Mu gihe hashinze iminsi bicicikana mu bitangazamakuru ko mu gihugu cy’u Burundi hashobora kuba Jenoside ndetse binavugwa ko Nkurunziza yihishahisha abakeneye kumuha impanuro, kuri ubu yatangarije abaturage ko nta bwicanyi bushingiye ku moko buzaba mu gihugu.

Ibi yabitangarije mu masengesho ngarukamwaka (National Prayer breakfast)yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2015, Perezida Nkurunziza akaba yahamagariye abarundi kunga ubumwe anabarema agatima ko nta jenoside izaba.

Aya masengesho y’uyu mwaka yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Mu butandukane tuzohona, twiyunze tuzotsinda, (1cor.1 :10)” Nkurunziza wari witabiriye aya masengesho yaboneyeho akanya ko guha impanuro abaturage abasaba kudakomeza kuba imbata z’icyahise.

pe

Yasabye abarundi kureba imbere, ko igihugu kizashobora kubaka ejo heza hacyo biciye mu nzira y’ibiganiro n’inzira y’igihugu ishinzwe kugaragaza ukuri.

Perezida Nkurunziza yamenyesheje abarundi ubwabo ko nta muntu n’umwe uzakunda igihugu cy’u Burundi kurusha bo ubwabo abana bacyo hamwe n’Imana yaburemye, asoza abizeza ko nta jenoside izaba.

Perezida Nkurunziza yatangaje ibi mu gihe ubwicanyi bukomeje gukorwa mu bice bitandukanye by’u Burundi, kugeza magingo aya urujijo ni rwose hibazwa impamvu Nkurunziza asigaye yiheza yanga kwitabira inama akeka ko ziravugirwamo ibijyanye n’ibibazo by’umutekano muke w’u Burundi.

Perezida Nkurunziza yanze kwakira Thomas Perriello intumwa idasanzwe ya USA mu karere k’ibiyaga bigali ndetse ananga kwitabira inama y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye muri Tanzaniya yigaga ku kibazo cy’u Burundi.

Bitangazwa ko Nkurunziza asigaye agenda mu modoka ya brinde, bamwe bagasesengura ko ari ubwoba afite akeka ko ashobora kongera gukorerwa Coup d’etat cyangwa se akaba yagirirwa nabi n’abamurwanya batanejejwe nuko yongeye kubayobora ku yindi manda.

Mu gihe Leta y’u Burundi ishinja ibihugu bitandukanye kuba inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi birimo gukorerwa mu Burundi, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi ritunga urutoki u Bubiligi ko aribwo burimo gukwirakwiza urwango mu barundi ndetse no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Ku rundi ruhande u Bubiligi nabwo bukaba butangaza ko Leta y’u Burundi ariyo iri inyuma y’ubwicanyi ndengakamere burimo gukorerwa abaturage mu bice bitandukanye.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDMu gihe hashinze iminsi bicicikana mu bitangazamakuru ko mu gihugu cy’u Burundi hashobora kuba Jenoside ndetse binavugwa ko Nkurunziza yihishahisha abakeneye kumuha impanuro, kuri ubu yatangarije abaturage ko nta bwicanyi bushingiye ku moko buzaba mu gihugu. Ibi yabitangarije mu masengesho ngarukamwaka (National Prayer breakfast)yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE