Inzu ya KIST yagenewe ubushakashatsi no kwimenyereza amasomo(Laboratoire) ya KIST muri iyi minsi yatangiye kugaragaraho kwiyasa kudasanzwe nyuma y’imyaka3 itashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame. Ubuyobozi bwa KIST bukaba bwafashe icyemezo cyo guhagarika imirimo yose ikorerwamo.

Iyi nzu yubatswe n’ikigo cy’abashinwa cy’ubwubatsi(China’s Engineering Corporation company) kuva mu myaka ya za 2006 yuzura mu 2011. Yatashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame ku itariki ya 15 Mata 2014 Iyi nzu ikaba yubatse hafi n’ahubatse indi nyubako ya KIST yiswe Block Muhabura.

Amakuru dukesha TV 1 yasohotse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2014, aravuga ko Imwe mu mazu y’imiturirwa yatwaye akayabo mu nyubako nkuru za Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ahahoze hitwa KIST, yaba igiye guhirima mu minsi ya vuba kandi ikazangirikana ibikoresho biguze amamiliyari akabakaba 30 mu manyarwanda.

Laboratoire ya KIST igiye guhirima ubwo yari ikiri kubakwa

TV 1 ikomeza ivuga ko iyi nyubako yatangiye kwiyasa imitutu ahantu henshi, ku buryo ubuyobozi bwa KIST bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose byayikorerwagamo, ndetse ihita imanikaho itangazo ribuza kugira icyakorerwamo.

N’ubwo yafunzwe ngo itazagira uwo igwa hejuru , ibikoresho bya Laboratoire n’imashini na mudasobwa biyifungiranyemo bibarirwa mu gaciro ka miliyoni magana ane z’amadolari, ni ukuvuga akabakaba miliyari 300 mu mafaranga y’Amanyarwanda.

Olivier Karibori ushinzwe inyubako muri KIST avugana n’abanyamakuru yavuze ko mu nama bakoranye na RwandaHousing Authority, Mininfra n’ubuyobozi bwa Kaminuza bavuze ko iyi nyubako itazongera gukorerwamo kugeza igihe ikibazo ifite kizaba kimaze gukemuka.

Ikinyamakuru Imirasire.com kivugana n’ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri Kaneza Florence yirinze kugira icyo avuga ku kibazo abanyeshuri bashobora guhura nacyo nyuma y’ifungwa ry’iyi nyubako dore ko ariho abanyeshuri bakora ibijyanye no kwimenyereza amasomo bize. akaba yemeza ko barangije ibizamini igisigaye kirebana n’iyi nyubako ari ugutegereza igisubizo kizatangwa n’ubuyobozi bwa kaminuza.

Yemeza ko bizajya kugera mu kwa cyenda amasomo atangiye bararangije kubona igisubizo cy’iriya laboratoire yahagaritswe.

Mu gukomeza gushaka amakuru kuri iyi nyubako twegereye umuyobozi ushinzwe imali muri KIST Higiro C. Johnsonmaze asubiza ko ntacyo yadutangariza.

Nk’uko tubitangarizwa n’umwe mu bakozi bari bashinzwe iyi nyubako wa China Engineering Corporation Company yubatse iyi nzu utarashatse kwivuga izina ku mpamvu z’umutekano we, aravuga ko iyi nyubako yubatswe ku kayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amanyarwanda.

N’ubwo aba bayobozi ba KIST batinya kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru hari ibimenyetso bigaragara ko iki kibazo bari bakizi mu mwaka ushize kuko bahise bubaka igitaraganya inzu igomba gusimbura iyi laboratoire.

Iyi nzu nshya bubakishije yuzuye nyuma y’umwaka gusa umwe iherereye muri KIST iruhande rw’ahari urwibutso rw’abasirikare b’ababiligi ruri mu Rwanda.

Nayo izaba ari laboratoire nk’uko icyapa kigaragaza nyiri inyubako kibyerekana. Amakuru dufite arahamya ko iyi nyubako ariyo izasimbura laboratoire yari yaratangiye kwiyasa.

Iyi laboratoire yyabujijwe gukorerwamo iherereye muri KIST mu gice kigana mu Biryogo iruhande rw’indi nyubako ya KIST yiswe Bloc Muhabura

Ikibazo abantu bakwibaza ni iki ese ubuyobozi bwa KIST bwaba bwaragize igenzura rikaze kugira ngo iriya nzu yubatswe mu mwaka umwe gusa ntibe yarasondetswe nk’iliya laboratoire itangiye gusenyuka nyuma y’imyaka 3 gusa dore ko zose zubatswe ku kayabo kavuye mu misoro yatanzwe n’abanyarwanda.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSWORLDInzu ya KIST yagenewe ubushakashatsi no kwimenyereza amasomo(Laboratoire) ya KIST muri iyi minsi yatangiye kugaragaraho kwiyasa kudasanzwe nyuma y’imyaka3 itashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame. Ubuyobozi bwa KIST bukaba bwafashe icyemezo cyo guhagarika imirimo yose ikorerwamo. Iyi nzu yubatswe n’ikigo cy’abashinwa cy’ubwubatsi(China’s Engineering Corporation company) kuva mu myaka ya za 2006...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE