Ibyaranze umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano (Amafoto)
Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15; aho yatangiwemo ibiganiro biganisha kuri ‘Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere’.
Abantu barenga 2000 nibo bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano barimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, iz’ibanze n’abahagarariye abaturage, ibihugu byabo mu Rwanda, abatumirwa baturutse mu mahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Iyi nama kandi yari yanatumiwemo abaminisitiri batandukanye barimo uwo muri Tchad ndetse n’uw’Umuco na Siporo muri Liberia.
Perezida Kagame atangiza iyi nama, yagejeje ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, avuga ko gihagaze neza ariko ko hari byinshi bikenewe mu kwihutisha iterambere ryifuzwa.
Yasabye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwigishwa mu bato no mu bakuru mu rwego rwo gusigasira umuco, bitaba ibyo bikazagera aho umuntu azajya avuga abantu bakayoberwa ibyo avuze.
Ikinyarwanda gikwiye kwigishwa nk’izindi ndimi – Perezida Kagame
Perezida Kagame avuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye kwigishwa mu buryo bwose bitari mu mashuri gusa ahubwo bikaba byanakorwa hifashishijwe radiyo ya televiziyo ariko n’abiga bakabishyiramo umuhate. Ati “Ndasaba n’urubyiruko n’abana nabo bashake kwiga”.
Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku magambo abantu bakoresha nabi agahindura imvugo. Ati “ Uzi ijambo, umushyitsi, abana bato barabihinduye ntabwo bikiri umushyitsi ni umushitsi. ‘Shy’ bayihinduye ‘Sh’.” Yakomeje agira ati “ Ntawe ugishobora kuvuga ‘nt’ mu kuvuga ‘ntabwo’ bavuga ‘nabwo’”.
14:40: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu gusubiza Musenyeri Nzakamwita yavuze ko hari gahunda yo gutekereza uburyo hakongerwa amasaha abana biga mu mashuri abanza biga, hanyuma hakongerwamo n’andi masomo bari basanzwe biga aho yanatanze urugero ku bijyanye no kuba muri iki gihe isomo rya siporo ryarongeweho.
Naho ku bijyanye no guhindura igihe cy’ibiruhuko, yagize ati “ Birimo kuganirwaho, biri mu kintu twabajijwe nka Guverinoma […] bigahuzwa n’igihe Kaminuza y’u Rwanda isigaye itangiriraho.”
Izo nyigisho yavuze ko ‘ziri mu muntu, nkaba nibaza niba muri iyi manda yanyu izo nyigisho zireba umuntu nazo zizahabwa umwanya uhagije’.
Ikindi yavuze ko ibiruhuko by’amashuri byashyizwe mu itumba, mu mpera z’umwaka ku buryo porogaramu zikorerwa abana zigorana kubera imvura nyinshi.
Ati “Ukwezi kwa karindwi n’ukwa munani, ayo mezi arangwa n’ubushyuhe bwinshi ndetse hamwe na hamwe amazi akabura ku buryo abana bajya kuvoma kure bikica amasaha y’ishuri. Ayo mezi yo mu cyi nibwo abana baba bakenewe mu rugo kubera iminsi mikuru, ubukwe, amasakaramentu’.
Yakomeje agira ati “Bishobotse ibiruhuko bisoza umwaka byashyirwa mu cyi kandi n’icyifuzo cya benshi ari mu barezi, mu babyeyi no mu banyeshuri’.
Ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze | 18/Ukuboza/2017
Busingye yavuze ko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bugaragaze abatubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya leta.
12:15: Mu bibazo byabajijwe harimo icy’umuturage wavuze ko inzu ziciriritse zakunze kuvugwa zitarubakwa, aho bikunze kuvugwa ko ‘zizubakwa umwaka utaha’.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yasubije ko inzu ziciriritse zatangiye kubakwa nubwo zitaragera hose ku rugero rushimishije, anagaruka ku ngamba leta yashyizeho kugira ngo igiciro kigabanuke no kugira ngo ziboneke hose.
Hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo. Abaturage bari mu bice bya Nyamasheke, Musanze ndetse n’abateraniye mu Cyumba cya Kigali Convention Center nibo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo.
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu ndetse abanyamahanga bashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda bakabuhabwa, mu myaka irindwi ishize bukaba bwarahawe abagera kuri 472.
11:50: Clare Akamanzi we yavuze ko mu Rwanda hari ibigo bikora ibikorwa bitandukanye ariko ubuziranenge bwabyo bukiri hasi. Kimwe mu byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda harimo kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu, no guha amahirwe ibigo bitandukanye byo hanze bigashobora gutangiza ibikorwa bihereye mu Rwanda hanyuma bigakomeza mu bindi.
11:40: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubumuntu, abishimangira avuga icyemezo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata cyo guha ikaze abimukira bo muri Libya bacuruzwaga.
Avuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, aba mbere bazakirwa mu Rwanda, bagakurwa mu bucakara.
11:35: Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside ariko ubu leta ikaba yarahaye agaciro ikiremwamuntu n’Umunyarwanda mu buryo bw’umwihariko.
Yatanze urugero ku buryo yavuye mu gihugu agiye kwiga mu mahanga afite urupapuro rw’uwari Minisitiri w’Uburezi rumubwira ko atemerewe kujya kwiga mu mahanga.
Nyamara ngo Mushikiwabo amaze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, we yagiye kureba muri Kenya uwari waramubwiye ko atemerewe kujya kwiga mu mahanga, amubwira ko ashobora gutaha mu gihugu ko ari amahoro.
11:15: Ubu hakurikiyeho ikiganiro kivuga kuri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere. Kiyobowe na Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa aho abari gutanga ibitekerezo ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel.
Amafoto y’abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Yakomeje agira ati ‘Aha rero, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo, Guverinoma yafashe umurongo wo kujya igaragaza ahakiri icyuho mu bumenyi n’ubumenyingiro bikenewe (skills gap) mu bice byose by’ubukungu. Ibi rero bikazafasha urubyiruko rwacu kubaka ubumenyi n’ubumenyingiro rushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose ziteganyijwe’.
11:00: Minisitiri w’Intebe yavuze ko zimwe mu ntego z’ingenzi u Rwanda rwiyemeje mu kuzamura ubukungu bw’igihugu harimo ‘kurushaho kwihutisha iterambere rishingiye ku ishoramari ry’abikorera; ibi bikazanafasha mu guhanga imirimo mishya ku nzego zitandukanye; gushyiraho ingamba ziboneye zizafasha u Rwanda kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-Based Economy); ndetse no gushyigikira urubyiruko rugahabwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo rurusheho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu’.
10:45: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ahawe umwanya kugira ngo ageze ku Banyarwanda imirongo migari ikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.
Ibikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze
Yashimye inzego z’ubuzima
Ndibwira ko iyo ukoze ibikomeye nyine nibwo urushaho gutunganirwa. Ntabwo rero narangiza na none ntashimiye inzego zose, ntashimiye Abanyarwanda, cyane cyane ndavuga ndetse izo nzego zijyanye n’ubuzima. Ubuzima nabyo bigaragara ko udafite ubuzima nta bindi ashobora gukora, ntabyo yageraho.
Uko inzego z’ubuzima zigenda ziyubaka, zifasha Abanyarwanda, kugira ubuzima bwiza nyine babona serivisi ndetse ibyo bikaduka n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo bisanzwe cyangwa se n’ibishya bigenda bivuka buri gihe, icyo navuga ni ugukomeza izo nzego, ni ukugira ngo zikomeze ziduhe ibyiza bizirimo bikenewe.
Ibyo ugiye kureba intambwe izo nzego zimaze kutugezaho mu kuduha ubuzima bwiza, birashimishije, icyo nakongeraho, dufatanyije tuzakomereza aho dukore ku buryo twagera no ku bindi byinshi.
Nongeye gushimira Abanyarwanda kwitabira no kugira uruhare rugaragara muri byinshi cyane cyane umutekano igihugu gifite, ni mwe abaturage bishingiraho mufatanyije n’inzego zibishinzwe by’umwihariko mu kuduha umutekano. Ibyo byose buri kimwe kizatugeza ku kindi tugatera imbere.
Ndasaba Abanyarwanda kwitegura amatora ari imbere, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo abantu bazayitabire batekereza, barebamo ibyo byose tugomba gukora […] ndibwira ko bizagenda neza nk’amatora yandi tuvuyemo.
Dufite amahirwe, turifite, dufite ubushake, dufite imyumvire ku buryo twakomeza gukorera kuri politiki nziza dukoresha kandi dukorera abanyarwanda bose, ibi nibyo byatugeza ku majyambere twifuza.
Twakomeza ayo mahirwe dukorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, dukorana n’abandi mu karere dutuyemo, dukorana neza n’abaturanyi ndetse dukorera hamwe no kuri uyu mugabane wacu wa Afurika kugira ngo twese tugere ku byo twifuza.
Ba nyakubahwa bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cyacu,
Ba nyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu hano mu gihugu cyacu n’imiryango mpuzamahanga, batumirwa nshuti z’u Rwanda, Banyarwanda, Banyarwandakazi mbahaye ikaze muri iyi Nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15.
Ndabashimira kandi uruhare mugira mu biganirwa muri iyi nama. Ibitekerezo mutanga ni byo bituma iyi nama igira agaciro. Umushyikirano kandi ni umwanya mwiza wo kuganira ibirebana n’iby’ igihugu cyacu byose no gusuzuma uko igihugu gihagaze.
Nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka, kandi ibyo bigashingira no ku bumwe n’imbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera.
Ibi twabyishimira rero. Ariko binavuze ko dushobora no gukora neza kurushaho, ndibwira ko twanatangiye gukora ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi kandi bya ngombwa kugira ngo tugeze u Rwanda rwacu ku rundi rwego.
Ndagira ngo mbagezeho bimwe mu bimaze gukorwa no kugerwaho mu minsi ishize tutibagiwe ndetse n’ibihe ibyo bikorwa bikorerwamo.
Reka ntangirire ku buhinzi n’ubworozi, kubera umwanya ukomeye ibyo bifite mu buzima bw’igihugu cyacu. Ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera ariko muri uyu mwaka umusaruro ubuturukaho wiyongereye ku gipimo cy’ibice umunani ku ijana nubwo habayeho ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa n’izuba ryaravuye igihe kirekire, mu bice by’igihugu.
Imbaraga z’abaturage nizo zatumye habaho iyi mpinduka. Ndagira ngo mbibashimire kandi mbasabe gukomereza aho. Ubufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ku gihe binagabanya ruswa yabigaragaragamo, mu kuhira imyaka nako kwarafashije muri uko kongera umusaruro.
Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto zo mu gihugu kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze akenshi tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe. Birashimije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora cyane cyane ndetse mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi, birashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe arimo.
Ingamba zo gutekereza ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro. Uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama 16 […]
Abashyitsi kandi bishimira ibyo babona, batubera abaduserukira iyo basubiyeyo, bavuga ibyiza babonye bizana abandi ariko aha nakwibutsa ko dushobora no kongera kuri ibyo byinshi kurushaho kubinoza byarushaho kugira akamaro.
Ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera.
Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Ibi bituruka ku mbaraga twashyize mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa.
Leta izakorana n’abashoramari mu nganda ishyiraho igiciro kidahenze mu nganda kugira ngo abifuza gukoresha ayo mashanyarazi barusheho kutakoresha badahenzwe.
Ibi byose bigenda neza kandi biganisha aheza bituruka mu mbaraga za leta n’izabikorera, ziha abakozi b’Abanyarwanda n’ibigo uruhare mu kongera agaciro k’ibyo bakora.
Gahunda ya leta y’imyaka irindwi izaganirwaho muri uyu mushyikirano, ibyo bizaba intangiriro yo kutugeza ku ntego yacu yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050.
Tugomba gukomeza inzira nziza turimo ariko kandi duhora twongera imbaraga no gukosora ibyaba bitaragenze neza, kumenya uko igihugu gihagaze ntabwo bikwiye kuba igikorwa cya rimwe mu mwaka ahubwo ni isuzuma rigomba guhoraho, tukibaza ibibazo bitandukanye.
Iterambere tuvuga tugomba kwibaza niba rigenda ku muvuduko twifuza cyangwa dushoboye cyangwa ukwiye. Dukwiye kwibaza niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite cyane dushyize imbere imibereho y’Abanyarwanda bacu bose ntawusigaye inyuma.
Inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iyacu. Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, uburezi bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, bya ngombwa kandi bifasha gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye niba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.
Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba nabyo bikorwa mu ikoranabuhanga bikoresha ibigezweho bityo tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho, ibyo bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi bishingira no ku myumvire myiza.
10:15: Perezida Kagame amaze kugera mu Cyumba cya Kigali Convention Center kigiye kuberamo iyi nama.
Uretse abakoraniye muri Kigali Convention Centre, hari ahandi hantu hari gukurikiranirwa imirimo y’iyi nama muri buri ntara: Hari urubyiruko ruteraniye muri Petit Stade na site za Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”
Imyanzuro y’iyi nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga kuba tariki ya 15-16 Ukuboza 2016 ubwo yabaga ku nshuro ya 14.
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre, Kazungu Armand na Village Urugwiro