INKURU DEKESHA ikinyamakuru umuseke

Habanabakize Jean de la Paix n’umusore wavutse mu 1984 mu karere ka Karongi, umurenge wa Gashari, uyu musore asanzwe ari umworozi w’inzuki (Umuvumvu), abimazemo imyaka cumi n’itanu yose, ku gicamunsi cy’uyu wa 19 Nyakanga  yagaragaye muri centre ya Gitwe yikoreye inzuki bitangaza benshi bamubonye.

Yikoreye-inzuki-zitamurya-amasaha-arenga-10-yose.-Copy

Mu gihe yari afite inzuki zuzuye ku musaya we, abantu babanje kumuhunga bafite ubwoba ko zabarya, nyuma baje kumutinyuka kuko babonaga ameze nk’uzitegeka icyo ashaka. Yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wacu ubwo zari zimwuzuye mu musaya.

Jean de la Paix yatangarije UMUSEKE ko mu buzima busanzwe amenyereye cyane iby’inzuki, avuga ko aho zananiranye bamwiyambaza akazihakura, ndetse bashaka ko azihavana akazijyana ntizahagaruke burundu.

Bamwe mubahuraga nawe mu nzira hari benshi batabonaga ko umurundo w’inzuki awufite ku mutwe kuko zari zamukundiye zatuje cyane ku buryo wagirango n’ingofero yambaye ku mubiri we, uwabashaga kubibona ko ari inzuki yahitaga akizwa n’amaguru. Byari agashya cyane.

Uyu musore avuga ko izi nzuki yari azikuye mu murenge wa Kabagali ni mu birometero nk’umunani mu kugirango agere i Gitwe aho abamubonye batangaye cyane.

Jean de la paix yishimira umurimo we, akawugaragaza.

Jean de la paix yishimira umurimo we, akawugaragaza.

Aba agamije gushaka ifaranga

Tuganira yadutangarije ko impamvu azikorera aba ashaka kwereka abantu bafite inzuki zaritse aho badashaka ko yazibakuriraho burundu.

Uyu murimo we nkuko abitangaza umaze kumugeza kuri byinshi mu iterambere, dore ko iyo amaze kuvana inzuki aho zaritse zidakenewe ahabwa amafranga ibihumbi makumyabiri (20 000Frw)

Ati:”jyewe uyu murimo wanjye umaze kungeza ku bintu byinshi iwacu aho mba mpafite amafamu 3 yose arimo imizinga 40 yose ireera maze nkabona umusaruro mwiza.

Abantu bose bafite ikibazo cyo kuba bafite aho inzuki zagiye batabyifuza barampamagara maze nkazibakiza ntacyo nshenye cyangwa cyangiritse kandi nkazijyana ubutahagaruka ni ibintu nshoboye kandi mbimazemo igihe kinini”.

Twamubajije niba nta zindi mbaraga Habanabakize yaba akoresha kugirango izi nzuki ntizimudwinge, maze adutangariza ko nta zindi mbaraga aba yitabaje gusa adutangariza ko afite imiti abanza kunywa no kwisiga kugirango zitamurya cyangwa ngo zirye n’abandi bantu.

Ati “ Nta zindi mbaraga kandi ntanubwo ari imyuka mibi nkoresha ni umuti mfite nywa nkanisiga. Kandi n’uburambe mbifitemo buramfasha maze kumenyerana cyane n’inzuki nibwo buzima bwanjye”

Nubwo yari yikoreye inzuki ntabwo byamubuzaga kujya mu bantu benshi, kuko ajya gusubira aho aba mu murenge wa Kabagali yateze imodoka na za nzuki ze zuzuye mu mutwe aragenda nta kibazo. Nuko…

Habanabakize umaze imyaka isaga 15 akora uyu murimo.

Habanabakize umaze imyaka isaga 15 akora uyu murimo.

Aha yarari mu bantu ategereje ko imodoka iza ngo asubire iwabo.

Aha yarari mu bantu ategereje ko imodoka iza ngo asubire iwabo.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Yikoreye-inzuki-zitamurya-amasaha-arenga-10-yose.-Copy.jpg?fit=513%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Yikoreye-inzuki-zitamurya-amasaha-arenga-10-yose.-Copy.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDINKURU DEKESHA ikinyamakuru umuseke Habanabakize Jean de la Paix n’umusore wavutse mu 1984 mu karere ka Karongi, umurenge wa Gashari, uyu musore asanzwe ari umworozi w’inzuki (Umuvumvu), abimazemo imyaka cumi n’itanu yose, ku gicamunsi cy’uyu wa 19 Nyakanga  yagaragaye muri centre ya Gitwe yikoreye inzuki bitangaza benshi bamubonye. Mu gihe yari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE