Ubu Kagame abona adakungura?
Inama ya CHOGM ( Commonwealth Heads of Government Meeting ) iramutse ibereye i Kigali muri 2020 nk’ uko biteganyijwe , Perezida kagame yazabona undi mwanya kuri table d’ honneur akunda ( ubu ni umwe mu bayobozi batatu b’ itsinda ry’ umuryango wa Commonwealth ryitwa “TROIKA” riba rigizwe n’ umuyobozi w’ ibihugu bibiri byanyuma byakiriye iyo nama hamwe n’ umuyobozu w’ igihugu gitahiwe kwakira iyo nama. )
Bigenze uko byateganyijwe, Kagame yazicara mu mwanya w’icyubahiro wa “Chair in Office” wa Commonwealth akazawuvaho awuhererekanya n’ umukuru w’ igihugu uzakira iyo nama nyuma ye.
Hashize imyaka itari micye akarere k’ ibiyaga bigari kinubira imikorere ya Perezida Kagame ushinjwa guhungabanya umutekano no gusuzugura ibihugu by’ abaturanyi .
Muri iyi minsi , urwango hagati ye na Perezida Museveni wa Uganda ( wakiriye CHOGM ya 2007 , akaba ari nayo yambere u Rwanda rw’ itabiriye , Kagame akayijyamo nk’ umuturanyi kubutumire bwa perezida Museveni ) rwashyize abanyarwanda mumayobera, ndetse bamwe bakaba babibonamo itutumba ry’ imirwano yo mubwoko bw’ intambara ishobora kurota isaha iyo ariyo yose …
Dushingiye kumujinya ibihugu byo mukarere bifitiye Kagame , umuntu ashobora kuvuga ko iyo ntambara yatinze .
Icyo bikoze, uwo mujinya abakuru b’ ibyo bibihugu bamubikiye muri uko gukomeza kureba amaturufu Kagame agenda aroba ( ay’ ubuyobozi bwa IOF, “Chair in office “ya CHOGM, ubuyobozi bw’ Ubumwe bwa Afurika – nubwo yarangije kubuhererekanya, ubuyobozi bwa EAC etc…) ushobora kuzamugwa nabi.
Kagame yarakuze arakugendera ahinduka indashimwa mbi !
Imyanya y’ icyubahiro yagiye ahabwa kubw’amahirwe cyangwa se kubwo kumenya gukina amahanga kwe yamuhinduye undi; yaraharawe ararengwa yibagirwa ko agaharawe gahabwa agahari ,agahararutswe kagahabwa agahini.
Umuturanyi nka Uganda abanyarwanda benshi bakesha amaramuko ntabwo asenyerwa cyangwa ngo atwikirwe , agushwa neza ! Ubucuruzi hagati y’ u Rwanda n’ Ubuganda bukabakaba Miliyoni 400 z’ amadolari ntabwo ari ubwo gukinisha muri politike y’amatiku !
Kwiyenza no kubanira nabi ibihugu bituranye n’ u Rwanda bitugejeje aho umunyarwanda atagishoboye kugira igihugu na kimwe yatembera atishisha mukarere!
Ubu koko Kagame abona adakungura?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/afrika/ubu-kagame-abona-adakungura/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/images-16-7.jpg?fit=279%2C181&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/images-16-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAOPINIONInama ya CHOGM ( Commonwealth Heads of Government Meeting ) iramutse ibereye i Kigali muri 2020 nk’ uko biteganyijwe , Perezida kagame yazabona undi mwanya kuri table d' honneur akunda ( ubu ni umwe mu bayobozi batatu b’ itsinda ry’ umuryango wa Commonwealth ryitwa “TROIKA” riba rigizwe n’ umuyobozi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS