Maj Alex Shumba witaby’Imana yaba yazize iki?
Kuwa gatatu ahagana muma saa kumi (16h00’) n’imugoroba nibwo Maj Shumba wari wararuhutse ku milimo ya gisilikare akaba yali  asigaye akora imirimo ye ku giti cye y’itaby’Imana.  k’umunsi wa gatandatu yitwaye mu modoka ye, yerekeza mu bitaro avuga ko arwaye umutwe cyane, none uyu munsi, ibitaro  bitangaje ko basanze inyama zo munda zose zarangiritse dore ko nyuma yo kugera mu bitaro yahise aremba cyane. Amakuru dukesha ibitaro aravuga ko ngo malaria yari yamurenze, cyakora urupfu rw’uyu musilikare mukuru rukaba rubaye amayobera!
Iperereza ry’icyamuhitanye rirakyakomeza.
Maj Shumba yahoze mu basilikare balindaga Gen Maj Fred Rwigema, nyuma y’aho shebuja yitabiye imana, yakomeje urugamba n’abagenzi be kugeza babohoje igihugu, Maj Sumba yakomeje gusura abana ba Maj Gen Rwigema ndetse na nyina wabo.  kimwe n’abenshi mu bahoze hafi ya Gen Maj Fred Rwigema, Maj Shumba yakomeje kugira ibibazo kugeza aho asezerewe mu ngabo. Yari umwe mu basilikare bake bazi uko Gen Maj Fred Rwigema yatabarutse, ingabo zose zahoze hafi ya Gen Maj Fred Rwigema zagiye zihitanwa urusorongo dore ko na Col Kayitare Vedaste wari icyegera cya Gen Maj Rwigeme ndetse wari muramu wa Maj Shumba ariko yahitanywe, nguko uko indi ntwari ipfuye mu buryo bw’amayobera.
Ku bakulikiranira iby’urupfu rwa Maj Alex Shumba, barahamya ko yaba azize iby’umwana wa  Gen Maj Fred Rwigema wabonetse muli iy’iminsi. Baravuga ko ngo uwo mwana utaruzwi ndetse wavugishijwe amangambure mu binyamakuru nyuma yaho Jeanette Kagame, abwiriye Gen Jack Nziza kumukoresha kugirango yongere kwangiza izina rya Jeanette Rwigema.
Ikindi mu bafite uburambe mukunononsora amarorerwa ya nyakubahwa Paul Kagame, baremeza ko bishoboka ko ari Maj Shumba wari uzi ko umwana wa Maj Gen Fred Rwigema uzwi kwizina rya Alfred Bada (Gisa) yabagaho naho yabaga. Cyakola Paul Kagame atabizi, ibyo bikaba byarababaje Paul Kagame kubera ubucuti ahora avuga ngo yahoze afitanye na Gen Maj Fred Rwigema. Bamwe mubadusobanuriye aya mahano yose agenda asimburana mu Rwagasabo bemeza ko Paul Kagame ataja yifuza ko hari ikintu yahishwa kumara igihe ndetse aba yifuza kumenyeshwa ibintu byose niyo bwaba ubuzima private bwingabo ayobora.
Imana imwakire, imuhe iruhuko ridashira.
Inkuru yatangaje Alfred Gisa niyikulikaho hasi:
Habonetse umuhungu wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, Intwari y’Igihgu, uwo mwana kaba atarigeze amenyekana, agatangaza ko umufasha wa Rwigema yigeze gushaka kumuhitana we na nyina akiri uruhinja mu gihugu cya Uganda bituma abaho mu bwihisho.
Uwo muhungu witwa Alfred Gisa w’imyaka 24, yivugira ko yongeye kugaragara nyuma y’imyaka myinshi ahishwe na nyina mu gihe Janet Rwigema yari amaze amuhiga.
Mu butumwa yanditse kuri Facebook, Alfred Gisa yavuze ko kuri ubu ari mu Rwanda ariko ahantu atashatse guhita agaragaza.
Alfred Gisa wavutse kuwa 16 Mata 1990, Gen Rwigema ari gutegura urugamba rwo kubohora u Rwanda, aba ari we umwita “Alfred Gisaâ€.
Maj Gen Rwigema watabarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu rugitangira, mu Ukwakira 1990, bivuze ko Alfred Gisa yari igitambambuga ntiyamenye ko se yapfuye.
Alfred Gisa mu buhamya bwe yavuze ko yabayeho mu bwihisho, ati “Ariko, kubera akababaro, mama wanjye yakomeje kwihanganira guhigwa na mukadata Janet Rwigema. Ndi uruhinja mama yampinduriye amazina akomeza kumpisha kugeza none.â€
Kuva icyo gihe izina yari yarahawe ni Alfred Bada (Bada bisobanura ‘bazagaruka’ ubikuye mu Kigande)
Kugeza ubu, Gen Rwigema, mu Rwanda yari azwiho ko yari afitanye abana na Janet wenyine. Abo bana babiri bari mu myaka 20 aribo Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema, bakaba biga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Madamu Janet Rwigema kuri telefone, mu ijwi rituje n’ikinyabupfura, yatangaje ko uwo mwana na nyina ntabo azi, ati “Sinigeze mwumva na rimwe [Alfred Gisa]. Ariko nigeze kumva iby’iyo nkuru umuntu abivuga gusa. Mu by’ukuri nta n’ubwo nzi uyu muhungu, sinzi n’uwo mugore [Eunice Matsiko] avuga ko ari nyina. Ashobora kuza hakagenzurwa ko koko ari umuhungu wa Nyakwigendera Fred Rwigema.â€
Inyandiko zigaragaza ko Gen Rwigema yaguye ku rugamba nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo za RPA ziteye u Rwanda mu Ukwakira. Kuri ubu umurambo we ushyinguye mu irimbi ry’intwari riri iruhande rwa Sitade Amahoro. Ni nomero ya mbere ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Tariki ya 1 Gashyantare ni umunsi wahariwe kwibuka Gen Rwigema n’izindi ntwari z’igihugu.
Uyu muhungu mushya wa Rwigema avuga ko nyina yitwa Eunice Matsiko ariko nta muvugaho byinshi.
Ku rukuta rwe rwa facebook, Alfred agira ati “Impamvu y’ubu butumwa ni ukwereka isi ko ndambiwe guhora mpishe uwo ndiwe, ko ngomba kujya ahagaragara mbashe kwiyunga n’ahashizeâ€. “Ndashaka no kumenyesha bariya bampigaga njye na na mama wanjye nkunda, ko bene icyo gihe cyarangiye. Bagomba kwemera ko mpari. Sinzongera kubaho nihishe ukundi.â€
Alfred Gisa avuga ko azatanga andi makuru mu minsi iri mbere kugira ngo babashe kumusobanukirwa neza, ati “Uko ibihe bigenda bihita, nzakomeza kuvuga inkuru y’ubuzima bwanjye, ntekereza ko bizamvanamo ihahamuka nanyuzemo njye na mama.â€
Iyi nkuru ya Alfred Gisa iratuma abantu bibaza byinshi ku myitwarire ya Janet Rwigema kuba yaranze uwo mwana na nyina. Mu myaka yashize hari ibihuha byavugaga ko Janet Rwigema yaba agenda acecekesha buri wese yaba aziko yagiranye umubano na Gen Rwigema.
Aya makuru agiye gutuma Janet Rwigema yibazwaho na benshi, ku kuvuga ko atashakaga uwo mwana.
Inshuti za Gisa kuri Facebook zikomeje kumushimira zimwifuriza kumera neza.
Nta makuru y’ukuntu Alfred yagiye arusimbuka muri iyi myaka yose ariko ubutumwa bwo kuri facebook hari icyo bugaragaza.
Yaranditse ngo “Ndashaka gushimira Mama wanjye wakomeje kundinda no gukomeza kwihangana mu bigeragezo yanyuzemo ubwo yanderaga. Icya kabiri ndashimira inshuti zose za data zagiye zimfasha igihe nari nihishe.†Akomeza agira ati “Nk’uko abahanga babivuze ; Iburasirazuba-Iburengerazuba, mu rugo ni heza. Nishimiye kuba mu rugo.â€
Alfred Gisa, umwana wabonetse wa Gen Fred Gisa Rwigema
Alfred Gisa na se Maj. Gen Fred Gisa Rwigema(Ifoto yakozwe)
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/maj-alex-shumba-witabyimana-yaba-yazize-iki/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Maj-Shumba.jpg?fit=234%2C215&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Maj-Shumba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDKuwa gatatu ahagana muma saa kumi (16h00’) n’imugoroba nibwo Maj Shumba wari wararuhutse ku milimo ya gisilikare akaba yali  asigaye akora imirimo ye ku giti cye y’itaby’Imana.  k’umunsi wa gatandatu yitwaye mu modoka ye, yerekeza mu bitaro avuga ko arwaye umutwe cyane, none uyu munsi, ibitaro  bitangaje ko basanze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Imana ikwakire muvandimwe ugiye tugukunda!
Uyu mugabo nari munzi ariko nari narabuze irengero rye. Koko yari yarongoye mushiki wa Vedaste Kayitare, twari duturanye Kansanga i Kampala. Numa yaje kwirukanwa mu gisirikare cya Kagame nyuma yogufungwa azira amaherere, none ngo bamuhitanye kandi. Mukuruwe Nkubito John wageze no gukora muri migration yaba we agera kuki? Imana imuhe iruhuko ridashira!
Ese aba basirikari bose bakoza gupfa Babura iki ngo bahunge hakiri kare? None se iyo ubonye Kagame yatangiye kugutunga agatoki utegereza ko wicwa cga wahita wigendera? Jye numva iyo ubonye umuntu wuva inda imwe cga inshuti yawe yishwe nawe ugakomeza ukituramira, uba utegereje ko nawe wicwa. Abadashaka guhunga rero ni muhame hamwe Paul Kagame abamare. Jye ntangazwa cyane no kubona izi ngirwa officers z’abasirikari bicwa nk’aba sivire kabisa! Koko, aba commando nkamwe mwemeye kujya mwicwa nk’abaturage koko mwishwe n’aka kagabo katagira uko kanagana ngo ni Kagame? Yewe aho bukera Kagame nzamugarukira nta bwenge mugira! Kagame buriya isasu rimwe ntirihagije niba guhunga mutabishoboye no kumushiramo isasu rimwe byarabaniniye?