Brig.Gen Charles Karamba na Colonel Ndahiro baje gusura umujyi wa Kigali (Ifoto Ngendahimana S)

 

Aba ofisiye bakuru bari mu masomo ya gisirikari mu ishuri rikuru rya Gisirikari riri i Nyakinama, kuri  uyu wa 20 Mutarama bagiriye urugendo shuri mu mujyi wa Kigali rugamije ku  kwigira ku mujyi wa Kigali uko kwegereza ubuyobozi abaturage bigira umumaro mu mutekano w’abaturage ndetse n’uwo igihugu muri rusange.
Aba basirikare bari mu masomo ni 46 , baturuka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, barimo  2 baturuka mu Burundi, 2 bo muri Uganda, 2 bo muri Tanzania, 2 baturuka muri Kenyahakiyongeraho abapolisi 2 bo mu Rwanda, abandi basigaye bakaba ari abasirikari baturuka mu gisirikari cy’u Rwanda. Gusa muri uru rugendo shuri bari kumwe n’abarimu babo.
Nyuma yo gusobanurirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali  Fidele Ndayisaba uko kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye n’umutekano wabo urushaho gucungwa neza, kandi abaturage nabo babigizemo uruhare, haba mu igenamigambi ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa, nabo bagize bimwe bunganiramo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.
Fidele Ndayisaba yagize ati “Icyo kwegereza abaturage ubuyobozi bivuze, ni ukugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa, mu itegurwa ryabyo, mu kubishyira mu bikorwa, ndetse no kunezezwa n’ibigerwaho”
Leutenant Colonel Mushabe Bedda wo mu gisikari cya Uganda yabwiye abanyamakuru ko uru rugendo shuri ari ngombwa, ngo kuko nk’uko hari nk’ibyemezo ibi bihugu byo mu karere bihurira byo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu karere ariko ngo bikaba byatuma n’ibyaha byiyongera, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza baba babonye kugira ngo bigire ku bandi .
Bamwe mu basirikare bari bitabiriye icyo kiganiro (Ifoto/Ngendahimana S)
Asobanura impamvu  kwegereza abaturage ubuyobozi ari inkingi ikomeye mu kugira umutekano, Brig Gen Charles Karamba yavuze ko bituma abaturage nabo bagira uruhare mu mutekano wawo.  Kuba rero ari kimwe mu mpamvu z’uru urugendo shuri nk’abasirikari baturuka muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ngo ni uko hari amasezerano ibi bihugu bihuriraho. Nko kuba haherutse kwemezwa ikoreshwa rya Visa imwe, ngo bikaba bishobora kuzatuma ibyaha byiyongera.
Gusa avuga ko iyo abaturage nabo bagira uruhare mu mutekano ibyo byaha bikumirwa.

 0

 56

 20/01/2014
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/umutekano-w-igihugu-ugerwaho-neza-iyo-ubuyobozi-bwegerejwe-abaturage-brig-gen-karamba_52dd6bfb6ff06_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/umutekano-w-igihugu-ugerwaho-neza-iyo-ubuyobozi-bwegerejwe-abaturage-brig-gen-karamba_52dd6bfb6ff06_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICABrig.Gen Charles Karamba na Colonel Ndahiro baje gusura umujyi wa Kigali (Ifoto Ngendahimana S)   Aba ofisiye bakuru bari mu masomo ya gisirikari mu ishuri rikuru rya Gisirikari riri i Nyakinama, kuri  uyu wa 20 Mutarama bagiriye urugendo shuri mu mujyi wa Kigali rugamije ku  kwigira ku mujyi wa Kigali uko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE