Amakuru agera ku inyenyerinews aturutse ahantu hizewe yemeza ko nyuma yaho isi yose imenyeye aho Kagame atsembera abana b’u Rwanda  akanahakorera iyicarubozo aha nta handi ni muri Gereza ya Kami; Uyu mu perezida wiyemeje kuba Rukarabankaba yategetse abicanyi be aribo Lt Col Rutagengwa Franco akoze mumifuko

alias Mazuru na Gen Karenzi  ko bagomba kwimurira iyo gereza  ahitwa i Ndego, ho muri  Nasho mu karere ka Kirehe. Iyi gahunda ikaba yagombaga gutangirana n’uyumwaka wa 2013. Iyi gereza igizwe n’ibice bibiri.

Perezida Kagame yategetse ko ibagiro riba ryageze indego uyu mwaka dutangiye wa 2013

Ibi byahise bishyirwa mu bikorwa n’abicanyi ba Kagame aribo Major uzwi kw’izina rya Kaceri uvuka i Rwamagana ho muri Kibungo, akaba yarashyizwe mu gisirikare na Gen Ibingira, Major Victoire Akiri hano yari yicaye hagati ya bashiki be dore yaguze niryinyo, kuko ubwo twarwanaga na leta yatsinzwe yari afite igihanga. nguwo wambaye ishati yumukara yimirongo ufashe kuri bashiki be , Captain Iyaburunga Innocent, Captain Murenzi na Sergent Major Murenzi. Ubu izo nkoramaraso nyuma yo kwica abantu zigatwika imirambo yabo, hanyuma ivu rikajugunywa mu kiyaga kiri hafi yaho Ndego.  Ubu buryo bwo gutwika bwaje nyuma yaho mbere bafataga imirambo bakayizirika ku dufuka turimo umusenyi bakayiroha mu kiyaga ngo itazamuka. Ariko ngo ingona zarayiryaga maze ibice bimwe by’umubiri bikareremba hejuru.

Nkuko twakomeje tubitangarizwa n’abakora muri ayo mabagiro y’abantu, batubwiye ko ubusanzwe gereza ya Kami igice cya kabiri, cyo cyayoborwaga na Major Akiri cyo uwakinjiragamo  yabaga akekwaho icyaha, yaba atagifite ariko bashaka kumwaka ubuzima bakamuhimbira cg  yaba afite umukurikirana uzwi akaba yarekurwa.

Gusa aha umuntu yakwibutsa ko mbere yuko ibagiro rya Kami ryimurirwa i Ndego; aha i Ndego hari hasanzwe ubundi  hari irimbi ry’imirambo yababaga biciwe i Kami n’ahandi hatandukanye. Iyo mirambo yatwarwagwa na Capt Iyaburunga muri Nissan Hardbody. Uyu Capt Iyaburunga, imirambo y’izo nzirakarengane ayita marchandise cyangwa umizigo. Ayo niyo magambo akoresha iyo yinjiye i Kami abaza uwitwa S/major Kangwage ushinzwe kwica izo nzirakarengane.   Ikindi ngo cyaba gikorerwa i Ndego ni imfungwa z’Abanyekongo zitishimira intambara zashowemo n’inda nini ya Kagame. Bavuga ko abadashyigikiye  ubwo bwicanyi bose bamaze kuzanwa i Ndego.

Ikindi aha i Ndego hakaba hari hazwi nk’ahantu hakorerwaga amahugurwa y’ abasivire bagiye guhabwa akazi muri za ambasade aho ziri hose kw’isi.  Aha ni ho babanza kwigishirizwa ibijyanye na y’amarozi mujya mwumva n’ubundi bugome. Ikindi cyatumye iyi gereza itinda kwimurirwamo amarorerwa yose y’i Kami,  ni uko uwitwa  Karege Theoneste ushinzwe  gushyiramo ibikoresho by’iyica rubozo amaze igihe arwaye. Uyu Karege twabibutsa ko yahoze ari umusirikare muri DMI akaza gusezererwa ariko kubera amabanga y’abicanyi azi banze kumurekura.

I Kami ishuri ryigisha ibinyoma n’ibihimbano.

Iri shuri ntituramenya neza ko naryo ryageze i Ndego, gusa icyo tuzi nuko ariryo ryavuyemo abanyeshuri bagiye gushinja INGABIRE VICTOIRE na LT COL RUGIGANA. Gusa igitangaje nuko iri shuri ryigishwamo n’abanyabwenge bize amategeko, ariko kubera inda nini bakemera kwigisha ibinyoma. Lt  Col RUHUNGA JEANO,Major KABANDA PACIFIC

Gusa ngo n’ubwo iyo gereza igiye kwimuka, ngo hazaba hasigaye izindi zitazwi zikoreshwa nk’amazu yo guturamo. Muri izo harimo inzu iba i Jari mu kigo cya gisirikare. Iyinzu imeze neza ariko iyo uyinjiyemo usanga uri mu iseta ry’abantu.  Ngo umuntu wayigezemo bwa mbere icyuzuzwa ni uwo mu buyobozi bukuru bw’iperereza. Indi nzu iri Kabeza mu gipangu barazamo za modoka mubona zikora taxi voiture mu mugi ndetse hagakorerwamo n’ ibindi bikorwa byo guhotora. Ahandi haboneka izo nzu ni i Kanombe, Kimihurura hafi y’inzu ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko no ku Gisozi hafi ya ULK.

Perezida Kagame yatangiye Gutwika Imibiri y’abantu kuva mu mwaka wa  1994

Mwumvise ko leta ya Kagame yategetse ko hazajya hatwikwa imirambo y’abantu bashizemo umwuka, ibi Kagame akaba yarabigezeho akoresheje za ntumwa ze mu nteko ishinga amategeko.  Kuva mu mwaka wa 1994 hatwitswe imirambo myinshi, igatwikirwa ahitwa i Gabiro kubazi ahubatse ikigo cya gisirikare hafi y’inzu y’Umwami Rudahigwa mu gace bise New-Camp. Ako gace niko kakoreshejwe mu gihe intambara yari ikirangira, kugeza uyu munsi nta muntu upfa kuhakandagira ataruko akorana n’abicanyi. Nuhayobeye kuhikura ntibimworohera. Haba ku basirikare cg ku basivire bashatse kwibaza byinshi kuri ako gace basobanurirwa ko  habitse ibikoresho bya gisirikare.

Umuco wo gutwika imiri y’abantu ntabwo warangwaga mu mico y’abanyarwanda, ariko Perezida Kagame mu kubatwika  aba afite gahunda yihariye. Perezida Kagame we icyo yaragamije kwari ukugirango abasirikare bapfira ku rugamba rwo muri Congo batazigera babagarura mu Rwanda, bitwaje ko baje kubashyingura bityo akagaragara imbere y’amahanga ko nta ngabo agira muri congo.

 

Iki gikorwa cyo gutwika kikaba cyarirukanishije mu ngabo z’Urwanda mu mwaka wi 1996 uwitwa Major Rubayita wari ukuriye ikigo cya Gabiro, igihe hashyaga ikamyo yari igemuriye amazi abasirikare bakoraga uwo murimo wo gutwika abantu, ndetse haje no guhiramo umushoferi wayo.

Mbere ya 1994, Perezida Habyarimana yiciraga abantu inasho ahitwa Migera. Ku bibuka, mu mwaka wa 1990 i Migera hiciwe abasivire benshi b’abatutsi. Bamwe mu bishwe baje kumenyekana: hiciwe umusore witwa Aliasi wavukanaga na Nkubiri Alferedi, n’umusaza witwaga Rukiriza Andereya maze FPR irahaguruka ivuza induru kuri Radio Muhabura, ibinyamakuru bibili byitwaga Rwanda Rushya n’Isibo byamaganye ubwo bwicanyi . Ubu Rwanda Rushya niyo yavuyemo Rushyashya, iyobowe n’ibisambo bidashobora kuvugira inzirakarengane nk’uko Kameya Andereya yabikoze akanabizira. Ahubwo  Rushyashya yabaye ikiraro cy’abicanyi n’abajura ba Kagame.

Perezida kagame ngo  azi IMANA kurusha abaperezida  bamubanjirije.

Aya ni amwe mu magambo Kagame yivugiye ngo abaperezida bamubanjirije babeshyaga Imana, nyamara nta perezida wasize amarimbi menshi mu gihugu uretse we, HABYARIMANA na SINDIKUBWABO. Ndetse Kagame we afite undi mwihariko wo kuba hari ibihugu by’abaturanyi bizahora bimwibuka nk’umwicanyi kabuhariwe, ariko ukajya kumva ukumva arihandagaje ngo abaperezida bambanjirije bajyaga muri za kiriziya kubeshya Imana. None se gereza n’amarimbi byuzuye mu gihugu ntagiye kuzirutisha izonsengero avuga cg nazo azavuga ko zasizwe n’abamubanjirije!

Ibya Kagame reka tubiharire amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda !!!!

 

Mupenzi

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/IMG_12711.jpg?fit=602%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/IMG_12711.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDAmakuru agera ku inyenyerinews aturutse ahantu hizewe yemeza ko nyuma yaho isi yose imenyeye aho Kagame atsembera abana b’u Rwanda  akanahakorera iyicarubozo aha nta handi ni muri Gereza ya Kami; Uyu mu perezida wiyemeje kuba Rukarabankaba yategetse abicanyi be aribo Lt Col Rutagengwa Franco akoze mumifuko alias Mazuru na Gen...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE