ESE KOKO IBINYOMA BISUBIWEMO INSHURO NYINSHI BISHOBORA GUHINDUKA UKURI?
IGICE CYA MBERE: Ndasubiza Ambassaderi James Kimonyo
Banyarwanda bavandimwe mbanje kubasuhuza mugire amahoro n’urugwiro!
Ikinteye gukora iyi nyandiko ni ikiganiro mpaka nagiyemo cyanyuze kuri BBC WORLD SERVICE kuwa gatanu taliki ya 11 Mata saa 1900 GMT!
Muri iki kiganiro twari abatumirwa bagera ku munani bava mu ngeri zitandukanye aha navuga nka leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Ambassaderi James Kimonyo, amashyaka atavuga rumwe na leta , nari mpagarariye Ihuriro nyarwanda(RNC), Ishyaka Green Party naryo ritwa ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariko ryo rigakorera mu buhungiro n’abandi bashakashatsi muza kumva kuri uyu muyoboro wa BBC : http://www.bbc.co.uk/podcasts/series/africadebate
M u byukuri ntabwo nabonye umwanya uhagije wo kugirango nsubize buri wese wagiraga icyo avuga numvaga ari kimwe muri bya binyoma bisubiwemo inshuro nyinshi bamwe bibeshya ko ngo bigera aho bigahinduka ukuri. Ibi rero nibyo ndibwibandeho muri iyi nyandiko kugirango itaza kuba ndende cyane ikaba yatera abasomyi kutayirangiza!
Ambassaderi James Kimonyo yarabanje ararahira yivuye inyuma ko ibyo abanyarwanda bagezeho mu myaka makumyabiri ishize nta kindi babikesha uretse umugabo umwe rukumbi witwa Paul Kagame!
Ibi ubwabyo ni agatangaza muti gute?! Ibi bintu byashoboka bite koko ko Perezida Kagame ibikorwa byiza u Rwanda rwagezeho yabikoze nta bandi banyarwanda babigizemo uruhare? Perezida Kagame ubwe siko abibona dore uko asobanura uburyo ashimira abanyarwanda mu bikorwa bakoze mu guteza imbere igihugu
http://www.gov.rw/Ubutumwa-bw-umwaka-mushya-Perezida-wa-Repubulika-yageneye-abanyarwanda?lang=rw
None se Nyakubahwa Kimonyo ibyo uvuga waba ubikurahe ko na nyirubwite atariko abibona? Ese waba urimo kwihakirwa ngo akurebe neza cyangwa ni ubumenyi buke wisanganiwe? Ibyo ni wowe ubizi gusa abanyarwanda bo bazi ko barara rwantambi kugirango biteze imbere nubwo leta yawe idatinya kubambura udutaro tw’ibijumba bazanye ku isoko, kubasenyera amazu bubatse bibagoye, kwiga batariye kubera ko amafaranga leta itayatangira igihe,kubasoresha ibyamirenge n’ibindi bibi byinshi ariko bararenga bakibeshaho.
Ikindi Ambassaderi warihanukiriye uti mu Rwanda ijanisha ry’abatagira akazi ni 7 ku ijana!!!!! Iyi mibare yanyibukije iyo muherutse gutangaza muri iki kinyoma, soma hasi aha urumirwa
http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15670&a=14592
Nagirango Ambassaderi Kimonyo uzasome iyi nkuru maze uzamenya neza ibijyanye n’umubare nyawo w’abanyarwanda batagira akazi mbere y’uko uza kubeshya isi yose kuri radio!
http://focus.rw/wp/2013/04/statistics-not-helpful-in-addressing-unemployment/
Nyakubahwa ambassaderi James Kimonyo yarakomeje ati: Ihuriro nyarwanda rigizwe n’abahunze ubutabera bw’u Rwanda kandi rikomeje rifatanije n’umutwe wa FDLR utera za Grenade mu Rwanda
Bivuze ko nta mwanya rifite mu Rwanda kandi bazakomeza kurirwanya bivuye inyuma. Kuri iyi ngingo, Ihuriro nyarwanda rirongera kwibutsa Leta y’u Rwanda ko niriramuka rifatanije na FDLR rizabitangaza ku mugaragaro nkuko ryabikoze rifatanya na FDU-Inkingi ndetse n’ AMAHORO party . Ibyo ariko kandi ntibivuze ko kuvugana na FDLR ari icyaha, igisebo cyangwa gukora ishyano! Oya nkuko twakunzi kubivuga FDLR ni abanyarwanda kandi ntabwo ikibazo u Rwanda rufite kizabonerwa umuti ukwiye FDLR itarimo. Mu Ihuriro Nyarwanda tuzakomeza kuganira no kujya inama n’abanyarwanda b’ingeri zose bashaka ko abanyarwanda biyunga nyakuri kandi bakabana mu mahoro mu gihugu barazwe n’abakurambere babo ntawe uhejwe cyangwa ngo afatwe nk’umuvantara. FDLR leta y’u Rwanda imaze kuyivanamo abantu batagira ingano ariko kugeza ubu ntawe yari yashinja jenocide muri abo bose bemeye kuyikomera amashyi harimo ba Rwarakabije na bagenzi be! Ahubwo iyo muvuga muti uwanze kutubera umugaragu ahita aba umujenosideri. Iyo jenocide mubashinja bakiri mu mashyamba ya Kongo iyo bageze mu Rwanda ijya he? Nimureke iteka mitwe mufungure umwanya wa politike muve mu manjwe.
Ku bijyanye no gutera granade Ambassaderi we ntashinja ihuriro nyarwanda direct nkuko leta yari ahagarariye muri izi mpaka ikunda kubivuga, ahubwo we aragira ati kubera ko Ihuriro nyarwanda rifanije na FDLR yise ko ariyo itera ibisasu, ubwo nyine n’ihuriro nyarwanda rigomba kubibazwa! Ibi ni ukwivuguruza kugaragara ariko na none nyine ni cya kinyoma gisubiwemo kenshi kigeraho kigatera muzunga ukivuga akabura aho ahera naho areka!
Nkuko Ihuriro Nyarwanda ritahwemye kubisaba, niba Leta y’u Rwanda ifite ibimenyetso bifatika nikore Dossier ya Kayumba Nyamwasa bashinja gutera grenade mu Rwanda dore ko Patrick Karegeya we mwamwishe akaba atakiriho! Maze bayishyikirize ubushinjacyaha bwa Afrika y’epfo nkuko Nigeria yabikoreye Henry Okah
Naho ibyo gutegereza ngo leta y’Afrika yepfo izabagemurira Kayumba Nyamwasa nkuko leta ya Uganda yabagemuriye Joel Mutabazi byaba ari ukwigiza nkana!
Ihuriro nyarwanda( RNC) ryahisemo ko inzira yo gukemura ibibazo igihugu cyacu gifite igomba kuba inyuze mu mahoro, kandi ni ubwo yaramuka inyuze mu ntambara, nta na rimwe hazakoreshwa uburyo bugayitse bwo gutera amagrenade mu masoko. Oya ntibizabaho. Rimwe ngo ni Kayumba ubundi ngo ni Ingabire Victoire, yemwe na Kigeli Ndahindurwa duheruka muzimushinja aho ntimwaba ahubwo arimwe muzitera Nyakubahwa James Kimonyo kugirango mugume mubone urwitwazo rwo kugumya abanyarwanda mu bwoba bwo gutuma badahaguruka ngo bamagane imikorere mibi ya leta yanyu?
Nkuko nabivuze mu kiganiro mpaka twagiranye kuri BBC, leta y’u Rwanda yishe amategeko mpuzamahanga nkana itera Congo, yica impunzi n’abakongomani batagira ingano, yemwe ihirika n’ubutegetsi yimika ubwoyo! Muribuka Kimya 1,2 n’ibindi bikorwa byinshi bya gisilikare leta y’u Rwanda yakoze muri Kongo ariko ntibikemure ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda muri Kongo.
Ubuse koko Nyakubahwa James Kimonyo niba mumaze imyaka makumyabiri murwana n’impunzi z’umuryango wa Kanyarwanda namwe muvukamo, ntimubona ko inzira iboneye ari ibiganiro bitaziguye kugirango bene Kanyarwanda biyunge maze basangire igihugu mu mahoro? Bityo n’abaturanyi bakagira ituze!
Twarabivuze kandi tuzabisubiramo ikibazo kiri mu karere k’ibiyaga bigari cyatangiriye i Kigali kandi ni naho kizarangirira! Ni ikibazo cya politike kandi ni na politike izagikemura.
Mu gice cya Kabili nzasubiza ba Bwana Frank Habineza na Bwana Aloys Mutabingwa nabo bari bitabiriye kiriya kiganiro Mpaka! Mu gice cya gatatu nzasubiza abanyamahanga babili aribo Frederic Goloba-Mutebi na Josh Ruckson.
Murakoze!
Mikayire Rwarinda
Pretoria
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/ese-koko-ibinyoma-bisubiwemo-inshuro-nyinshi-bishobora-guhinduka-ukuri/WORLDIGICE CYA MBERE: Ndasubiza Ambassaderi James Kimonyo Banyarwanda bavandimwe mbanje kubasuhuza mugire amahoro n’urugwiro! Ikinteye gukora iyi nyandiko ni ikiganiro mpaka nagiyemo cyanyuze kuri BBC WORLD SERVICE kuwa gatanu taliki ya 11 Mata saa 1900 GMT! Muri iki kiganiro twari abatumirwa bagera ku munani bava mu ngeri zitandukanye aha navuga nka leta...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ndabarahiye ko abantu benshi b’abanyarwanda bize basigaye barabaye ibihungetwe kubera ubwoba bwo gutinya Kagame gusa! Koko se umuntu w’umugabo nka Kimonyo agatinyuka akavuga ko Kagame wenyinye ariwe wazanye amajyambere, n’ibyiza byose byagezweho mu Rwanda?? Ego Nyagasani!!
Mana tabara naho ubundi Kagame amaze abantu!!