Denise Nkurunziza, umufasha wa perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, avuga ko ngo Imana yari yaramweretse ko umugabo we azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ndetse akanatsinda amatora. Ibi akaba aherutse kubitangariza mu cyumweru cy’amasengesho cyatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2015.

Ariko kwiyamamaza binyuranyije n’amategeko sinzi niba aribyo Imana yabwiye Denise Nkurunziza.

Simone Gbagbo umufasha wu wahoze ari Perezida wa Cote d’ivoire

nawe yavuzeko Imana yabihereye Igihugu ndetse yongeraho ko umugabo we azatageka ubuziraherezo kuko Imana nawe ngo yari yabimweretse.

Ariko nyuma ya matora habayemo unvururu mu 2010, Perezida Gbagbo yanzeko astinzwe nawe ngo umugorewe yamugiriye inama ko atava kubutegetsi kubera Imana yamweruriye ko bazategeka.

Unva Denise Nkurunziza nawe mw’ijambo yavugiye mu masengesho y’icyumweru,,yavuze ko mu matora yo mu 2010 bashimiye Imana, yongeraho ko yibuka ko no mu matora ya 2015 yari yasenze Imana ikagira icyo imutangariza kuri aya matora kandi ngo nibyo yakurikiye. Yakomeje avuga ko Imana yanagize icyo imubwira ku cyo yise utubazo duto twabaye harimo no kugerageza guhirika ubutegetsi avuga ko yari yarabyeretswe mu nzozi ariko bikamuha icyizere ko bidakomeye.

Mu ijambo rirerire yatangarije muri aya masengesho avugako mu Ukuboza 2010 basenze bagahimbaza Imana banayishimira ibyo yari yakoze, ariko ngo Imana ikaba yarababwiye mu ntangiriro za 2011 gusengera amatora yo mu 2015.

Ubwo ngo batangiye gusenga, ndetse ngo ubashinzwe akaba yaranditse umwaka wa 2015 kuri tableau iherereye mu cyumba cy’amasengesho cyabo kugirango uzajya ayobora amasengesho ajye yibuka ko basengera amatora ya 2015.

Ngo 2015 igeze nk’uko Denise Nkurunziza yakomeje avuga, ngo yaributse maze abwira Imana ko kuva mu 2011 basengeye 2015 n’amatora azabamo kandi ngo uko byagenda kose yumvise amasengesho yabo.

Ariko sinzi niba Denise Nkurunziza yaba azi ko,ubu umugore wa Perezida Gbagbo bamukatiye imyaka 20 akazayimara mu munyuru,ndetse urukiko mpuzamahanga mpana byaha bufite ikicaro muri Holland narwo ruramushaka kuko n’umugabo we yasabye kuburana ari hanze ariko urwo rukiko rwamuteye utwatsi. Denise Nkurunziza nawe arabe maso Imana harubwo ibwira abantu ukuri abantu nabo bakavuga ibyo bishakiye. Tubitege amaso.

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDDenise Nkurunziza, umufasha wa perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, avuga ko ngo Imana yari yaramweretse ko umugabo we azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ndetse akanatsinda amatora. Ibi akaba aherutse kubitangariza mu cyumweru cy’amasengesho cyatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2015. Ariko kwiyamamaza binyuranyije n’amategeko sinzi niba aribyo Imana yabwiye Denise Nkurunziza. Simone...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE