Banyarwanda namwe Banyarwandakazi nimwisomere, Inyandiko iri hasi ndende Ambassaderi Vicent Karega yandikiye abanyarwanda batuye mu gihugu cya Afurika Yepfo, aho ari Ambassaderi asobanura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi ndetse anahumuriza abanyarwanda bahatuye.

Ubundi indi inyandiko ikulikira nyuma niyo Bwana Karega yanditse muri jeune afrique mu minsi ishije, asa naho ashinja leta abereye ambassaderi none kandi munyandiko yandikiye abanyarwanda noneho arenganuye Kigali.

 

Hashize iminsi mwunva mu itangaza makuru ko Afurika y’epfo yirukanye abakozi ba Ambassade yacu bane na Kigali yirukana abakozi  6 ba Ambassade yabo iKigali uretse ba Ambassadors ku mpande zombi. Ku ruhande rwacu twagiraga abadiplomates babiri umwe muli bo yari yarahamagajwe gutaha iRwanda abimenyeshwa kuva mu kwezi kwa 11 ariko agataha mu kwezi kwa gatatu. Umulyango we wari  waragiye n’ibintu bye biri mu nzira bijyanwa iRwanda. SA yari ibizi ko ataha ariko yaramwirukanye kimwe na diplomate wa kabiri hamwe n’abakozi bato babiri bashya babonye diplomatic cards kuwa kabiri bamaze ibyumweru bitatu gusa iPretoria birukanwa kuwa kane. Abo bose ari abashya n’abakera amabaruwa abirukana abashinja  bimwe. Ko bamaze imyaka bagaragaraho ibikorwa bitajyanye n’umwuga wabo kandi bitakwihanganirwa kuko bibuzwa na Vienna Convention. Ibihe? N’ abo bashya bari bakimenyereza umugi? Ni urujijo.
Mu binyamakuru iyi nkuru ko ibihugu byombi byirukanye abakozi muli za Ambassade  byatangiye kuvugwa taliki 8 kuberako uRwanda rwirukanye ababo taliki 7 kandi turabitangaza mu gihe uruhande rwabo rwirukanye abacu taliki 6 rwari rugicecetse. Leta ya SA yangaga gusubiza abanyamakuru kuli  byo bibazo. Ministeri ya foreign affairs yavugaga ati babaze security, security nayo ati mubaze justice amaherezo ku italiki 12 justice mu izina ry’abandi uti abirukanywe baba bafitanye isano n’abateye kwa Kayumba kandi ibimenyetso birahari nubwo URwanda ntabyo tweretswe. Ubundi kwa Kayumba harinzwe n’ingabo za SA ariko  ngo amabandi  yambuye  imbunda umusirikare yahasanze yiba igikinisho cy’abana cyitwa playstation bagisiga mu garden n’uwo musirikare uharinzwe ntibagira icyo bamutwara na mba. Ngo abateye bari benshi bafite imbunda ndende(Kalashinkov). Ntawe bakomerekeje kandi ngo  ba Kayumba ntibari bahari kuberako ngo bari bazi ko bazaterwa uwo munsi no kuli iyo saha dukurikije ibyo abantu ba RNC bandikaga(fiction movie). Batewe taliki 3 uku kwezi kwa gatatu inkuru itangira kuvugwa taliki 5 ivuye France na USA mu bantu ba RNC n’inshuti zabo SA yari  igicecetse. Icyemezo cyo kwirukana abakozi bacu nta bisobanuro uretse iyo nyandiko ifite bimwe kuli bose bayihawe taliki 6 saa 16h. uRwanda rwirukana ababo taliki 7 saa 13h mu rwego rwo kwanga agasuzuguro no kwamagana SA gucumbikira terrorists ba RNC bakora ibishoboka byo guhungabanya umutekano mu Rwanda bateza grenades banifatanya na FDLR muli gahunda yabo ya kirimbuzi mu Rwanda.  Ntacyo twamenyeshejwe cyateye icyo gitotsi mu mubano kandi niba cyari gikomeye cyane kuki uwo mubano batauhagaritse burundu bigire inzira. Ahubwo bavugako ugikomeye nka mbere .Bashinja abakozi bacu mu binyamakuru ndetse n’umudiplomate w’umurundi ngo nawe ubirimo ariko ngo n’uBurundi ntiburamenya neza icyo yakoze n’icyaha yazize cyamwirukanishije. Uruhande rumwe muli Leta ya SA  ruravuga ko bafite ibimenyetso byerekana uruhare rw’abakozi bacu urundi ngo bazakora iperereza risesuye ku bakozi bacu bazi neza ko babirukanye ku butaka bwabo batagihari. Abakozi bacu  bajya gufata impapuro zibirukana SA. Yananiwe no kubicaza ngo babashinje ibyaha bisobanure isi imenye ukurii. Uko bimeze biragaragara neza ko ibigambo byose bivugwa ari ibyo RNC ikwirakiza mu nzego zose n’ibitangazamakuru kugirango isi ibagirire impuhwe babone inkunga yo gukora izo politiki z’ubwigomeke zidafite icyo zizabagezaho. Bakomeje no kurega abanyarwanda bandi bitabira gusura uRwanda n’ ibikorwa by’ambassade babananiye kuba RNC ngo nabo bagize uruhare mu gutera kwa Kayumba no kwica Karegeya kandi mbere bari baravuze ko Karegeya yishwe n’inshuti ye yavuye iKigali bari basanzwe bahuje umugambi wo guhirika FPR. Nyuma ngo yavaga ahandi niba yaranaje? Isupu gusa. Turakomeza dukurikirane neza iki kibazo mu mizi kandi no  mu bwitonzi. Nta mubano uciwe  urimo igitotsi na confusion.  Twishimiye kubana na SA no gufatanya mu kwubaka Afurika. Ariko kandi umubano wose uRwanda rujyamo ugomba gushingira ku bwubahane, inyungu za politiki n’umutekano, ubukungu n’ ubutwererane. Ibyo biramuka bibuze nta mpanvu yo kwizirika ku gihugu iki niki mu gihe uRwanda rufite gusa Ambassade 26 ku isi. Haracyari ibindi bihugu byinshi twagirana umubano ukomeye tukanubahana. SA irashaka umubano na Leta y’uRwanda ariko kandi  ikaba n’indiri y’abanzi b’uRwanda.Impunzi ubundi ntizikorera politiki aho zaherewe ubuhingiro( Contradiction). Nta munyarwanda muzima wari ukwiye gukangwa n’ibi nta gitangaza kirimo n’ubufaransa twigeze guca umubano twirukana na Ambassaderi w’ubudage ntibyatubujije kuba uRwanda kandi ibyo bihugu byombi ubu tubanye mu bwubahane. Nagarutse Pretoria nyuma y’iminsi cumi mu Rwanda aho nagiye muri Government retreat. Ambassade yacu iracyariho kandi iracyakora ni iya SA mu Rwanda irakora. Ntituzakangwa na rimwe kubera politiki y’umwanda n’ikinyoma ingirwa shyaka RNC ikina hirya no hino ku isi. Ubuyobozi bw’uRwanda, abatura Rwanda, ingabo z’uRwanda  n’ibikorwa bya Leta y’uRwanda mu Rwanda no ku isi ntibyahungabanywa n’izo mbura mukoro nubwo zabona abanyamahanga bazishyigira. Utarafashije Leta y’abatabazi n’interahamwe ninde? None se bageze kuki?
Abatotezwa babeshyerwa ubusa muli za police stationsi ino ni mwihangana birahita vuba kuko nta shingiro.
Mukomere ku bunyarwanda bushyira mu gaciro kandi mugire URwanda n’Imana.
Vincent

Karega
Ambassaderi.

South Africa

Inyandiko ikurikira ni bimwe mu bitekerezo abanyarwanda banditse nyuma yo gusoma inyandiko Bwana Karega yanyujije muri Jeune Afrique yari yuzuyemo guhuzagurika ndetse ashinja leta akorera.

Reka mbanze nisuhurize abanyarwanda cyane cyane mwebwe b’impunzi muhigwa bukware na Leta y’abicanyi ya Paul Kagame.
Ndamutse mvuze ko nta mvura idahita mwagira ngo ahari intambara yararangiye! Simbivuze rero! Nyuma y’inkubiri y’urujya n’uruza rw’abicanyi ba Paul Kagame bamaze iminsi birara mu bahunze Leta y’agatsiko,
Nyuma y’inkuru nako amakuru “Kimomo” ku iraswa rya General Kayumba Faustin Nyamwasa mu kwezi kwa Kamena 2010, nyuma yo kumuhusha, ndetse no mu bitaro yari arwariyemo ababisha bagatahurwa, akimurirwa mu bindi bitaro, nyuma yo gutanga akayabo k’amafaranga bagashakisha aho yari atuye bakahamenya ariko ntibamugereho kuko abatumwe baje gutangaza ko babeshywe, nyuma yo kugerageza kugura abahungu ngo bazamuhe utuzi (Twa Nziza na Munyuza) byose bikananirana, abatumwe bakabitangaza amajwi agafatwa bajya mu biciro! Nyuma yo kurangiza umwaka nabi mu Kiriyo cyangwa ikigandaro,
Impunzi muri Afrika y’Epfo zaciwemo igikuba n’ihotorwa rya Colonel Patrick Karegeya, ndetse ubunani bwa 2014 bukaba amarira n’amaganya. Mwiyumviye ko ejo bundi na none taliki ya 3 Weurwe 2014 Kagame yasubiye kugaba igitero simusiga mu rugo rwa General Kayumba Faustin Nyamwasa, ngo bagomba noneho kwica umuryango we wose! Mwiyumviye ko mu bushishozi buhanitse Leta ya Afrika y’Epfo yamaze ikora amaperereza kuva muri 2010, yafashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwayo abakozi bakuru ba Ambasade y’ubwicanyi ya Paul Kagame yabarizwaga i Pretoria muri Afrika y’Epfo.
Iki cyemezo n’ubwo kitavuzweho na Perezida Paul Kagame ku giti cye ariko nk’uko bisanzwe Haut Parleur ye Louise Mushikiwabo yishongoye ku rubuga rwa Twitter avuga ko nabo bahambirije 6 mu bakozi ba Ambasade ya Afrika y’Epfo i Kigali. Ibi bisa na wa mukino w’ubute abana bakina yagukoraho nawe ukamukoraho! Amakuru yarasakaye ku isi yose ko u Rwanda na Afrika y’Epfo umubano ngo ujemo agatotsi! Ariko igishimishije ni uko Honorable Vincent Karega wari ambasaderi muri Afrika y’Epfo yivugira ko ibyemezo afrika y’Epfo yakoze abishyigikiye!!! Bwana Visenti Karega ubundi ni umuntu uzwiho kuruma ahuha, ariko ibyo yagairiye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ntabwo ari ibisanzwe! reba iyi link: (http://www.jeuneafrique.com/Article/ARTJAWEB20140312184719/)
Abenshi baravuga ko ngo Bwana Karega yaba ashaka ubuhungiro mu gihugu cya Afrika y’Epfo!! Birabe ibyuya ariko! Bwana Karega yavuze amagambo mabi menshi kuva yahabwa uriya mwanya i Pretoria, yageze naho avuga ko abahohoterwa na Ambasade ayoboye ari ababa bishwe na Kanyanga n’urumogi.
Kuri ubu Honorable Karega arashima igihugu cya Afrika y’Epfo ku byemezo cyafatiye ambasade ayoboye mu gihe nawe yari mu nzira yerekeza i Kigali gushakirwa indi mirimo cyangwa kuyobora abishi mu bindi bihugu!
Ibi se birareba n’abiyise Diaspora nabo Bwana Karega yari ahagarariye, birareba se za mpunzi zimukingurira imiryango y’imodoka, abafundi bajya gutaramira iwe, ndetse nabo bajyaga bakorera iminsi mikuru ya anniversaire cyangwa Birthday binyuze muri Didier Rutembesa ubu wageze I Kigali mu cyumweru gishize?
Ese mama Paul Kagame aramukizwa n’iki? Biramutse se bibaye ko Honorable Karega azinga akarago yerekeza iy’ubuhungiro yabwaka muri Afrika y’Epfo? Nimumfashe gusobanukirwa n’uyu mukino namwe.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/karega11.png?fit=545%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/karega11.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDBanyarwanda namwe Banyarwandakazi nimwisomere, Inyandiko iri hasi ndende Ambassaderi Vicent Karega yandikiye abanyarwanda batuye mu gihugu cya Afurika Yepfo, aho ari Ambassaderi asobanura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi ndetse anahumuriza abanyarwanda bahatuye. Ubundi indi inyandiko ikulikira nyuma niyo Bwana Karega yanditse muri jeune afrique mu minsi ishije, asa naho ashinja...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE