Nubwo bwose abahanga bavuga ko ibintu byose bigira aho bitangirira naho biagarukira ariko kwiyahura kwadutse mu’Rwanda guteye inkeke. Ntanamezi atandatu arashira umunyarwanda yiyahuje risansi nyuma yokugaraguzwa agati nabashinzwe umutekano none undi munyarwanda nawe yabigenje ukwonguko. Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yifungiranye mu nzu arangije aritwika, nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be, ngo si ubwa mbere yari abikoze, ngo kuko mu minsi ishize yashatse kwitwika akoresheje risansi, abaturanyi barahagoboka, ararusimbuka.

Mbarushimana bakundaga kwita Rasta yabaga wenyine, ariko abaturanyi bakaba babonaga umugore wakundaga kuhaza akaba atuye i Kinyinya bakaba, bakeka ko ari inshoreke ye. Mu buzima busanzwe uyu Rasta ngo yacuruzaga amazi ku Kazu aho mu Mudugudu wa Nyakabanda.

Kumunsi yiyahuye Rasta ntiyigeze ava mu nzu, doreko n’umukobwa bakoranaga aho ku kazu ka mazi yaje kumureba bakavugana ari mu nzu yanze gufungura, umuturanyi nawe wamuhamagaye mu gitondo ngo yanze kumufungurira, amubwirako arwaye igifu kimumereye nabi.

Umwe mu baturanyi ba Mbarushimana yadutangarije ko bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi urimo guturuka mu nzu batangira gutabaza ngo nubwo bitaboroheye kuberako yari yakingiye imbere. Aho bamariye guca urugi bagezemo imbere ngo basanze yarangije gushiramo umwuka, umurambo wahindutse umuyonga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda Kalisa Dominique yatangaje ko uyu Rasta yari umuntu wakundaga kunwa ibiyobyabwenge cyane, ngo kuburyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bwahoraga bumusaba kureka iyo ngeso akanga akabananira.

Mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Kalisa yatangaje ko bakoze urutonde rw’abantu bazwiho kubikoresha barwohereza ku Murenge wa Nyakabanda, ngo bakaba bafite na gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nk’uburaya, doreko abona aribyo ntandaro y’urugomo n’ubwiyahuzi.

Inzego z’umutekano batangaje ko nta makuru arenze ayo nabo bafite, hakaba hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura. Dore ngo aho kwica Gitera wakwica ikibimutera kuko ibi byose isano yabyo nubukene nogutotezwa kandi byose bikomoka kuri leta isabiriza abaturage badafite aho bakura.

Ingingo ya 147 yo mu Gitabo cy’Amategeko ahana kivuga ko kwiyahura bidahanirwa, ariko umuntu wese, woshya undi kwiyahura, ufasha undi kwiyahura, utuma undi yiyahura kubera kumutoteza, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Placide KayitareWORLDNubwo bwose abahanga bavuga ko ibintu byose bigira aho bitangirira naho biagarukira ariko kwiyahura kwadutse mu'Rwanda guteye inkeke. Ntanamezi atandatu arashira umunyarwanda yiyahuje risansi nyuma yokugaraguzwa agati nabashinzwe umutekano none undi munyarwanda nawe yabigenje ukwonguko. Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE