Umugabo ukomoka mu gihugu cya Misiri witwa Ramadan yatunguwe ubwo yarebaga filimi z’urukozasoni (Pornographie) kuri interineti agasanga umugore we niwe mukinnyi mukuru muri iyo filimi. Ku bajya bareba bene izo filimu, urebye ugasanga ni umugore wawe!!!
Ramadan akimara kubibona yahise yikubita hasi aho yari munzu icururizwamo interineti. Amaze kugarura agatege, yirukiye mu rugo kubaza umugore we ibyo abonye.

Umugore utari azi ko ibye byamenyekanye, yabanje guhakana ibyo umugabo amushinja yivuye inyuma. Ibyo byatumye umugabo amusaba ko bajyana muri muri ya nzu bacururizamo interineti aho yari yabashije kubonera iyo filimi.

Umugore akimara kwibonera n’amaso ye ayo mashusho y’ibyo yakoze, yahise yemera ibyo yahakanaga. Gusa asobanura ko ibyo babonye atabikoraga mu rwego rw’uburaya ahubwo yabikoze mu gihe yakundanaga n’umuhungu wari inshuti ye atarashakana n’uyu mugabo we.

Nyamara nubwo yari amaranye imyaka igera kuri 16 na Ramadan ndetse bafitanye n’abana 4 yari yarakomeje kugirana agakungu n’uyu muhungu aricyo umugabo we yamusabaga kwemera ariko akabihakana.

Ibyo ntibyatinze kugaragara kuko mu gihe gito Ramadana yaje kumenyeshwa ko nanone hari filimi nshyashya z’urukozasoni zakinwe n’umugore we hamwe n’iyo nshuti ye ziri kuzenguruka kuri interineti.

Kugeza ubu nyuma yuko Ramadan yiboneye izo filimi ntaremeza niba agomba gutandukana n’uyu mugore cyangwa akamubabarira.

Source: umuryango.com.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/porn-150x150.jpg?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/porn-150x150.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAUmugabo ukomoka mu gihugu cya Misiri witwa Ramadan yatunguwe ubwo yarebaga filimi z’urukozasoni (Pornographie) kuri interineti agasanga umugore we niwe mukinnyi mukuru muri iyo filimi. Ku bajya bareba bene izo filimu, urebye ugasanga ni umugore wawe!!! Ramadan akimara kubibona yahise yikubita hasi aho yari munzu icururizwamo interineti. Amaze kugarura agatege,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE