Maniraguha Robert ufunzwe kubera kwamagana gahunda ya Leta y’ubwisungane
Inkuru dukesha ikinyamakuru umuseke
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y’ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w’ubu bwishingizi.
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw’Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b’iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari ibigaragara mu ibaruwa y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n’Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w’uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati “ njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n’abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel.â€
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n’iz’abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/maniraguha-robert-ufunzwe-kubera-kwamagana-gahunda-ya-leta-yubwisungane/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Maniraguha-Robert-mu-maboko-ya-polisi.jpg?fit=551%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Maniraguha-Robert-mu-maboko-ya-polisi.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDInkuru dukesha ikinyamakuru umuseke Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y’ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w’ubu bwishingizi. Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS