugu by’i Burayi kuganirirayo ibibazo bibugarije.
Yagize ati“Abayobozi b’Afurika ntidukwiriye gutumirwa ngo dusobanure ibibazo byacu aho ari hose, aho kugira ngo twicarane hagati yacu tubishakire umuti.”
Umukuru w’igihugu yongeyeho ati“Dukwiye kujya dutumirana, tukabwizanya ukuri bityo tukabonera hamwe umuti ibibazo tuba dufite.”
Abakuru b’ibihugu ba Bénin,Tchad, Niger, Nigeria na Cameroun baherutse guhurira mu nama yateraniye i Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu w’iyumweru gishize mu gushakisha uko harwanywa umutwe wa Boko Haram uteje impagarara muri Nigeria, aho wanashimuse abana b’abanyeshuri basaga 200.
Perezida wacyuye igihe muri Nigeriya Olusegun Obasanjo na we yagaragaje ko umutekano muke muri Afurika ushingiye ku buyobozi bubi.
Perezida wa BAD, Dr Donald Kaberuka, yunzemo avuga ko ubushake bw’abayobozi mu gukemura amakimbirane no kuzana amahoro muri Afurika ari icyifuzo cy’iyi banki kuko itakwishimira gukoresha amafaranga mu bikorwa bihita bisenyuka.
fabricefils@igihe.com
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/perezida-kagame-yagaragaje-ko-amakimbirane-muri-afurika-atazakemurirwa-i-burayi/POLITICSWORLDKubera umujinya mwinshi afitiye abafansa ndetse nubwoba abafitiye Kagame atangiye kwamgana abahura nabo ndetse nabakorana nabo. Perezida Joseph Kabila afitanye uruzinduko rukomeye mu'gihugu cy'ubufaranasa muri ki cyumweru ariko rutesheje Nyakubahwa Kagame umutwe Inyandiko ikulikira yanyuze no mukinyamakuru igihe.com ndetse nicyo tuyikesha. Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku gukemura amakimbirane no kubaka amahoro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Invugo ntaho ihurira nibikorwa. kagame siwe ukwiye kuvuga atya. Reba ibyakorera abanyarwanda bigeri zose, arabamugejeje aho ari nabandi ashinzwe kuyobora. Ijya kurisha ihera kurugo, ngoho abanyamurege nabagongwe yagize ibiraro byokwambucyiraho kwica abanye congo. Niyo avuga ububona arumubeshyi apfundikanya amagambo kubera umutima nama we umukomanga. Ahubwo ninde ukoresha abanyamahanga guhubanganya umutekano wa Africa atari wowe Kagame? Ahubwo iguhugu cyurwanda yaracyigwatirije, niba mutarabimenya mubimenye.
@ntare
ndabona ibyo uvuga ntabyo uzi kandi uzajye ubeshye abatareba kure. Kagame n’umuyobozi uvuga yemye kuko il a une confiance en lui meme.Kandi azi ibyo akora ntabwo ashakisha. He knows what is right for his people. C’est un leader idéal.Rero ntimukajye muvuga n’importe quoi. Ahubwo abayobozi dushaka muri africa ni nka Kagame. He’s a right person at a right moment. Tout le monde l’adore sauf les abrutis.
Ahubwo wa mugani wa wa mwana , ndabona uyu Kagame Paul ka Rutagambwa yararangije guhungabana!!Afite ihahamuka ryo mu kiciro cya 3!
Mfite ibibazo 2 byo kumubaza: 1. Mbese Kagame wumva ufite ubwoba bwo kuzapfa?
2. Uramutse ukomeje kubaho ariko utari perezida w’urwanda na FPR, wumva wazaba ku wuhe mugabane w’isi? Wakomeza akazi ko kwica se cg wazashaka akandi! Wazaba urkiri kumwe na Nziza na Munyuza se, cg wazaba uri wenyine!
Unsubize cg ubyihorere!!
David rwose ndakunva, byuvuga, urumunyarwanda, ukunda abanyarwanda? Niba uvuga ko abanyarwanda bamukunze kandi akora byiza wambwira iriya mirambo igaragara hirya nohino mubyuzi nahandi hose, yaba ariyabantu cyangwa inyamaswa? nirinze kuvuga abashimutwa nabatotezwa. Icyindi , gukorera abantu ibyiza, ukaba intangarugero bigaragarirahe? Twarahahamutse, Pereziwacu ahora agenda nkumujura , arinzwe nkigiti gishamicyiho amahwa!! akanyuma ; ninde nshuti mubaperezida ba africa agira? Wari wabona umuntu utagira inshuti mubaturanyibe!Nizibeshye ko agukunda nanjye nziko atankunda, uretse ko mubuzima bwe atigeza agira urukundo. yagira urukundo ntiyakiyibagije umuryango wa Rwigema azi aho bamukuye. Injya kurisha ihera kurugo