Bane bafashwe na Polisi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu gihe Abanyarwanda baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide igaragarira mu mvugo zisesereza ndetse no mu bikorwa bimwe na bimwe bigenda bikorerwa Abarokotse Jenoside.
Polise y’igihugu yatangaje ko ubu imaze gufata abagera kuri bane baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 cyatangira ku itariki ya 7 Mata 2013.
Abo bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside harimo Alexis Nzamwitakuze w’imyaka 29 utuye mu kagari k’Amahoro umurenge wa Muhima, ngo wavugaga cyane ko kwibuka ari iby’Abatutsi gusa.
Akaba yaravuze  ayo magambo nyuma y’uko umwe mu baturage amubajije aho ibiganiro byo  kwibukira bibera, akamubwira ko we bitagombye kumureba kuko atari Umututsi.
Undi ni Mukanoheri Alice ufungiye  kuri polisi ya Kanombe mu Karere ka Kicukiro,  azira nawe amagambo ahakana ko Jenoside yabaye.
Rwange  Wenceslas uri kuri polisi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru, we  akurikiranyweho kubwira umucyecuru w’imyaka 62 wacitse ku icumu rya Jenoside amagambo amushinyagurira amubwira ko yamwohereza aho abana be bagiye kandi azi neza ko bazize Jenoside.
Birasa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatawe muri yombi tariki 07/04/2013 akaba  akurikiranyweho  amagambo ashinyagurira Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuyipfobya.
Birasa ngo yazungurukaga mu tubari yanyweragamo avugako Abatutsi bishwe kubera inda mbi yabo, ubundi akavuga ko Abatutsi ari abagome nkuko byatangajwe n’abaturanyi be.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, avuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari abantu bakomeje kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside,  akaba ahamagarira abanyarwanda kuba umwe baharanira gukora ibyiza kandi byubaka igihugu.
Badege yavuze ko abo bose bagaragaweho ingengabitekerezo  ya Jenoside icyaha nikibahama, bazahanishwa  igihano kiri hagati y’imyaka 10 kugera kuri 15.
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/bane-bafashwe-na-polisi-kubera-ingengabitekerezo-ya-jenoside/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/24.jpg?fit=478%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/24.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDMu gihe Abanyarwanda baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide igaragarira mu mvugo zisesereza ndetse no mu bikorwa bimwe na bimwe bigenda bikorerwa Abarokotse Jenoside. Polise y’igihugu yatangaje ko ubu imaze gufata abagera kuri bane baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS