Umusenateri mu nteko ishinga amategeko ya Canada wanayoboye ingabo za ONU zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi yakoze impanuka y’imodoka agonga ingoro y’inteko ishinga amategeko biturutse ku munaniro no gutekereza cyane.

Ubwo yasabaga imbabazi bagenzi be b’abasenateri , Roméo yababwiye ko iyi mpanuka yaturutse ahanini ku kubura ibitotsi bitewe n’umunaniro w’ibyo amazemo iminsi n’ibitekerezo yari afite aho ngo yanibukaga abasirikare bo mu gihugu cya Afghanistan 3 biyahuye mu cyumweru gishize.

Roméo yavuze ko yasinziriye atwaye imodoka ikagonga ipoto ry’itara riri mu nteko ariko kandi ngo agashima ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo hagire ikindi kibazo gikomeye kivuka biturutse ku kutagira amakenga kwe byatewe n’umunaniro ukabije yari afite.

Aganira n’Ikigo cy’itangazamakuru CBCNews , Dallaire akaba yaratangaje ko we atakomeretse ariko ko yari afite ubwoba ko hari uwo yaba yagonze cyane ko mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko haba hari abantu benshi igihe cyose.

Senteri Roméo Dallaire wahoze ari General akanayobora ingabo za ONU zari mu Rwanda akaba avuga ko ngo hari igihe ibyo yabonye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bimugarukamo akaba yajya kure mu biterezo .

Dallaire akaba ahanaka kuba inzoga zaba ziri mu byamuteye gukora impanuka aho yagize ati’’:sinemerewe kunywa inzoga. Imyaka 12 cyangwa 13 irashize naraziretse’’.

Dallaire yavuze ko ababajwe n’ibyabaye biturutse ku kutagenzura umunaniro yari afite ariko abwira abasenateri ko atekereza ko ibyabaye bitambuye icyubahiro bagenzi be cyangwa Inteko ishinga amategeko.

Dallaire akaba yari amaze iminsi atanga ibiganiro kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abisabwe n’abantu batandukanye dore ko yanayanditseho ibitabo 2 bivuga kubyo yabonye ndetse akaba ari no kwandika icya 3.

Source:CBCNews

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10092-bd58d.jpg?fit=564%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10092-bd58d.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDUmusenateri mu nteko ishinga amategeko ya Canada wanayoboye ingabo za ONU zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi yakoze impanuka y’imodoka agonga ingoro y’inteko ishinga amategeko biturutse ku munaniro no gutekereza cyane. Ubwo yasabaga imbabazi bagenzi be b’abasenateri , Roméo yababwiye ko iyi mpanuka yaturutse ahanini ku kubura ibitotsi bitewe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE