Kuri iki cyumweru ni bwo Nelson Mandela Madiba yashyinguwe iwabo. Uyu muhango witabiriwe n’ ibikomerezwa byaturutse imihanda yose birimo na bamwe mu bakuru b’ ibihugu.

Umukuru w’ u Rwanda Paul Kagame ntiyabashije kujya gushyingura ariko yaramwunamiye.

Impamvu ya mbere umukuru w’ igihugu atagiye gushyingura nyakwigendera Nelson Mandelanuko uyu muhango wahuriranye na congre ya FPR-Inkotanyi ishyaka riri ku butegetsi akomokamo akaba yaragombaga kwiyamamariza kongera kuyobora uyu muryango nka chairman.

Ikindi kivugwa nuko iki gihugu cya Afurika y’ Epfo gikomeje gucumbikira abarwanya igihugu cy’ u Rwanda ari bo : Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin na Col. Patrick Karegeya.

Aha Perezida Paul Kagame akaba atari yizeye umutekano we, Afurika y’ Epfo kandi yafashije bikomeye Congo Kinshasa mu gushyigikira abarwanyi ba FARDC na FDLR ndetse itanga indege z’ intambara zisaga 20 mu ntambara ya M23 na leta ya Congo, izo ndege zikekwaho kuba ari na zo zateraga ibibombe ku butaka bw’ u Rwanda.
Afurika y’ Epfo, Tanzaniya, Angola na Congo Kinshasa bifitanye umubano uhuriye kuri munyangire aho byifuzaga ko u Rwanda rwashyikirana n’ intagondwa z’ abahutu zihishe mu mashyamba ya Congo, igitekerezo u Rwanda rufata nko gupfobya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ibi bihugu kandi bikaba bikekwaho kwihisha inyuma yo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bifatanije na FDLR.

Cyiza Davidson.

Source: Rushyashya

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/71751264_020355078-1-e7a69.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/71751264_020355078-1-e7a69.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDKuri iki cyumweru ni bwo Nelson Mandela Madiba yashyinguwe iwabo. Uyu muhango witabiriwe n’ ibikomerezwa byaturutse imihanda yose birimo na bamwe mu bakuru b’ ibihugu. Umukuru w’ u Rwanda Paul Kagame ntiyabashije kujya gushyingura ariko yaramwunamiye. Impamvu ya mbere umukuru w’ igihugu atagiye gushyingura nyakwigendera Nelson Mandelanuko uyu muhango wahuriranye na congre ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE