Nkuko twabibasezeranije turagirango tubagaragarize ko Leta ya Kigali ntakintu na kimwe yigeze ikora mubijyanye n’ibikorwa remezo uretse imiturirwa y’akazu kari kubutegetsi yazamuwe mumujyi wa kigali hejuru y’imitsi y’abanyarwanda banyunyuza,uyu munsi turahera mu Ntara y’uburengerazuba, turibanda kuri ibi : 1. IBIKORWA REMEZO MUCYAHOZE ARI PEREGITURA YA CYANGUGU -Urutonde rw’amashuli yisumbuye yarari mucyahoze ari Perefecture ya Cyangugu mbere yuko FPR ifata ubutegetsi : a)GSFA KIBOGORA b)IJW KIBOGORA c)GS NYAMASHEKE Garçon d)GS NYAMASHEKE FILLE e)EAV NTENDEZI f)GS GIHUNDWE g)GS IMENA APEDUC h)TTC MURURU i)ES BUGARAMA j)ES SAINTE FAMILLE SHANGI -Urutonde rw’Amavuriro mu cyahoze ari Perefecture ya Cyangugu: a)IBITARO BYA KIBOGORA b)IBITARO BYA BUSHENGE c)IBITARO BYA GIHUNDWE d)IBITARO BYA MIBIRIZI buri bitaro byari bifite n’ibigo nderabuzima bitari munsi ya bitanu -Urutonde rw’inganda mu cyahoze ar perefecture ya Cyangugu: a)CIMERWA b)CNELAC(Uruganda rw’amashanyarazi) c)USINE A THE SHAGASHA d)USINE A THE GISAKURA e)SONAFRUIT(FPR ubu yararusenye kubera gushakira inyange isoko) f)URUGANDA RW’IMIFUKA (Narwo FPR yararusenye inyubako yarwo bayigabira umucongoman witwa Gitwaza ashyiramo urusengero rwitwa Zion Temple) g)URUGANDA RW’AMASAFURIYA(Narwo FPR yararusenye) h)RWAKINA KIRAMBO( FPR yaruhinduye ikigo cya Gisilikare) i)INGANDA Z’UMUCERI ZA BUGARAMA Ibindi byari muri Cyangugu: *IKIBUGA K’INDEGE,IMIHANDA YA KABURIMBO(FPR yarayisenye kuburyo mumugi wa kamembe umuhanda wabaye nk’igisoro none yananiwe no kuwusanura); 2.IBIKORWA REMEZO MUCYAHOZE ARI PEREFECTURE YA KIBUYE -Amashuri: a)ESI MUGONERO b)ESAPA NGOMA c)GS KARENGERA d)ETO KIBUYE e)EAV NYAMISHABA f)GS GISOVU g)EDA BIRAMBO h)NP BIRAMBO i)ESI KIRINDA j)ES GASENYI k)NT KIBUYE l)TTC RUBENGERA m)GS BUMBA n)ES KAYOVE o)NP NYANGE p)EAV KIVUMU r)ES MURUNDA -IBITARO: a)IBITARO BYA MUGONERO b)IBITARO BYA KIBUYE c)IBITARO BYA MURUNDA d)IBITARO BYA KIRINDA buri bitaro byose byari bifite ibigonderabuzima bitari hasi ya bitanu -INGANDA: -USINE A THE GISOVU(Kugeza ubu nirwo rwonyine ruhari) 3.IBIKORWA REMEZO MUCYAHOZE ARI PEREFECTURE YA GISENYI -AMASHURI: a)GS INYEMERAMIHIGO b)ECOLE D’ART NYUNDO c)LYCEE DE NYUNDO d)PETIT SEMINAIRE SAINT PIE X DE NYUNDO e)ES BUSASAMANA f)GS RAMBURA Garçon g)GS RAMBURA FILLE h)GS KIBIHEKANE i)EVFO KIBISABO j)ESSA GISENYI k)LYCEE DE GISENYI l)ESI MURAMBA j)EAV RUSUSA k)ETO GATUMBA r)ES RAMBA m)TTC GACUBA I na II -IBITARO: a)IBITARO BYA GISENYI B)IBITARO BYA MUHORORO c)IBITARO BYA KABAYA d)IBITARO BYA SHYIRA buri bitaro byari bifite ibigo nderabuzima bitari hasi ya bitanu -INGANDA: a)BRALIRWA b)USINE A THE PFUNDA c)USINE A THE NYABIHU d)USINE A THE RUBAYA e)URUGANDA RW’AMASAFURIYA(FPR Yararusenye iruhindura urusengero rwa ZION temple) f)GEBEKA(yakoraga ibijyanye n’amata na fromage mu ishyamba rya gishwati,FPR yarayisenye iyisimbuza Inyange). *Umwanzuro:- ibyo FPR yita amashuli yazanye ni izahoze ari CERAI yavanyeho izihindura ES ndetse n’ahari za Ecole primaire ihinduramo Groupe scolaire murwego rwa 12YBE,ayandi mashyashya yubatswe ni inkunga FPR yahawe n’amahanga ikazikoresha muguhiga abatavuga rumwe nayo, yarangiza igahatira abaturage gutanga amafaranga no kwiyubakira ayo mashuli kuburyo ntawuhabwa sarivici atatanze ayo mafaranga cg ngo akore umuganda wo kubumba amatafari,gutunda umucanga n’ibindi; -Ntamuntu uyobewe ko mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi umunyeshuri yaryaga neza mugitondo afata icyayi n’umugati none ubu inzara irenda kubatsinda kubigo ntakindi basarura uretse ubujiji kuko ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma cyane mugihe abana b’agatsiko bose biga mumahanga kandi babayeho neza. -Mwalimu ariwe mukire wo muri quartier none ubu asigaye arutwa n’umukozi wo murugo -Isomo ry’Amateka ,Iyoboka Mana n’Uburere mboneragihugu byose byaraciwe himikwa gahunda kirimbuzi ya NDUMUNYARWANDA. -Ntavuriro na rimwe FPR yubatse rishya mu Ntara y’Uburengerazuba yose uretse icyo yise POST DE SANTE zitagira imiti n’abaforomo,nubundi abaturage birirwa bacurwa bufuni na buhoro babaka amafaranga ya mituel de santé ntan’imiti bahabwa,hagamijwe kubona ayo bigurira intwaro no kubaka za CITY TOWER I Kigali z’agatsiko kari kubutegetsi. -Icyo FPR yakoze ni ukwicisha abaturage inzara batema intoki( mu kigezi no murugerero),ibambura imirima yose yari ikikije ikiyaga cya kivu yitereramo urubingo rwo kugaburira inka z’agatsiko zikamirwa inyange,ibuza abaturage uburenganzira ku kiyaga cya kivu bikoreraga uburobyi ahubwo ikigabiza abambari bayo kuburyo abana bari baramenyereye isambaza bagiye kwicwa na bwaki. -Icyari OPPROVIA,CENTRE DE NEGOCI na ZA IGA byose byaracitse. *Banyarwanda biragaragara ko FPR nta kiza na gito tuyitezeho ,uretse gukomeza kuducura bufuni na buhoro itunyunyuza imitsi,iki ni igihe cyo guhaguruka tukigobotora iyi ngoyi ya barunyunyusi b’agatsiko ka FPR. *Ihuriro FCLR-UBUMWE ryarahagurutse ryiyemeza gusezerera aka gatsiko mumaguru mashya,INDATSIMBURWA zirabegereye muri kumwe nazo muri iyo mibabaro yanyu yose,nimuzegere muzitere ingabo mu bitugu nazo ntizizabatenguha.

Placide KayitareAFRICANkuko twabibasezeranije turagirango tubagaragarize ko Leta ya Kigali ntakintu na kimwe yigeze ikora mubijyanye n’ibikorwa remezo uretse imiturirwa y’akazu kari kubutegetsi yazamuwe mumujyi wa kigali hejuru y’imitsi y’abanyarwanda banyunyuza,uyu munsi turahera mu Ntara y’uburengerazuba, turibanda kuri ibi : 1. IBIKORWA REMEZO MUCYAHOZE ARI PEREGITURA YA CYANGUGU -Urutonde rw’amashuli yisumbuye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE