PS IMBERAKURI IRAMAGANA IYICARUBOZO MURI GEREZA YA HUYE
ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IYICARUBOZO RIRI GUKORERWA IMFUNGWA ZO MURI GEREZA YA HUYE.
Rishingiye ku ihutazwa n’iburabuzwa rya hato na hato byakorewe kandi bikomeje gukorerwa imfungwa zo muri gereza zo mu Rwanda;
Rigarutse ku iteshagaciro n’iyicarubozo bikomeje gukorerwa imfumgwa zo mu magereza yo mu Rwanda by’umwihariko muri Gereza ya Huye;
Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Ishyaka PS Imberakuri ryababajwe kandi rikomeje kubabazwa n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa imfungwa zo mu Rwanda aho muri Gereza ya Huye umuyobozi w’iyo gereza Mugisha James yahagurukiye kurimbura izo mfungwa ibyo akabikora yitwaje ngo gusaka amaterefone yaba atunzwe n’infungwa;
Ingingo ya Kabiri:
Amakuru agera ku Ishyaka PS Imberakuri avuga ko uyu muyobozi yifashishije ubukene n’inzara bihora mu banyururu bityo ashyiraho ibishukabaja aho aha ibiro bitanu(5 kg) by’isukari umunyururu uje gutanga mugenzi we amubeshyera ko atunze telephone, bityo rero wamuco wo guhakwa no guhakirizwa MUGISHA James abiba muri iyi gereza ya Huye akaba abonye uburyo bwo kuwushimangira afata inzirakarengane zimwe akazishyira ,muri za kasho izindi zikazererezwa muyandi magereza bamaze guhondagurwa ku buryo bamwe bashobora kuzahakura ubumuga buhoraho
Ingingo ya Gatatu:
Ishyaka PS Imberakuri rirarabura uyu muyobozi rimwibutsa ko kuba umuyobozi wa gereza kabone n’iyo ari umu DMI nk’uko adahwema kubyigamba bitamuha uburenganzira bwo guhohotera infungwa ashinzwe by’aka kageni. Azirikane ko aba ahohotera ko abenshi muri bo batazira ibyaha bakoze, bazira itekinika ryabakorewe. Nawe rero ejo rishobora kumugeraho.
Ubamba isi ntakurura! Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwihanganisha izi mfungwa zikomeje guhohoterwa rinasaba Abanyarwanda aho bari hose, cyane impirimbanyi za demokarasi ko igihe ari iki cyo kwereka ubutegetsi bwa FPR ko bugomba kunamura icumu. Ni ngombwa ko buri wese yumva ko igihe ari iki cyo gutabara Rubanda, buri wese akongera
P.S IMBERAKURI Website : http://www.ps-imberakuri.org Nyamirambo – Nyarugenge E-mail : simberakuri@gmail.com
KIGALI Tél: +250.728.94.41.44
kwisanzura mu rwamubyaye.
Muzaba mubaye Imberakuri!
Imana ibarinde!
Bikorewe i Kigali kuwa 19 Kamena 2018
Prezida Interimeri wa PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylver (sé)
P.S IMBERAKURI Website : http://www.ps-imberakuri.org Nyamirambo – Nyarugenge E-mail : simberakuri@gmail.com
KIGALI Tél: +250.728.94.41.44
P.S IMBERAKURI Website : http://www.ps-imberakuri.org Nyamirambo – Nyarugenge E-mail : simberakuri@gmail.com
KIGALI Tél: +250.728.94.41.44
https://inyenyerinews.info/afrika/ps-imberakuri-iramagana-iyicarubozo-muri-gereza-ya-huye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/2018-06-19-18-04-56-1955751864.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/2018-06-19-18-04-56-1955751864.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IYICARUBOZO RIRI GUKORERWA IMFUNGWA ZO MURI GEREZA YA HUYE. Rishingiye ku ihutazwa n’iburabuzwa rya hato na hato byakorewe kandi bikomeje gukorerwa imfungwa zo muri gereza zo mu Rwanda; Rigarutse ku iteshagaciro n’iyicarubozo bikomeje gukorerwa imfumgwa zo mu magereza yo mu Rwanda by’umwihariko muri Gereza ya Huye; Ishyaka PS...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS