Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu, aturutse mu gihugu cya Mozambike, aravuga ko bamwe mu bakekwa mu kwivugana nyakwigendera Patrick Karegeya, bari bafatiwe muri icyo gihugu tariki ya 6 mutarama 2014, baba bamaze gushyikirizwa polisi y’igihugu cy’Afrika y’epfo.

Mu bantu batatu bari bafashwe ari bo: Francis Gakwerere, Vitali Hitimana na Bongwa  ngo Francis Gakwerere na Vital Hitimana nibo bashyikirijwe igipolisi cy’Afrika y’epfo, aho icyaha cyo kwica Patrick Karegeya cyabereye, kugira ngo amaperereza akomeze. Uwitwa Bongwa we wari ushinzwe kuvana no kujyana abo bicanyi ku bibuga by’indege, aracyari mu maboko ya polisi ya Mozambike, ariko ngo ntaremererwa gusurwa. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko nabo bagerageje kumusura, ntibahabwa uburenganzira kubera ikibazo cy’iperereza rigikomeje. Tuzakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/handcuffs.png?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/handcuffs.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDAmakuru ageze ku Ikaze Iwacu, aturutse mu gihugu cya Mozambike, aravuga ko bamwe mu bakekwa mu kwivugana nyakwigendera Patrick Karegeya, bari bafatiwe muri icyo gihugu tariki ya 6 mutarama 2014, baba bamaze gushyikirizwa polisi y’igihugu cy’Afrika y’epfo. Mu bantu batatu bari bafashwe ari bo: Francis Gakwerere, Vitali Hitimana na Bongwa  ngo Francis Gakwerere na Vital Hitimana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE