Mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorwe Abatutsi, Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon bacanye urumuri rw’ Icyizere batangiza ku mugaragaro icyunamo.

Perezida Kagame, Ban Ki Moon, Madame Jeannette Kagame na Madame Nguessou batangiza icyunamo mu gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, kuwa 7 Mata 2014, abanyacyubahiro batandukanye bazindukiye ku rwibutso rwa Jenoside ya Kigali ku Gisozi, ahacanwe urumuri rw’ Icyizere ruzamara iminsi 100, ihwanye n’amezi atatu Jenoside yamaze igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

Abanyacyubahiro bakigera ku rwibutso bunamiye inzirakarengane zihashyinguye zirenga ibihumbi 259. Bashyize kandi indabo ku mva.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Kii Mon ashyira indabo ku mibiri y’abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi

Igikorwa cyo gucana urumuri rw’ icyizere, Perezida Paul Kagame yagifashijwe na Madam Jeannete Kagame, Ban Ki Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Uhereye ibumoso Perezida Nguessou na Madame, Perezida Kagame na Madame na Perezida Kaguta Yoweri Museveni

Bamwe mu banyacubahiro bagaragaye kuri uru rwibutso, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, uwa Kenya Uhuru Kenyatta, uwa Somalia, Hassan Sheikh Mohamoud, Dennis Sasso N’ Guesso wa Congo – Brazaville n’uwa Gabon, Ali Bongo Odimba.

Gaston Rwaka – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAMu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorwe Abatutsi, Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon bacanye urumuri rw’ Icyizere batangiza ku mugaragaro icyunamo. Perezida Kagame, Ban Ki Moon, Madame Jeannette Kagame na Madame Nguessou batangiza icyunamo mu gihugu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, kuwa 7 Mata 2014, abanyacyubahiro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE