Mu karere ka Muhanga umurenge wa Shyogwe akagali ka Ruli abaturage bararira ayo kwarika kubera imyaka yabo iri kurandurwa mu gikorwa cyo guca imihanda muri ako kagali. Iki gikorwa cyo kwangiza ibihingwa by’abaturage no kubambura ubutaka bwabo ku ngufu nta ngurane bahawe, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba burimo bwifashisha abagororwa bafungiye muri gereza ya Muhanga ari nabo barimo gukora iyo mihanda.

 

Ubu abaturage bakaba barimo kurira ayo kwarika kuko ibyo bikorwa byo gukora imihanda mu masambu yabo ntacyo barimo guhabwa ku byabo birimo kwangizwa haba imyaka cyangwa amazu.

Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’akarere ka Muhanga

Banwe muri abo baturage baganiriye na imirasire.com bavuze ko Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwabamenyesheje ko nta kintu ngo bagomba guhabwa nk’ingurane y’ibyabo birimo kwangizwa ngo kuko iyo mihanda “yapimwe n’indege”.

ibi bikaba bihabanye n’ibivugwa n’ itegeko n’itegeko n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007. Mu ngingo ya 5 y’iri tegeko ivuga ibijyanye no kwimura abantu mu byabo ku mpamvu y’ibikorwa rusange birimo n’imihanda naho ;mu ngingo ya 21 y’iri tegeko banavugamo ko mu gihe cy’ibikorwa rusange umuturage ahabwa ingurane y’ubutaka ndetse n’ibyo yabukoreyeho mbere yuko ibi bikorwa rusange bitangira gukorwa.

Akarere ka Muhanga ko kakaba karafashe icyemezo nk’icyo kirengagije itegeko aho rivuga ko ibikorwa rusange bitangira gukorwa abaturage baramaze kwishyurwa ibyabo bizangizwa n’ibyo bikorwa rusange.

Mu gushaka ukuri kw’aya makuru twavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Yvonne Mutakwasuku avuga ko koko uwo muhanda watangiye gukorwa hakaba hamaze guharurwa kilometero 1 muri 15 zigomba guharurwa.

Nawe yifashishije itegeko No 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007. Yavuze ko hari ingingo ivuga ko iyo igikorwa remezo cyane nk’umuhanda kiribwangize ibitageze kuri 5% by’ubutaka gusa uwo muturage adahabwa ingurane ariko byarenga 5% akishyurwa ubutaka bwe.

Ku bijyanye n’ibindi bikorwa yemeye ko byishyurwa, Yvonne Mutakwasuku ati twatangiye ibikorwa byo kubarura ibikorwa by’abaturage byangijwe kugira ngo babashe kwishyurwa.

Ikibazo gihari rero n’uburyo batangiye kubibarura igikorwa cyo guharura uyu muhanda cyaratangiye byaragombye kubabyarakozwe mbere y’uko uyu muhanda utangira guharurwa ndetse n’abaturage baratangiye kwishyurwa.

Kuri iyi ngingo umuyobozi w’akarere ka Muhanga yanyuranyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe ari naho iki gikorwa rusange kiri gukorerwa.

Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe

Bwana Ndejeje Francois Xavier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabwiye Imirasire.com ko we guharura uyu muhanda byasabwe n’abaturage mu nama bagiranye kuko babonaga ibikorwa byabo aribwo bizagira agaciro uyu muhanda nuharurwa.

Avuga ko munama bagiranye aba baturage bemeye ko nta ngurane bazasaba. Ndejeje ati Abaturage nibo bemeye ko batazasaba ingurane kandi nibo babaye aba mbere bo kwangiza ibikorwa byabo aho umuhanda wagombaga kunyura mbere y’uko abashinzwe kuwuharura batangira.

Tumubajije impamvu yirengagije ingingo ya 21 y’itegeko No 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 nk’uko twabivuze haruguru yavuze ko batabyirengagije ahubwo barebye inyungu z’abaturage.

Ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye ko itegeko rishobora kwicwa n’umuyobozi ushinzwe abaturage akabyemera kubw’inyungu z’abaturage ubusanzwe abayobozi bakunze guhengamira ku itegeko rihungabanya inyungu z’umuturage.


Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/umuyobozi-w_akarere-ka-muhanga-yvonne-mutakwasuku.png?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/umuyobozi-w_akarere-ka-muhanga-yvonne-mutakwasuku.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAMu karere ka Muhanga umurenge wa Shyogwe akagali ka Ruli abaturage bararira ayo kwarika kubera imyaka yabo iri kurandurwa mu gikorwa cyo guca imihanda muri ako kagali. Iki gikorwa cyo kwangiza ibihingwa by’abaturage no kubambura ubutaka bwabo ku ngufu nta ngurane bahawe, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba burimo bwifashisha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE