Umushumba wa Kiliziya gaturika Papa Francis yoherereje abanya Uganda n’abanya Kenya ubutumwa bw’integuza ku ruzinduko azagirira muri ibi bihugu mu mperza z’iki cyumweru.

Muri ubu butumwa bukubiye mu mashusho Papa Francis yabwiye abagande n’abanyakenya ko arimo ategura uburyo azagirana inama n’urubyiruko.

Muri ubwo butumwa Papa agira ati:”Mboherereje ijambo ry’indamukanyo n’ubushuti kuri mwebwe n’imiryango yanyu.Ntegerezanye amatsiko uyu munsi tuzaba turi kumwe jyewe namwe”.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nawe yahise asubiza Papa Francis mu butumwa bumwifuriza ikaze muri Uganda.

Mu butumwa bwe Museveni yagize ati:”Turizera ko uruzinduko rwa Nyirubutungane Papa ruzaduha kufunguka no gukorana imbaraga.Uruzinduko rwa Papa rutsindagire urukundo mu banya Uganda,rutsindagire ubumwe no kubabarirana mu gihugu cyacu”.

Biteganyijwe ko Papa Francis azagera muri Uganda kuwa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015.

– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/papa-francis-yoherereje-abanya-uganda-ubutumwa-bw-integuza#sthash.3MB4ngtt.dpuf

Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDUmushumba wa Kiliziya gaturika Papa Francis yoherereje abanya Uganda n’abanya Kenya ubutumwa bw’integuza ku ruzinduko azagirira muri ibi bihugu mu mperza z’iki cyumweru. Muri ubu butumwa bukubiye mu mashusho Papa Francis yabwiye abagande n’abanyakenya ko arimo ategura uburyo azagirana inama n’urubyiruko. Muri ubwo butumwa Papa agira ati:'Mboherereje ijambo ry’indamukanyo n’ubushuti kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE