Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda(MINICOM), Kanimba Francois, muri Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yasabye imbabazi ko yahunze n’umuryango we agasiga abana b’Abatutsi babanaga kwa sebukwe bakaza kwicwa.

Imbere y’abakozi basaga 300 bakorera muri MINICOM n’ibigo biyishamikiyeho, Kanimba yasabye imbabazi ko yafashe imodoka akajyana n’umuryango we muri Nyamagabe ahari “Zone Turquoise”( ahari humvikanweho ko nta ntambara ihabera hari ngabo z’Abafaransa), abana b’Abatutsi bari bihishe mu rugo kwa sebukwa bakaza kwicwa.

Kanimba yatangiye abwira abari bitabiriye ikiganiro cya “Ndi Umunyarwanda” cyari cyateguwe na Minisiteri ayobora ko nubwo bakorana muri Minisiteri no mu bigo bitandukanye, aho bahura bagaseka ariko ko buri ruhande rwaba urw’Abatutsi bakaba batapfa kwizera Abahutu kubera Jnoside babakoreye n’Abahutu nabo bakaba bafite ikibazo cy’ipfunwe bagendana.

Yagize ati “Hari ibyo twabayemo byazanye ibikomere umuntu atavuga ko cyarangira gutya na disikuru nziza z’abayobozi zihamagarira abantu kubana, hakwiye kwemerwa ibyabaye bigasabirwa imbabazi.”

Yakomeje agira ati “ Abitwa Abahutu muri mwe, muri twe, dufite ipfunwe ryo kuba twicaranye n’abarokotse Jenoside tugakorana kandi barishwe n’abo tuvukana, incuti n’abavandimwe. Umututsi nawe ntiyakwibagirwa akarengane n’itotezwa yagiriwe mu myaka irenga 40.”

Aha yavuze ko nubwo ibibazo bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yaranze Abahutu kugera mu 1994 bikanagera ku kwica Abatutsi, kumusaba imbabazi gusa bitamuha icyizere ko byarangiye 100% ariko ko biruhura imitima ya benshi.

Mu buhamya bwe nyirizina, Minisitiri Kanimba yavuze ko avuka mu muryango w’Abahutu bavanze n’Abatutsi biciye mu gushakana , kuko sekuru we yari afite abagore benshi barimo Abahutu ndetse n’Abatutsi.

Ibi kandi ngo binagaragarira mu guhana abageni, kuko ngo nyirakuru yakomokoga mu muryango w’Abatutsi.

Mu 1959 mu gihe Abatutsi bahohoterwaga, Kanimba ngo yari muto ariko aribuka ko kubera ubusabane n’andi moko umuryango we wAbahutu wagiraga, Abatutsi benshi bahahungiye bakabahisha mu idari n’ahandi.

Muri icyo gihe ngo hari hatengamaye PARMEHUTU, Umuryango wa Kanimba waterewe icyizere kuko utishoye mu bwicanyi bwariho icyo gihe.

Kumwita Umututsi byatumye yiga mu wa 6 inshuro enye

Kanimba yiga mu mashuri abanza mwarimu yamubajije ubwoko bwe amubwira ko atabuzi amubwira kubaza se amubwira ko azababwira ko ari umuhutu abibwiye ku ishuri akabona bafite ingingimira.

Kumukeka kuba Umututsi ngo byatumye yiga amashuri abanza ariko umwaka wa gatandatu awiga inshuro enye akora ibizamini abitsinda, ariko ntaboneke mu bemerewe kwiga kuko bamukekagaho ko ari Umututsi. Ku nshuro ya gatatu ngo yaje kuva mu ishuri atangira ubucuruzi bwo kotsa imigati, kuko yabonaga bugenda neza ariko ngo kubera se wari ujijutse nubwo atari yarize yaje kumushakashakira ishuri ariga.

Kwemererwa kujya mu mashuri yisumbuye ngo byatewe na se wingize umuyobozi wari ushinzwe amashuri muri icyo gihe akamwemerera agakora ikizamini akibona ku rutonde ndetse agahabwa kwiga ku ishuri ryisumuye rya Runyombyi, Kanimba yakomeje avuga ko gukora iki kizamini byamworoheye kuko n’ubundi amasomo yose yabaga ayazi mu mutwe.

Kuri iki kigo yoherejweho ngo naho yabajijwe ubwoko bwe ariko avuga ko ari umuhutu banga kubyemera, bamutuma irangamuntu(yitwaga ibuku ; book)ayizanye basanga irimo ko ari Umuhutu w’Umunyiginya.

Ku ishuri bahise bamubwira bati “Nturi Umututsi woroshye ahubwo uri uwo ku ngoma, taha utuzanire so abitubwire.”

Ngo nubwo i Runyombyi hari kure y’aho Kanimba yavukaga, ngo yagiye kuzana se nyuma yo kuburagizwa kenshi no koherezwa mu rugo kenshi. Se ageze ku ishuri ngo baramuretse ariga aza kuhava ajya kwiga mu ishami yari yarasabye.

Mu 1980 Kanimba arangije kwiga amashuri yisumbuye yaje gukora ikizamini cyamwemereraga kujya kwiga mu Bufaransa mu bijyanye n’ibaruramibare, gusa ngo yaje kubanza kwangirwa bavuga ko ari Umututsi kuko ngo yari ananutse, bakomeje kumwangira kandi PNUD ariyo yari kumwishyurira.

Nyuma y’aho uwitwa Ntigurirwa Benoit wari uzi agaciro k’aya masomo kuko nta Munyarwanda wajyaga atsinda ibizamini batangaga akomeza kubimwirukankiraho kugeza no muri Perezidansi aho yakoraga, Kanimba yemererwa kujya kwiga.

Muri Minisiteri y’imigambi ya Leta ngo abantu bakoranaga ntibamugiriraga icyizere bamwitaga Umututsi, ibi ngo byaje gukomera ubwo bamusabaga ikarita yuko ari mu ishyaka rya MRND ariko basanze ntayo afite kuko nta shyaka abamo bamubwira ko ashyigikiye inyenzi akaba arwanya leta.

Abakozi bo muri MINICOM mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Yaje guterwa ngo yicwe Imana ikinga ukuboko

Ari aho yari atuye mu Kiyovu, Kanimba ngo yaje guterwa n’Interahamwe tariki ya 12 Gashyantare 1992 ahagana saa munani z’ijoro zishaka kumwica nyuma yo kwinjira mu nzu ariko baramureka ngo basahura ibyo yari atunze.
Mu gitondo cy’uwo munsi ngo abaturage bari baturanye baramutse bamubwira bati “Twizere ko uri bwibwirize, iriya ni integuza nta kuntu umuntu nkawe atakwerekana ko adashyigikiye ingoma.”

Mu gihe Jenoside yari itangiye ngo kuva muri Kigali byamubereye ihurizo rikomeye uretse ko yafashijwe na muramu we wavukaga i Cyarwa muri Huye akamwambutsa akamugeza kwa sebukwe.

Nyuma yahoo ngo yaje guhurira n’umuntu mu mujyi wa Butare amubwira ko atunguwe kuko ngo yari azi ko yishwe. Na nyuma ya Jenoside ngo abo bari baturanye i Kigali bamubajije niba ari we ukiriho kuko ngo nyuma yo guhunga ava i Kigali abasirikare benshi baje kumushaka ngo bamwice bakabwirwa ko yahunze, bakavuga ko ngo bamukurikiye ngo bamwice nyuma amakuru akemeza ko bamwiciye kuri Nyabarongo.

Kanimba asaba imbabazi ko atatabaye Abatutsi

Imbere y’aba bakozi Kanimba yavuze ko ageze kwa sebukwe i Cyarwa (hakurya y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) kuko ngo uyu muryango wabanaga neza n’abantu b’ubwoko bwose ngo haje abana b’Abatutsi barahahungira.

Nyuma ngo yaje kuva i Huye ajya ku Gikongoro aho yari yizeye ko hari umutekano kuko hari muri Zone Turqoise .

Ahereye ko yasize aba bana bagapfa yagize ati “Mu byo nsabira imbabazi n’ibyo birimo kuko ntagize ubutwari bwo kugumana nabo ngo dupfane nubwo ubu butwari butagira buri wese.”

Ikindi yagarutseho ngo ni uko abavuka mu miryango akomokamo hari abagiye bicana hagati yabo kubera kwa gushaka hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Yakomeze agira ati “yo usubije amaso inyuma, sinakoze Jenoside nk’Umuhutu ariko hari abo mu muryango wanjye bayikoze, iryo pfunwe ndirimo niyo mpamvu nsabye imbabazi.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba asaba imbabazi ko atatabaye Abatutsi muri Jenoside

Yahuye na Perezida Kagame na Rudasingwa

Nyuma ya Jenoside Kanimba yakoze muri Leta y’Ubumwe yari igishingwa ariko ngo akabona abo bakorana nta cyizere bamufitiye byaje no gutuma asaba akazi ko gukora muri Banki y’isi, ishami ryayo rishinzwe u Rwanda akazi arakabona.

Mbere ngo kubonana n’abazungu byakangaga abari bamukuriye muri Leta nubwo ngo yahuraga n’abazungu bari baziranye kera bakaganira bagatanga amafaranga yo kongera kubaka igihugu.

Nyuma yaho ngo yaje kujya muri Amerika ahageze ajya kureba Rudasingwa Theogene bari basanzwe baziranye, uwo we asigaye aba mu buhungiro hanze y’igihugu. Ageze kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ngo yahaye Rudasingwa akaboko (umukono) yanga kuwakira ahubwo acisha ku ruhande. Gusa ngo ntibyamuciye intege yikomereje akazi ke.

Mu gihe ngo yari muri Banki y’isi ngo Perezida Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo ngo bajyaga bajyana mu butumwa hanze y’igihugu akamusaba ko yaza muri Guverinoma Kanimba ati “ Erega turakorana kuko twese dukorera u Rwanda”. Aha ngo niho yumvaga yisanzuye nta kibazo.

Kagame abaye Perezida ngo yaramuhamagaye amuhitishamo imyanya ibiri yari ihari, harimo uwo kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’gihugu(BNR) no kuba Umuyobozi mukuru w’Ikigega gishinzwe imari ahitamo umwanya wo kuyobora BNR akazi yahembwaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’ u Rwanda mu gihe uyu mwanya wundi yagombaga guhembwa amadorali ya Amerika ibihumbi 20 angana n’amanyarwanda miliyoni 12 ku kwezi.

Nyuma y’ubu buhamya burebure abakozi bari bamuteze amatwi rimwe bagakoma amashyi banaseka kubera ibyiza yageragaho akababwira ko yakoze, Kanimba yasoje avuga ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije kugira abantu Abanyarwanda ariko bumva baruhutse( Umunyarwanda uri completely free).

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Perezida wayo Musenyeri John Rucyahana yavuze ko gushyiraho iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ko ari ngombwa kandi itagamije kugarura ubwoko nk’uko bamwe babivuga, abandi bakavuga ko ari uguhatira abahutu gusaba imbabazi.

Yagize ati “Ubu Kanimba yasaba nde Imbabazi ni Abahutu bamugiriye neza ni Abatutsi banze kumukora mu ntoki (Rudasingwa wanze kumusuhuza) agamije kubaha icyubahiro cyabo ni nde ? Ni ugusaba imbabazi Abanyarwanda.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gusasa inzobe, abayobozi muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, hari kugenda hagaragara cyane abayobozi basaba imbabazi Abatutsi ko batabashije kubatabara mu gihe cya Jenoside, cyangwa se bagize ingengabitekerezo yatumye bicwa.

source igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/dsc_0552-2-8b9bb.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/dsc_0552-2-8b9bb.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDMinisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda(MINICOM), Kanimba Francois, muri Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yasabye imbabazi ko yahunze n’umuryango we agasiga abana b’Abatutsi babanaga kwa sebukwe bakaza kwicwa. Imbere y’abakozi basaga 300 bakorera muri MINICOM n’ibigo biyishamikiyeho, Kanimba yasabye imbabazi ko yafashe imodoka akajyana n’umuryango we muri Nyamagabe ahari “Zone Turquoise”( ahari humvikanweho ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE