Rutsiro : Amakimbirane akomeye aravugwa hagati y’Umuyobozi w’Akarere n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda
Amarembo y’Ibitaro bya Murunda
Nk’uko amakuru agera k’Umuryango abyemeza, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge ahanganye bikomeye n’Umuyobozi wIibitaro bya Murunda Dr Eugene Niringiyimana nyuma y’aho uyu Muyobozi w’Ibitaro yangiye gutangaza ibyavuye mu bizamini byo guhitamo umukozi uzaba ashinzwe imirire mu bitaro. Ibizamini bivugwa ko n’umugore wa Meya yari yitabiriye ndetse akaba ari nawe wari ufite amanota menshi nk’uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.
Kuwa gatatu taliki 15/1/2013 nibwo ku bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro habereye ibizamini by’akazi k’umukozi ushinzwe imirire wari kuzaba ahagarariye umushinga One Un. Umushinga uterwa inkunga na UN ndetse n’umukozi akaba yari kuzahembwa na UN ummushahara ushobora kuba utubutse.
Amakuru Umuryango ufite ni uko umushinga One Un wagiranye amasezerano n’Akarere ka Rutsiro y’ubufatanye mu kurwanya imirire mibi mu bana, ndetse One Un isaba Akarere gushaka umukozi uzakurikirana uyu mushinga uzaba ukorere mu bitaro bya Murunda.
Ariko siko byagenze kuko Umuyobozi w’Akarere yandikiye Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda amusaba ko ibitaro aribyo byatanga icyo kizamini. Mu mpamvu ikekwa yo kubyohereza ku bitaro ikaba ari uko yabonaga nta buryo busesuye yabasha guhamo umugore we akazi (niyo yaba yatsinzwe) ibizamini byabereye ku Karere byari kugaragara nabi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda, akaba yaratangarije Umuryango ko n’ubwo bari barandikiwe n’Akarere kabaha uburenganzira bwo gutanga icyo kizamini we abibonamo nk’umutego bari bateze ibitaro ngo umugore wa meya abone akazi byanze bikunze ariko nihabaho n’amakosa mu kukamuha bizabe binyuze mu bitaro atari ku Karere.
Yagize ati :” kuva baduha uburenganzira bwo gutanga iki kizamini sinigeze nduhuka amatelefone y’abantu banyuranye harimo na meya ye, ampamagara ambwira ko akazi ngomba kugaha umugore wa Meya, na Meya ubwe yanyihamagariye inshuro nyinshi. Nkabasubiza ko natsinda ibizamini azakabona nta kibazo”.
Umuyobozi w’ibitaro yakomeje adutangariza ko uko iminsi yakomeje kugenda yegereza ikizamini ari nako umuyobozi w’Akarere yamushyiragaho agahato ko agomba kumuhera akazi umugore we byanze bikunze.
Umunsi w’ikizamini waje kugera, ese ikizamini cyakozwe gite, cyakoreshejwe na bande, gikosorwa gute, amanota amanikwa gute ?
Ikizamini cyanditse cyakozwe kuwa gatatu taliki 15/1/2013 naho ibazwa mu magambo (interview) rikorwa bukeye kuwa kane. Ikizamini kitabiriwe n’abantu bane, barimo n’umugore wa meya. Kikaba cyarakoreshejwe na Komisiyo yari igizwe n’abagize akanama k’ibitaro gashinzwe ibizamini by’akazi kaba karimo n’umukozi w’Akarere ushinzwe Ubuzima hamwe n’intumwa z’umushinga One Un.
Mbere y’uko ikizamini cyanditse gitangira, umuyobozi w’ibitaro , ngo bitewe n’igitutu yakomeje gushyirwaho mbere y’uko iki kizamini kiba, yasabye ko ikizamini cy’umukozi wa One Un cyasubikwa bagakora ibisanzwe (hari n’ibizamini byo gushyiraho abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Iwawa na Kimbiri) hanyuma bagasaba Akarere kakazitangira iki cy’umukozi wa One Un.
Yagize ati :” nkurikije igitutu banshyiragaho ngo akazi ngahe byanze bikunze umugore wa Meya, sinari nizeye ko iki kizami gishobora gutangwa mu mucyo”.
Umwe mu bitabiriye ikizamini, Jean de Dieu Nizeyimbabazi, akaba yaratangarije Umuryango ko imigendekere y’ibyo bizamini batangiye kuyitera ikizere nyuma yo kumanika urutonde rw’abemerewe gukora. Yagize ati :”mu itangazo ry’akazi basabaga abantu bafite uburambe byibuze bw’imyaka itatu, nta burambe tuzi umugore wa meya afite, ariko yari mu bemerewe gukora ikizamini, ubona iyo bemerera n’abandi bose batabufite” ?
Dr Seraphine Waseka, umuganga ku bitaro bya Murunda, usanzwe akuriye komisiyo ishinzwe ibizamini by’akazi mu bitaro, yatangarije Umuryango ko icyifuzo cyo gusubika iki kizamini bakiganiriyeho nka komisiyo yari igiye kugitanga ndetse abakozi ba One Un baritahira.
Ariko nyuma ngo bakaba baragarutse bavuga ko Akarere n’umuyobozi w’ibitaro (wari mu kandi kazi) bemeje ko ikizamini gikorwa. Ikizamini cyakozwe kikaba cyari cyarateguwe na One Un ndetse abakozi baje bayihagarariye baza bakizanye.
Nyuma yo gukora ikizamini cyanditse, Dr Waseka yadutangarije ko yasabye ko bahita bakosora ariko abakozi ba One Un n’uhagarariye Akarere baranga ngo bazabikosora bukeye.
Dr Waseka akaba yaratangarije Umuryango ko ubwo aba bakozi batahaga bafashe impapuro ebyiri muri enye zakoreweho bakazitahana aho bari burare. Akaba kandi avuga ko yatunguwe n’uko mu gitondo batazanye za mpapuro ngo bakosorere hamwe ahubwo bazizanye zikosoye bagahita bafata n’izindi ebyiri zasigaye bakazikosora.
Yagize ati :”ils voulaient partir avec les copies. Je les ai demandé que si on ne corrige pas on laisse tous les copies à l’hôpital, mais curiesement ils sont partis avec deux copies et laissant deux autres”.
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati :” nabasabye ko niba tudakosoye impapuro zakoreweho ibizamini, zose zasigara ku bitaro, nyamara natunguwe no kubona bafashemo ebyiri bakazijyana bagasiga izindi ebyiri”.
Dr Waseka tumubajije niba yaramenye ba nyiri mpapuro zasigaye n’izo bajyanye yadutangarije ko bitari gukunda kuko bakoresheje amazina y’ibanga aho gukoresha mazina ya ba nyirazo.
Umuyobozi w’Ibitaro we avuga ko amazina y’ibanga nta wari kuyizera. Yagize ati :” nta wakwizera ko nta makosa yakozwe mu kujyana impapuro ebyiri izindi zigasigara, kuko kumenya nyiri rupapuro mu mazina y’ibanga ane ntibyagora ushaka kwiba”.
Umukozi wari uhagarariye One Un mu itangwa ry’ako kazi, tumubajije ku cyatumye bafata zimwe mu mpapuro zakoreweho bakazijyana aho kuziraza ku bitaro hamwe n’izindi, ndetse tunamubaza impapuro batwaye ba nyirazo, nta gisubizo yaduhaye ahubwo yadusabye ko twabibaza Akarere n’ibitaro.
Yagize ati :”nibyo koko ibizamini byarabaye ariko ntacyo nabitangazaho, mubaze abakozi b’ibitaro n’Akarere”.
Umukozi wari uhagariye Akarere muri ibyo bizamini, Amiel Clemence Mukamana, akaba Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima mu Karere, tumubajije ku mpamvu bafashe impapuro zimwe zakoreweho bakazijyana yadutangarije ko ibyo umuyobozi w’ibitaro avuga itegeko ritabimwemerera. Avuga ko itegeko rigena imikorere y’ibitaro ribuza umuyobozi wabyo kwivanga mu itangwa ry’akazi.
Yagize ati :” Niyo haba hari amakosa (yakozwe mu itangwa ry’akazi), yandikira inama y’ubutegetsi y’ibitaro, agaha kopi Akarere agaragaza ko akanama ka recrutement (akanama gatanga ibisamnini by’abakozi) kakoze amakosa”.
Umuyobozi w’ibitaro akaba yaratangarije Umuryango ko yanze gusinya ku byavuye mu itangwa ry’ibi bizamini kubera bitakozwe mu mucyo.
Akaba atangaza ko ubu iki kibazo kimuhanganishije n’umuyobozi w’Akarere ariko yakoze raporo igaragaza amakosa yose yari yakozwe akayiha inzego bireba n’Akarere karimo
Yagize ati :”sinari kwihanganira ko abantu bakora amakosa ndebera ngo nindangiza abe arijye uyasinyira”.
Nyuma y’uko umuyobozi w’ibitaro asheshe ibyavuye muri ibi bizami by’umukozi uzahembwa na One UN, Umuyobozi w’Akarere nawe yahise asaba ko n’ibindi bizamini byose byari byatanzwe uwo munsi ( ibizami byo gushaka abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Iwawa na Kimbiri) byaseswa n’ubwo Dr Waseka ukuriye komisiyo itanga akazi mu bitaro yatangarije Umuryango ko byo nta kibazo cyarimo kuko byakozwe mu mucyo.
Ntabwo twabashije kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro kuko inshuro twamushakishije kuri telefoni ye igendanwa ntitwabashije kuvugana nawe. Tumwoherereje ubutumwa bugufi isaha yaduhaye tuza kongera kumuhamagara dusanga telefoni ye igendanwa itari ku murongo. Mu gihe yagira icyo adutangariza tukaba twakibagezaho.
Itegeko rigenga imikorere y’inzego z’ibanze riha ububasha busesuye Umuyobozi w’Akarere gukurikirana imikorere y’inzego n’ibigo byose bikorera mu Karere ayobora. Mu gihe ubu bubasha bwaba bukoreshejwe nabi bikaba bishobora kwangiza ibintu byinshi kandi abantu benshi bakaharenganira.
https://inyenyerinews.info/afrika/rutsiro-amakimbirane-akomeye-aravugwa-hagati-yumuyobozi-wakarere-numuyobozi-wibitaro-bya-murunda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton10805-6a047.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton10805-6a047.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICAAmarembo y’Ibitaro bya Murunda Nk’uko amakuru agera k’Umuryango abyemeza, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge ahanganye bikomeye n’Umuyobozi wIibitaro bya Murunda Dr Eugene Niringiyimana nyuma y’aho uyu Muyobozi w’Ibitaro yangiye gutangaza ibyavuye mu bizamini byo guhitamo umukozi uzaba ashinzwe imirire mu bitaro. Ibizamini bivugwa ko n’umugore wa Meya yari yitabiriye ndetse akaba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS