Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru atandukanye kuri Pariki ya Nyungwe n’ibice biyikikije, amenshi avuga ko nta mutekano uhari ndetse ko n’inzira iganayo atari nyabagendwa.

IGIHE yatembereye muri ibyo bice, abakerarugendo n’abaturage bagaragaza ko nta kibazo cy’umutekano gihari, ndetse bashimangira ko abavuga ibyo ari abanyabihuha.

Iby’umutekano muke akenshi ababivuga babishingiraga ku bitero byagabwe muri ako gace guhera muri Nyakanga umwaka ushize, Ingabo z’u Rwanda zikabihashya ndetse zigatangaza ko byakozwe n’abagizi ba nabi bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Muri Nyakanga umwaka ushize mu Karere ka Nyaruguru abagizi ba nabi bateye mu Murenge wa Nyabimata baranasahura ariko ingabo z’u Rwanda zirabahashya.

Muri Ukuboza uwo mwaka abandi bagizi ba nabi bagabye igitero mu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, imodoka z’abagenzi ziratwikwa, babiri barapfa abandi umunani barakomereka.

Ingabo z’u Rwanda zaje gutangaza ko zishe batatu mu bagabye icyo gitero, abasigaye bahungira mu Burundi.

Tariki 18 Werurwe abandi bantu bitwaje intwaro bahitanye umuturage mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, Ingabo z’u Rwanda zirahagoboka ku makuru zahawe n’abaturage, zihangana n’abagizi ba nabi zirabashya.

Abakerarugendo muri Nyungwe baratekanye

Ahagana saa tatu n’igice z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu abanyamakuru ba IGIHE bari bageze kuri Hotel One &Only Nyungwe House mu Murenge wa Bushekeri muri Nyamasheke. Iyo Hoteli icumbikira benshi muri ba mukerarugendo basura pariki ya Nyungwe.

Twahasanze abakerarugendo batandukanye, bamwe babyutse bari kwitegura kujya kureba ibyiza bitatse Nyungwe.

Umunyafilipine Victor Dizon n’umugore we twasanze bavuye muri Pariki kureba ubwoko bw’inkende zizwi nka Colubus.

Dizon yabwiye IGIHE ko amaze iminsi mu Rwanda ariko ngo mu bihugu 15 amaze kugeramo nta handi muri Afurika yabonye umutekano nk’uwo mu Rwanda.

Yagize ati “Navuga ko u Rwanda ari icyo gihugu cya mbere gitekanye mu byo nagezemo muri Afurika kuko turi nk’i Kigali twasigaga ibikapu byacu mu modoka , yego ugakinga umuryango ariko ibyo ntiwabikora muri Afurika y’Epfo cyangwa Kenya. Na hano numva mfite umutekano. Guverinoma yanyu yakoze akazi gakomeye mu kuzana umutekano.”

Abatuye ku Kitabi bishimira ko bafite umutekano

Yashimangiye ko kuba hari bamwe mu bashinzwe umutekano yabonye muri Pariki aho kumuca intege bimuha icyizere ko arinzwe.

Ati “Twagiye hirya no hino muri Pariki, twasuye imirima ariko ndumva mfite umutekano hano . Ndabizi ko turi hafi y’umupaka n’u Burundi , nabonye abasirikare hano ariko nta kibazo byanteye ahubwo bituma ndushaho gutekana.”

Ahagana saa kumi z’umugoroba, IGIHE yanyuze mu ishyamba rya Nyungwe mu muhanda uva Nyamasheke uhinguka i Nyamagabe, isanga ahazwi nko Kuwinka hakirirwa abakerarugendo baje muri Pariki ya Nyungwe haparitse imodoka zigera kuri enye zizanye abakerarugendo.

Abaturage ntibumva ishingiro ry’abavuga umutekano muke

Mu rugendo rw’isaha irenga abanyamakuru ba IGIHE bakoze bava muri Nyamasheke bagana muri Nyamagabe banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, nta muntu wigeze abahagarika ngo agire icyo ababaza.

Hari aho wageraga ukabona abashinzwe umutekano ku nkengero z’umuhanda, imodoka zitwara abagenzi zibisikana n’izitwara ibicuruzwa n’imyaka ariko nta n’imwe bigeze bahagarika.

Mu Murenge wa Bushekeri ahazwi nka Gisakura saa tatu za mu gitondo abaturage bari bari mu mirima y’icyayi bacyitaho abandi basarura.

Mu gasantere ka Mushabarara, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, IGIHE yahageze ku gicamunsi ariko ubucuruzi bwakorwaga nk’ibisanzwe, bamwe bari mu tubari bica inyota, abandi botsa inyama, ibigori, ibirayi n’abakiliya babyo ku ruhande aho.

Ako gasantere kari hafi neza y’ishyamba rya Nyungwe. Abaturage baho bavuze ko nta kibazo cy’umutekano bafite, ngo nabo babyumva mu binyamakuru.

Umugore wita ku bwiherero rusange muri ako gasantere ariko utashatse gutangazwa amazina, yavuze ko abahakeka umutekano muke atari ko bimeze.

Ati “Amakuru bafite wavuga ko atari yo kuko nta gifatika bifite.”

Icyakora yavuze ko amakuru y’ibihuha yagiye avugwa kuri ako gace yabagizeho ingaruka, urujya n’uruza rusa n’urugabanyutse.

Ati “Mbere twabonaga abakiliya ariko ubu ntabwo bakigenda neza nkuko bagendaga mbere. Hashize nk’amezi nk’abiri abantu batakiza nkuko byari bimeze mbere. N’abagenzi iyo bageze hano baba bikanga bakatubaza bati ese ishyamba turaryambuka, tuti mugende murambuka nta kibazo kandi koko bakagenda bakagerayo.”

Nzeyimana Edouard ni umugabo ukora umwuga w’ubuvumvu hafi y’ishyamba rya Nyungwe mu Mudugudu wa Subukiniro, akagali ka Rugogwe umurenge wa Uwinkingi.

Yavuze ko aheruka kumva isasu mu 1993, anyomoza abavuga ko ibice byegereye Nyungwe birimo intambara.

Ati “Nk’umuntu uhahora unahatuye, abaturage bacu nta kibazo dufite turatekanye. Turarya , tugahinga tugakora imirimo yacu isanzwe. N’umuntu ubivuga tukamwumva tumubwira ko abeshya. Nta muturage wacu uragira ikibazo , ntawe urajya gutashya inkwi ngo ahereyo, ntawe urajya kwahira ubwatsi ngo ahereyo. Aho dutuye twegereye pariki tuba tuyireba nta kibazo.”

Komanda wa Polisi mu Murenge wa Karengera ukora kuri pariki ya Nyungwe muri Nyamasheke, CIP Fidèle Mbonimana na we yabwiye IGIHE ko nta kibazo cy’umutekano muke gihari.

Ati “Ayo makuru nyumva mu itangazamakuru. Ugasanga umuntu arahurudutse avuze ijambo ngo mu Rwanda nta mutekano, ngo hari ikibazo ariko nkanjye nkurikije igihe maze aha nta kibazo cy’umutekano muke kiri muri aka gace. Nta hantu ndumva isasu na rimwe, iyo nta sasu wumva rero umutekano uba uhari.”

Pariki ya Nyungwe ikora ku turere turimo Rusizi, Nyamasheke na Karongi mu ntara y’iburengerazuba na Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

Umwaka ushize yasuwe n’abakerarugendo basaga gato ibihumbi 14.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Abaturage baturiye Nyungwe bemeza ko bafite umutekano

Uyu yari ari kwicunga ku gicuguti n’ibyishimo kuko agace gatekanye

Dizon n’umufasha we nyuma yo kuva kureba inkende muri Nyungwe baruhukiye muri One &Only Nyungwe House

Dizon yavuze ko nta gihugu muri Afurika yabonyemo umutekano nko mu Rwanda

Hotel One &Only yakira ba mukerarugendo bavuye muri Nyungwe

Ishyamba rya Nyungwe urirebeye hejuru riteye amabengeza

Umutuzo uba ari wose muri One &Only Nyungwe House yegereye ishyamba rya Nyungwe muri Nyamasheke

Komanda wa Polisi mu Murenge wa Karengera ukora kuri pariki ya Nyungwe muri Nyamasheke, CIP Fidèle Mbonimana

Amafoto: Niyonzima Moise na Rwanda Gov

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/abatuye_ku_k3ae1-005f5.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/abatuye_ku_k3ae1-005f5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru atandukanye kuri Pariki ya Nyungwe n’ibice biyikikije, amenshi avuga ko nta mutekano uhari ndetse ko n’inzira iganayo atari nyabagendwa. IGIHE yatembereye muri ibyo bice, abakerarugendo n’abaturage bagaragaza ko nta kibazo cy’umutekano gihari, ndetse bashimangira ko abavuga ibyo ari abanyabihuha. Iby’umutekano muke akenshi ababivuga babishingiraga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE