Mu mudugudu wa Gatobotobo; akagali ka Muremure; umurenge wa Nduba;  Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya metero 2 kuri 3; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b’impanga bafite kuko bibasiwe na bwaki.

Nyina w’abo bana;  Mwiseneza Gratia yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi buzi iki kibazo ariko ngo ntacyo bubikoraho.

Umuryango wa Emmanuel na Gratia

Yagize ati “Nagiye gusaba ko bampa mituwele banyandika mu cyiciro cy’abishyurirwa; ariko amalisiti asohotse nsanga bankuyemo; mbabajije bavuga ko mfite umugabo bityo nkaba ngomba kwishyura. Ubu nabaye uwo mu rugo; ntiwasiga impanga ebyiri z’amezi icumi ngo ujye guhingira amafaranga. Kuba rero barwaye batya; rwose ntitwakwirenganya ntako tuba tutagize.”

Se w’izo mpanga; Mwemerankiko Emmanuel we ati “Rwose naragerageje kuko ubundi mpingira abandi cyangwa ngatwara imizigo. Mbere nakodeshaga aho nabaga; nyuma nza kubura ubushobozi; nibwo rero nubakaga aka kazu ngo tuve mu bukode; ubu kose kantwaye 50000Frw. Imibereho mibi rero yo twarayakiriye nta bushobozi dufite. Iyo imvura iguye iratunyagira; imbeho nayo nijoro ni uko.”

Ku kibazo cy’ubuzima bw’abana; uyu mugabo yasubije agira ati “Kuko nta mituwele kandi nta bushobozi bundi dufite; aba bana tubasabikira umuravumba n’umubirizi nibyo banywa iyo barwaye. Si ngibiriya se? Nta kindi twakora; none se ubu urabona nahingira Magana arindwi (700Frw) nkabonamo ibitunga urugo na mituwele y’abantu bane!? Bwaki ibamereye nabi; none se twagira dute?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Muremure uyu muryango ubarizwamo; Valentin Rutarindwa yavuze ko atunguwe no kumva ko mu Kagari ayobora harimo abana barwaye bwaki. Ati “Ntitwari tubizi ariko turabihagurukira.”

Nyamara, umuyobozi w’umudugudu wa Gatobotobo; Muhigirwa Charles we azi ko icyo kibazo gihari; ati “Uwo muryango ubayeho nabi rwose; ariko ku kigo nderabuzima haje ibiryo byo gufashisha abana bafite imirire mibi.”

Uwo muryango usaba ko byibuze wabona abagiraneza bo gukamira abo bana b’impanga kuko bakomeje kuzahara; bati “Byaba byiza wenda natwe baduhaye inka muri Girinka.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Umuryango-wa-Emmanuel-na-Gratia.jpg?fit=400%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Umuryango-wa-Emmanuel-na-Gratia.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDMu mudugudu wa Gatobotobo; akagali ka Muremure; umurenge wa Nduba;  Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya metero 2 kuri 3; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b’impanga bafite kuko bibasiwe na bwaki. Nyina w’abo bana;  Mwiseneza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE